RWANDA: Hari ababyeyi batandukanijwe n’abana bato babo, maze bajugunywa mu bigo by’inzererezi

ITANGAZO

Ishyaka FDU-INKINGI ribabajwe no kumva ko guhera italiki ya 31/12/2020, mu ntara y’Uburengerazuba, abayobozi baho batoratoye abantu bose bakekwaho ibyaha cyangwa abo bita nzererezi, maze babarundanya mu kigo cya Kanzenze. Icyo kigo ni kimwe mu bindi byinshi biri mu gihugu byagenewe gushyirwamo abo bita ko bafite “imyitwarire idahwitse” ni ukuvuga abo bita ko bafite uburaya, kunywa urumogi, gusabiriza, kuba inzererezi, kugurisha uducogocogo mu mihanda (abazunguzayi) cyangwa indi myitwarire abayobozi bita ko ibangamiye kwitwara neza mu ruhame. Abashyizwe muri ibyo bigo baba bategereje na none kuhava bajyanwa mu bigo ngororamuco (Rehabilitation Centre).

Ikibabaje ni uko abafungiwe muri bene ibyo bigo bya Transit centres bashobora kuhamara igihe kigera no ku mezi abiri mu buryo budakurikije amategeko, nta nyandiko zibigaragaza zishingiye ku mategeko, nta yindi kirengera. Bamwe mu bafunzwe baregwa ko ngo bafatanywe ibicuruzwa bya magendu, hakaba harimo abagore n’abagabo bari basanzwe bacururiza muri twa boutiques tubaha udufaranga two kurihira abana amashuri, kwishyura ubwishingizi bw’ubuvuzi (mutuelle) ndetse n’imisoro myinshi Leta idasiba kubakuramo.

Ikibabaje kurushaho n’uko bamwe mu babyeyi bafunzwe ari abagore baba bonyine n’urubyaro rwabo, none bakaba baratandukanijwe narwo, ubu hakaba hashize ibyumweru birenga bitatu. Ikindi twamenye n’uko abagabo bakubitwa kenshi kandi nta mpamvu.

Ishyaka FDU-INKINGI riramagana bidasubirwaho ikubitwa rivugwa ko rikorerwa izo mfungwa; riramagana kandi iryo yica rubozo ku mubiri no ku bwenge, ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abo bana batandukanywa n’ababyeyi babo.

Ishyaka FDU-INKINGI rirasaba umuryango “Save the Cildren Rwanda” ko uburenganzira bw’abana bwubahirizwa nk’uko amategeko abiteganya. Turasaba abagore bo mu Nteko Nshingamategeko, ndetse na Ministeri ishinzwe abana n’umuryango guhaguruka bakarangiza ibyo bibazo bidatinze.

Turasaba abayobozi b’u Rwanda kumenya guhana badakabije iyo habaye amakosa, urugero bagaca amafranga make, aho gushyira abantu mu gifungo cyo mu bucucike bwa benshi gishobora gutuma bahura n’icyorezo cya COVID-19.

Mu gusoza, turahamagarira abayobozi gukora iperereza ryimbitse ku ihohoterwa n’ikubitwa ry’izo mfungwa no guhana nyabyo ababigizemo uruhare.

Bikorewe i Rouen kuwa 23 Muttarama 2020

Théophile MPOZEMBIZI
Komiseri wa FDU-INKINGI ushizwe itangazamakuru 

[email protected] ; [email protected]