Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru dukesha urubuga rwa twitter rw’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa kane tariki ya 28 Ukwakira 2021 aravuga ko urwo rwego rwataye muri yombi umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Abdul Rachid Hakuzimana.
Nk’uko RIB ibitangaza kuri twitter iragira iti:
“Uyu munsi, RIB yafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.”
Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021, RIB yari yahamagaje Umunyapolitiki Abdul Rachid Hakuzimana kuyitaba kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021 ariko amakuru The Rwandan yameye ni uko atitabye kuko atari yakabonye umwunganira mu mategeko wo kumuherekeza mu ibazwa.
Itabwa muri yombi rya Abdul Rachid Hakuzimana wamenyekanye atanga ibitekerezo bye atarya umunwa ku mbuga za Youtube zitandukanye ndetse no ku rwe bwite yise Rachid Tv, rije nyuma y’ikimeze nk’impuruza cyari kirangajwe imbere n’abantu basanzwe bazwi nk’intagondwa mu gushyigikira ubutegetsi bwa Kigali barimo Tom Ndahiro n’abandi basabaga ko yatabwa muri yombi bifashishije imbuga nkoranyambaga cyane cyane twitter, ibi bikaba byaranenzwe na benshi mu banyarwanda bibaza niba urwego nka RIB rukorera ku gitsure cy’abantu nk’abo bazwi nk’abafite umurongo ukarishye wo kutihanganira abandi.
RIB mu butumwa bwayo ikomeza igira iti: “ibyaha yagiye akora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube. Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.”
N’ubwo RIB idatangaza niba Bwana Hakuzimana yafashwe yitabye ubutumire cyangwa yakuwe iwe yemeza ko afunzwe igira iti: “Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.” The Rwandan yashoboye kumanya ariko ko hari abantu yavuganye nabo muri iki gitondo ababwira ko agiye kwitaba RIB.
Mu gusoza ubutumwa bwayo RIB isa nk’itanga inama igira iti: “Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko.”
Iri tabwa muri yombi rije rikurikira abandi bantu benshi bamaze gutabwa muri yombi, abandi bakaburirwa irengero bazira gukoresha umuyoboro wa youtube batanga ibitekerezo byabo. Twavuga nka: Aimable Karasira, Yvonne Idamange, Gilbert Shyaka, Innocent Bahati tutibagiwe umunyamakuru Théoneste Nsengimana n’abayoboke b’ishyaka DALFA Umurinzi ubu nabo batangiye gisiragizwa mu nkiko.
Abasesengura ibirimo kubera mu Rwanda muri iyi minsi bavuga ko bigaragarira buri wese ko hariho ubushake bwa Leta y’u Rwanda n’abayishyigikiye bwo kuniga itangazamakuru ryigenga rivuga ibitagenda mu gihugu no gupfukirana buri wese utinyuka kuvuga ibitari mu murongo w’ubutegetsi.
Impungenge zihari kandi ni uko n’abataratabwa muri yombi nta munsi w’ubusa badahigirwa n’abashyigikiye ubutegetsi babatera ubwoba ku buryo bigaragarira buri wese ko bidatinze nta munyamakuru cyangwa undi wese uvuga utari mu murongo w’ubutegetsi uzaba ukivugira ku buraka bw’u Rwanda.