Ishyaka PDP-Imanzi ryahagaritse ibikorwa bya politiki!

Bwana Déogratias Mushayidi, umukuru wa PDP Imanzi

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru rigashyirwaho umukono kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021 na Munyampeta Jean Damascène, umunyamabanga mukuru waryo na Jean Marie Vianney Kayumba umuvugizi waryo riremeza ko Ishyaka PDP-Imanzi rihagaritse imirimo yaryo ya politiki guhera kuri uyu munsi tariki ya 28 Ukwakira 2021.

Impamvu nyamukuru ngo ni uko mu myaka 13 ishize, kuva 2008, ishyaka PDP-Imanzi rishinzwe, ryaharaniye ko habaho ibiganiro nyakuri, ariko bigaragara ko uko politiki y’u Rwanda iteye itazigera igeza ku banyarwanda ku mahoro arambye. Ikindi ni uko isimburana ry’ubutegetsi mu Rwanda ritagiye riganisha ku mahoro hagati mu banyarwanda, ndetse ntihabayeho ubwumvikane ku mateka yaranze igihugu. Ibyo bikaba bicamo ibice abanyarwanda.

Iryo tangazo riravuga ko guhagarika ibikorwa bya politiki bitababuza gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda. Baboneyeho no gusaba FPR-Inkotanyi gufata iya mbere mu gufungura urubuga rw’ibiganiro nyakuri ku mateka yaranze u Rwanda no gufungura abantu bafungiye igitekerezo byabo bahereye kuri Mushayidi Déogratias, Dr. Mpozayo Christophe, Dr. Niyitegeka Theoneste, Theoneste Nsengimana n’abandi benshi ngo nabo babone uko bagira urugare mu biganiro byubaka igihugu.

Abayobozi ba PDP-Imanzi Imanzi barashishikariza abanyarwanda kutumva ko imirwano izana amahoro banashimira Ingabire Victoire Umuhoza, Radio Urumuri na Kayumba Christopher ko bo babibonye Kare bakaba baharanira ubworoherane n’ubwubahane. 

Tuributsa ko Ishyaka PDP-Imanzi ryashinzwe na Mushayidi Deogratias, ubu wakatiwe gufungwa burundu n’inkiko z’u Rwanda.