HASHIZE IMYAKA 20, INGABO ZA FPR ZIGABYE IGITERO SIMUSIGA CYA 8 GASHYANTARE 1993

Kurwana

Icyo gitero ingabo za FPR zakigabye zirenze ku masezerano yo guhagarika imirwano zari zagiranye na Leta y’u Rwnda y’icyo gihe.

Urwitwazo rwabaye Rapport yari yasohotse ku ihohoterwa ry’ikiremwa muntu ngo ryakorwaga na Leta y’icyo gihe. Abakoze iyo rapport barimo Filip Reyntjens, Jean Carbonare n’abandi bari muri commission yari itewe inkunga na Fédération internationale des droits de l’homme, Africa Watch, l’UIDH (Ouagadougou) et le CIDPDD/ICHRDD (Montréal) bakoze ingendo mu Rwanda mu kwezi kwa Mutarama 1993, bamara igihe kinini mu karere kagenzurwaga na Leta y’icyo gihe ariko bamara amasaha 2 mu karere kagenzurwaga na FPR!

Umuntu akibaza niba mu masaha 2 gusa bari bamenye amakuru ahagije! Ikindi ni uko bari baherekejwe n’abasirikare ba FPR aho bajyaga hose mu gihe mu gace ka Leta bagendaga bonyine bakabaza uwo bashatse. Tubibutse ko mu karere FPR yari ifite icyo gihe abaturage bose bari barahunze!

Iyo Rapport yasohotse umunsi ubanza ku munsi ukurikiyeho ingabo za FPR zayigize urwitwazo ngo rwo guhana Leta ya Perezida Habyalimana. Icyo gitero cyakuye mu byabo abaturage basaga Miriyoni, gihitana n’abandi batagira ingano, ku buryo nko kuri Base ahahoze ari Komini Nyamugari imirambo yari yuzuye mu muhanda ku buryo imodoka za GOMN (Groupe d’Observateurs Militaires ”Neutres”), zabuze aho zica zigasaba abasirikare ba FPR gukura iyo mirambo mu muhanda ngo bashobore guhita.

Ubwo bwicanyi ari GOMN, ari n’abo ngo bahagarariye ibijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu nta n’umwe wigeze agira icyo abuvugaho.

Iki gitero kandi cyaranzwe no kwangiza ibikorwa by’amajyambere nk’urugomero rw’amasharazi rwa Ntaruka n’ibindi..
Iki gitero bigaragara ko cyari kimaze iminsi myinshi gitegurwa iyo Rapport ikaba yari urwitwazo, dore ko icyo gitero cyatangiranye ingufu nyinshi, ariko igihe ingabo za kera (FAR) zari zimaze kwisuganya zigatangira kumerera nabi ingabo za FPR, (urugero nka Nyamagumba n’ahandi mu Karere ka Ruhengeri) no mu gihe uwari umugaba Mukuru w’ingabo mushya Général Major BEM Nsabimana a.k.a Castar yateguraga igitero simusiga, FPR yahise yemera guhagarika imirwano no ”gusubira mu birindiro bya mbere ya 8 Gashyantare 1993”.

Ariko ako karere kakomeje kuba mu maboko ya FPR, abaturage bashatse ku gasubiramo ndetse n’abayobozi batowe n’abo baturage batavugaga rumwe na FPR, barishwe mu buryo budasobanutse. Igitangaje MINUAR ntacyo yabikozeho.
Umugabo umwe wari ukomeye muri FPR w’umuhutu, tutiriwe tuvuga izina, inshuti ye yaramubajije iti:Ese buriya biriya FPR yakoraga ntabwo mwabibonaga? Yarasubije ngo ibyabaye kuri Capitaine Donat Muvunanyambo byabereye isomo benshi binabatera ubwoba (Donat Muvunanyambo yishwe ku itegeko rya Kagame kubera ko yagaragazaga ku mugaragaro ko atishimiye ubwicanyi bwakorerwaga abahutu na FPR). Uwo mugabo kandi yakomeje abwira inshuti ye ko iyo hataba abahutu n’abandi batutsi bashyira mu gaciro muri FPR, ngo intagorwa z’abatutsi zarimo zari kumarira abahutu k’icumu ntihagire n’uwo kubara inkuru usigara.

Umwanzuro

Iki gitero cyagaragaje ibintu byinshi byari byihishe ku miterere nyayo ya FPR.
-Byagaragarije FPR ko ishobora kwitwaza guhohoterwa kw’abatutsi isi yose ikabyemera
-Ko ishobora kubura imirwano igihe ishakiye amahanga ntagire icyo avuga
-Ko ishobora kwica abantu uko ishatse ntihanwe
-Ko gufata igihugu hakoreshejwe ingufu bishoboka
-Ko abanyamashyaka nta gahunda nzima bagira uretse kwishakira ubutegetsi gusa. (Bamwe mu banyamashyaka babazaga abavanywe mu byabo ba Nyacyonga babashinyagurira ngo bahunze iki?)
-Abantu benshi bajijinganyaga kwinjira mu nkotanyi bavuye mu Rwanda no mu bindi bihugu iki gitero cyabateye akanyabugabo.
-Ikindi cyagaragaye n’uko abanyarwanda bari bariciyemo ibice ku buryo bugaragara, aho bamwe mu bari batuye umujyi wa Kigali bashinyaguriraga impunzi zahunze intambara. Ntabwo byatinze nabo muri 1994 akaga kabageraho.
-Hagaragaye kandi ko agaciro k’abantu atari kamwe imbere ya FPR n’amahanga, aho ngo guhorera abatutsi bahohoterwaga mu Rwanda byabaye ngombwa ko kubahorera hahanwa Leta y’u Rwanda byagombaga gukura mu byabo abaturage barenze miriyoni abandi batagira ingano bakicwa. Ibi byibutsa ukuntu FPR mu gushaka ngo gucyura impunzi za kera zitageraga no kuri 500.000 hakoreshejwe ingufu no gushaka gufata ubutegetsi, yatumye hapfa abanyarwanda batabarika mu Rwanda no muri Congo (n’ubu bagipfa) abandi bakaba impunzi. Bikaba byarakuruye ibibazo mu karere kose bitazapfa birangiye mu minsi ya vuba. Mu gihe abo FPR yavugaga ngo iracyura bamwe muri bo barongeye barahunga ndetse rwose hari n’abatarigeze batahuka!
-Ikindi iki gitero bivugwa ko cyari kigamije, n’ukugira ngo FPR ishobore kwaka byinshi mu mishyikirano yarimo na Leta ya Habyalimana i Arusha.

Marc Matabaro

7 COMMENTS

  1. Ibyago n’amahano byagwiriye abanyarwanda dore ko ntawe utarabuze uwe cg abe uretse ubwirasi n’ubwishongozi bwa bamwe ngo nitwe twababaye gusa mwe mmurabeshya ni nde waabahigaga…yeee koko ukize inkuba ntabara kubara ibyayo…
    RWANDA YACU YAZIZE ICYO BITA UBUGAMBANYI… hari abatutsi n’abahutu bari bacengewe n’inda yabasumbye nuko biymeza kuba ibyitso …byaragaragaye nk’abatutsi bacukuye imyobo nako ibyobo kugeza ubu utamenya neza icyo bari bagamije..mwibaze nk’uwacukuye 4 byose atindamo kimwe kiba umusarane ibindi arabireka…n’ahandi..hari abahutu nabo bari mu gisilikare bagambaniye bagenzi babo…yewe gusa ni uko Imana ari Umubyeyi uburizamo imigambi mibisha ya bene muntu ubundi tuba twaramaranye…
    Gusa nishimira ko muri buri bwoko …umutwa…umuhutu…umututsi hose uhasanga IMFURA N’ABANTU BAZIMA …ariko hakanaboneka IBISAHIRANDA BIRYA AKARIBWA N’AKATARIBWA…mbese Inyizihiramahano . Dusabe Imana Abeza barusheho kwiyongera

  2. Marc Matabaro.

    Uti bari kwica abahutu bakabamara ntihagire nuwo kubara inkuru?gute se?ese utekereza ko abahunze aribo bari benshi cyane kuruta abarusigayemo?ko abahutu benshi bishe abatutsi benshi mu gihe cy amezi atatu gusa utabariyemo ibyababayeho muriyo myaka ine,na mbere yaho ko mutajya mubavuga mukavuga eby ejo bundi?kugirango muvuge uruhande rwanyu gusa,binyereka ko mwikunda mugakabya rwose…niba muharanira ubumwe n ubwiyunge ko ntawe nari numva atunga agatoki mwene wabo?ko muzi ibyo bakoze ko nta n umwe mwari mwajyana mu butabera?muri inyamaswa zikunda kweli.Mwice ntimugire icyo mubivugaho ariko mwebwe muvuge abanyu bishwe…bishwe kubera impamvu zibyo bari basize inyuma.Kuki mutemera ingaruka ariko,cyokoza nanjye sinshima uwishe umuturage amuziza ubusa…ariko mwe mwishe abaturage mubaziza ubusa,mwica abana ngo n inzoka,muvanamo inda z abatwise,mwica abantu urw urubozo…ibyo ntimushaka kubivuga ariko muravuga ibyabaye muri congo…abatahutse ntibatuye?ntihari abasirikare bafunze bazi u rwanda muri 94,bazize kwihorera,bafunzwe burundu.uzaze njye kubakwereka.Ariko mwabonye umwuga wo kuririmba kagame,mwibagirwa abanyu bakoze amahano.yiba mwabanzaga abanyu maze mugakurikizaho n abandi bakoze ayo mahano.ariko ntimwireba murareba abandi?Murebe amakuru yose mwandika,aganisha kuri kagame na leta ye,nta yandi makuru mubona usibye ayo?ese ko kera abatutsi bari bazi kurasa imiheto gusa,ubu bakaba basigaye bazi kurasa,ubona nimukomeza ayo matiku amaherezo yaba ayahe?burya si kera sha Mariko we,bya bindi mwatwaraga abantu ku murongo mugenda mwica umwe umwe,segiteri ku yindi,umurenge ku wundi,akarere ku kandi,insengero sinakubwira.Ariko ko mbona utar umwana wowe ntabyo wibuka kweli?ubuse ugirango niko byagenda?Rero va ku ngoma ya kagame,ubanzirize kuya Habyara uzabone uvuge ku ya kagame aho niho abanyarwanda bazakumva bose.naho ibyo mwandika byumvwa namwe gusa.Ndavuga abahutu batekereza nkawe kuko siko bose batekereza ibibi.Wirinde icyazana umwuka mubi uharanire icyatuma twese tubana neza.naho ubutegetsi buveho Imana niburambirwa izabuvanaho.Muri angola president waho ategetse imyaka 40.

    • Uri Kagame koko!!!
      Uretse Kagame nta wundi muntu watinyuka kuvuga ngo bishwe kubera impamvu zibyo bari basize inyuma atari umwicanyi Kagame!
      Habaye harishwe abicanyi nibura byo umuntu yapfa kubyemera uretse ko nabyo bihanirwa.
      Utaniye he na babandi bavuga ko abatutsi bishwe kubera ko indege yahanuwe na FPR kandi umukecuru twari duturanye atazi FPR icyo ari cyo?!

      Gusa wifiteye irondakoko ryakumunze umutima nutihana uzarimbuka.

    • Mbese mwenewabo batunga agatoki ni nde? Ariko ntimujya munyurwa. Abo mwiciye za Byumba, Ruhengeri, Nyakinama, Mu Mashyamba ya Congo, abo mwafunze na za Gacaca zanyu, abo mwakubise udufuni, abo mwafungishije Arusha, abo murimo mutahura ku ngufu baboshye amaboko, abo murasira mu buhungiro, amagereza yanyu aruzuye no hejuru, ngizo za Insimburagifungo, mbese abo bahutu bose mwumva badahagije? Mu myaka 20 yose, nibwo mutangiranye ikinamico ry’umututsi mu bucamanza ariwe witwa “the terminator”. Muzatuza ryari ngo duturane ba sha?

  3. Mubyemera mutabyemera,icyo njye mfitiye icyizere ni uko amaherezo ibintu biri mu Rwanda,ubwicanyi.ubusambo.ubwikubire bw’imyanya ihabwa abatutsi,ugusuzugura abahutu gukabije,ukwimakaza abatutsi bacitse kw’icumu,gufungira abantu ubusa,guhimbira abatavuga rumwe n’ubutegetsi ibyaha bagacirwa imanza zo kubacecekeshereza mu munyururu,n’ibindi bibi byinshi bikorwa mu gihugu,BIRI HAFI KURANGIRA,ndizera ko data ufite imyaka 81 y’amavuko nawe ashobora kuzataha yarabonye amahinduka y’ibyo ahora anegura Mugire amahoro

  4. Mensieur Matabaro,ntunyongere Comment kuko kuvugisha ukuri ntibyica umutumiro,kdi ngo ukuri guca muziko kwidegembya ntigushye,nge kuva muri 1990 sinangaga fpr kuko nabwirwaga ko ari abanyarwanda bashaka gutaha nanjye ahubwo nkumva nabashyigikirara kubera guhezwa hanze y’urwababyaye,ariko kuva nyuma y’iki gitero aho nahungaga niruka nsha hejuru y’imirambo yishwe na fpr,nahise nanga bidasubirwaho ishyaka rya Fpr n’igisirikare cyayo kugera uno munsi nandika ibi,abagoreka amagambo munyumve neza simvuze Umuhutu cg Umututsi,mvuze ko nanga uruhenu fpr n’ingabo zayo,ibintu fpr yakoze ntaho nabibonye kuva nabaho aho amara y’umuntu akorwamo bariyeri,ndagira ngo nibutse Inkotanyi zihoza Habyarimana mu majwi ko abatutsi bahunga atari Perezida wa Repuburika,mwibuke ko urupfu rwa Kayibanda rwabaye inshungu y’abatutsi bari bamerewe nabi kubera ibitero bya ba So bitari bisobanutse,habyarimana ntawe yigeze akura amara mu nda,iyo Habyarimana aza kwanga abatutsi Inkotanyi ntizari gupfa zigeze Kigali,ntiyari kwemera kwambika Rwigema amapeti,ndemera ntashidikanya ko Perezida Habyarimana azabazwa urupfu rwa Kayibanda wishwe na Lizinde mu Ruhengeri,cyakora umusaraba urwanda rwikoreye washimangiwe n!ubugiraneza bwa Perezida Habyarimana kugera aho yiyemeza gushyigikira Museveni muri 1980,nge rwose nkurire inzira ku murima fpr n’ingabo zayo ko mbanga birenze urugero kuko ibikorwa byanyu birangwa no kugirira nabi uwariwe wese utinze mu nzira munyuzemo,izina fpr-Nkotanyi rinyibutsa mbere na mbere bariyeri ikoze mu mara y’umuntu, twibuke ko abakuwemo amara hari muri Gashyantare 1993 twongere twibuke ko abatemwe n’imihoro hari ukwezi kwa Mata 1994,iriya mirambo yari mu migezi kuri Base,barya bose bazize agafuni kanyu Nkotanyi,nibo batuma Kagame ataryama,Kayumba yiruka amahanga nka Gahini,nibo batera umwiryane muri fpr yose,niyo mpamvu ababaye muri Fpr bafatwa n’ibisazi buri kanya Leta ikavuga ko ari ihahamuka ryatewe na Genocide,kuki ritaba ihahamuka ry’iya 08 Gashyantare 1993?sinemera na busa ko hari iterambere fpr yazanye mu Rwanda uretse gusahura i Gihugu,amabandi,abicanyi n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bukiyiranga kugera uno munsi..

Comments are closed.