Hildebrand Kayibanda arabeshyuza ko atigeze atanga amafaranga mu kigega kiswe agaciro

Nyuma y’aho ikinyamakuru igihe.com kibogamiye kuri Leta iyobowe na FPR iri ku butegetsi mu Rwanda gitangaje inkuru kise:Ikigega Agaciro cyateje umwiryane mu batavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda. Bwana Hildebrand Kayibanda umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Bwana Grégoire Kayibanda ahakana yivuye inyuma ko nta mafaranga yatanze mu kigega kiswe Agaciro mu butumwa bwagaragaye ku rubuga DHR (Democracy and Human Rights) bugira buti:

Mwe mwanditse iyi nkuru mwashakiye iki kubeshya abasomyi.

Gufata ifoto yanjye mukayishyira kuruhande rwabari kwamamaza ibikorwa byagaciro nisahura rya rubanda bivuga ko arijye washyize ibihumbi mu rutete?

Jye se nayakura he ko aya data Habyarimana yayihereye kajeguhukwa, Rwigara, Rujugiro, Rwakabuba nabandi.

Ntimukanshinyagurire mugamije gucamo abanyarwanda ibice.
Mushyire hamwe nkumuntu umwe muharanire demokarasi mu Rwanda no Mukarere.

Kandi mujye mwitonda murebe neza kandi mutege namatwi mwumve neza aho kurangwa namarangamutima.

Ubwo se naha amafaranga Kagame mushima ko yishe mwenemama?
Nayamuha se mushima ko yishe cg akicisha babyara banjye?
Nayamuha se kubera ko jye nyafite ampagije.
Kuki se nayamuha ntabanje kuyaha abanyarwanda batindahaye, abana babuze uko bajya mu ishuri cg ababuze uko bivuza kubera ubukene.

Mugire amahoro kandi Imana ibane namwe.

Uwanyu Hildebrand Kayibanda.”

Mu iperereza ryakozwe na The Rwandan ryasanze ifoto igaragara mu kinyamakuru igihe.com iriho Bwana Hildebrand Kayibanda igaragara no mu mafoto yafashwe ku itariki 29 Nzeli 2012, mu birori byo gutangiza ikigega Agaciro Development Fund mu Bubiligi, agafatwa n’umunyamakuru Aimable Karirima uhagarariye ikinyamakuru igihe.com mu Bubiligi ayo mafoto yayashyize no rubuga rwa facebook.

Ikigaragara muri iyi nyandiko ya Hildebrand Kayibanda n’uko ahakana ko atatanze amafaranga mu kigega Agaciro ariko ntahakana ko atari muri ibyo birori kuri uwo munsi. Icy’umuntu yakwibaza n’icyo yari yagiye gukora kuri ambassade y’u Rwanda mu gihe yivugira ko adashyigikiye kiriya kigega ndetse n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Kereka niba yaratanze inkunga ye mu ibanga nk’uko bamwe mu bakozi b’Ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi babitangarije igihe.com ko hari abaje gutanga iyo nkunga rwihishwa.

Ubwanditsi