Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera kuri The Rwandan imaze iminsi ikoraho iperereza aravuga ko umwe mu bahungu ba Perezida Kagame witwa Ian Kagame Cyigenza ubu yoherejwe kwiga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza ryitwa The Royal Military Academy Sandhurst (RMAS) riherereye ahitwa Sandhurst.
Ibi bije bikurikira ukuntu Perezida Kagame yagerageje gukundisha umuhungu we mukuru Ivan Cyomoro Kagame igisirikare ubwo yamwoherezaga mu 2010 kwiga mu ishuri rya gisirikare ryo muri Amerika ryitwa West Point Military Academy ariko Cyomoro akabivamo ahubwo akajya kwiyigira Business Administration muri Kaminuza ya Pace University iherereye i New York, ubu akaba ari umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’iterambere (Rwanda Development Board (RDB).
Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko yajyanye n’abamurindira umutekano ndetse bikaba bikekwa ko banagamije no kumuhwitura ngo atarangara agasamara ntakurikire amasomo ye neza.
Amakuru agaragara ku rubuga rw’iri shuri avuga ko The Royal Military Academy Sandhurst (RMAS) imaze guha amasomo abarenga 5000 bava mu bihugu 120 kuva mu 1947. Itoranywa ry’abo banyamahanga rikaba ngo rikorwa n’abashinzwe iby’ingabo mu bihugu byabo nyuma abashinzwe ibya gisirikare muri za ambasade zabo mu Bwongereza akaba ari bo bohereza ubusabe muri Ministeri ishinzwe ingabo mu Bwongereza.