Yanditswe na Frank Steven Ruta
Mu mirwano ingabo z’u Rwanda zimazemo iminsi mu gihugu cya Mozambique, zaraye zigambye intsinzi nyuma yo gufata ibirindiro by’abo bari bahanganye biherereye i Mocimboa da Praia.
Ibi byatumye uwungirije umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique, Brig Gen Pascal Muhizi atangaza ko bishimira ko urugamba bamazemo ukwezi kurenga bahanganye n’inyeshyamba bagenda barutsinda. Tubibutse ko uyu Gen Muhizi yamaze imyaka ahanganye n’abarwanya Leta mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, akaba yaramaze igihe gito muri Nyungwe, kandi akaba yarazamuwe mu ntera ya Gisirikare ku rupapuro rwe wenyine.
Gen Muhizi yabitangarije abanyamakuru b’Abanyarwana Leta yohereje muri Mozambique ngo bayifashe gutara amakuru y’urugamba uko u Rwanda rubyifuza, aba bakaba bamaze iminsi bohereza amakuru yo kuvuga imyato ingabo zu Rwanda RDF, amakuru abogamye cyane atagaragaza na rimwe uruhare rw’ingabo za Mozambique, amakuru atagaragaza niba ingabo z’u Rwanda zikomereka cyangwa ngo zigwe ku rugamba, kandi akaba amakuru asa ku bitangazamakuru byajyanyweyo aribyo RBA, IGIHE, News Times, KT Press, n’abandi bita “Influencers”.
Ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique bari ku mubare munini kuruta uwo abantu bakeka cyangwa bibwira
Nubwo hashize ibyumweru bitatu bitangajwe ku mugaragaro ko Ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri Mozambique, amakuru duhabwa n’abaturage basanzweyo ni uko batangiye kuzibona iminsi mike nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Nyusi i Kigali, uruzinduko rwakozwe mu ibanga. Amakuru aturuka i Kigali akabishimangira avuga ko umunsi Nyusi yageraga i Kigali, iryo joro hari abasirikare b’u Rwanda burijwe indege bakajyanwa muri Mozambique.
Aba basirikare basanzeyo abandi bari basanzwe barinjijwe mu nzego z’ubutasi bwa gisirikare n’ubwa gipolisi b’Abanyarwanda, mu rwego rwo kuneka no gukurikiranira hafi ibikorwa by’Abanyarwanda muri Mozambique, isigaye ifatwa na Leta y’u Rwanda nk’umurwa mukuru wa opozisiyo bahanganye.
Kuba rero ingabo z’u Rwanda zimaze igihe muri Mozambique, n’izagiye mu minsi ishize zikaba zaragiyeyo zihasanga izindi zihamaze igihe, biragaragaza ko ari gahunda izamara igihe kirekire. Hari amakuru avuga ko Abasirikare b’u Rwanda bari muri Mozambique basaga 2000 mu gihe abapolisi nabo babarirwa hejuru gato y’igihumbi.
Ikindi twavuga ni uko Gen Major Innocent Kabandana ari we wagizwe umugaba mukuru w’ibi bikorwa by’intambara, bivuze ko ingabo za Mozambique zigendera ku mategeko y’ingabo z’u Rwanda.