Ibaruwa yitiriwe Me Ntaganda nta gaciro ifite: Alexis Bakunzibake

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 004/PS IMB/014

Rishingiye ku nyandiko irimo gutambutswa mu binyamakuru bitandukanye yitirirwa perezida fondateri w’ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza yanditswe kuwa 06/02/2014 igamije gusa kuyobya abantu kugirango bayirangarireho bumve ko muri PS Imberakuri byacitse maze bave mubyo bakoraga byo guharanira impinduka y’amahoro,ishyaka PS Imberakuri riramenyesha abanyarwanda,Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira :

Ibaruwa irimo igendagenda mu binyamakuru bivuga ko perezida fondateur Me NTAGANDA Bernard yanditse kuburyo isa n’iyateje impagarara ntabwo izwi n’ubuyoyobozi bw’ishyaka PS Imberakuri ubwaribwo bwose yaba komite nkuru y’ishyaka cyangwa abandi batandukanye. Ukurikije ubuzima perezida fondateri abamo muri gereza ya Nyanza biroroshye cyane ko ibaruwa nkiriya yamwitirwa kuko ntawe utazi iyicarubozo rikorerwa imfungwa za politiki,ari nayo mpamvu ishyaka P.S Imberakuri ridashobora na rimwe guha agaciro ibaruwa nkiriya ngo ibikubiyemo bibe byaritesha gukora imirimo yaryo nk’uko bisanzwe.

Mu bigaragara muriyo baruwa bivugako Me NTAGANDA yashyizeho umunyamabanga mukuru atesha agaciro imyanzuro yo kuwa 02/02/2014,rwose ibyo ntibishoboka na rimwe kuko tuzi neza ko mubakora amakosa yo kwica amategeko nkana Me NTAGANDA atarimo,kuko usibye no gushyiraho umunyamabanga mukuru nta nundi muyobozi yashyiraho bitagiweho inama ngo byemezwe n’inama ibifitiye ububasha,ibi kandi byaba birenze igitugu uyu munsi turiho twamagana kandi ibyo muri PS Imberakuri bidashoboka.Ikindi kivugwa ni abayobozi bagaragaramo ko ubuzima barimo butabemerera gukora imirimo y’ishyaka,aha n’uwagerageje kuyandika imwitirirwa yibeshye koko Me NTAGANDA ubwe ariwe kugeza ubu bitewe naho ari udashobora gukora ibikorwa by’ishyaka kuko mu mategeko ishyaka rigenderaho nta nahamwe bivugwa ko perezida fondateri nafungwa azajya ashyiraho abayobozi ku buryo bunyuranyije n’amategeko,ibi byo ubwabyo ni agashinyaguro ndetse banamukina ku mubyimba by’ibyo bamukoreye bamufungira ubusa.

Kugeza ubu ishyaka PS Imberakuri rifite komite izwi ihagarariwe na Me NTAGANDA Bernard Perezida fondateri,Alexis Bakunzibake Visi perezida wa mbere,Sinyigenga Beatrice Visi perezida wa kabiri,Uwizeye Kansiime Immaculee umunyamabanga mukuru,Mukarurema Marie Chantal umubitsi mukuru,Ntakirutimana Theoneste umunyamabanga mukuru ushinzwe urubyiruko,Icyitonderwa Jean Baptiste umunyamabanga mukuru ushinzwe ubukangurambaga.

Ntawe uyobewe ko leta ya FPR ifite amayeri menshi muri iki gihe isumbirijwe kuburyo ntawayishira amakenga muri iki gikorwa kitagize nicyo cyayifasha mu bibazo ifite,ntako itagize ngo isenye ishyaka ry’Imberakuri ibinyujije muri Mukabunani Christine ibyo byarayinaniye,ubu noneho aho ishyaka ritereye intambwe yo gukorana ku mugaragaro na FDLR,kimwe n’andi mashyaka yifuza impinduka y’amahoro byayitesheje umutwe ubu iraca hasi no hejuru ngo ihagarike umuvuduko abayinenga bafite kuburyo kandi bitanaba igitangaza ko hari abo FPR yafataho ingwate bakamagana ibyo ishyaka PS Imberakuri ririmo rikora nk’uko Mukabunani adahwema kubikora,ariko nayo irabizi neza ko ibyo bidashobora guhagarika inkundura ya demukarasi.

Ishyaka PS Imberakuri riributsa abarwanashyaka baryo ko bagomba kwitonda muribi bihe bikomereye ubutegetsi bwa Kigali,bagashishoza cyane kuko FPR yafashe hasi no hejuru kugirango isibanganye ishyaka ry’abanyarwanda kuburyo isaha iyariyo yose yabata mu mitego yayo nkuko yabikoreye Hakizimfura Noel,Mukabunani Christine none ubu bakaba bicuza ibyo bakoreye abanyarwanda.Riboneyeho kandi kwibutsa umurwanashyaka uwariwe wese uzishora mu bikorwa bisenya ishyaka ko azafatwa nk’umunyamurwango aho kuba umurwanashyaka.

Kubwa PS Imberakuri

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije.