Muri iyi iminsi numvise akarengane ku umwana warenganyijwe muri SFB azira gukopeza mugenzi we bahita banamwirukana ku ishuli. Narakurikiranye iyi inkuru nibaza kuri uwo umwana wirukanwe n’uburyo yikunwemo nsanga yarakopeje.
Narakurikiranye nsanga yali amaze igihe gitoya yiyayamarije kuba MISS wa SFB(School of Finance and Banking) aho yigaga nyine, ndetse yaranatowe nkumwe mu aba MISS batatu(3) batorwa. Ariko kubera inkomoko ye ntibyamuhiriye bamuteze umutego wo gukopeza bahita bamwirukana banamwambura ni IKAMBA muri ya APARTHEID ya FPR- Kagame. Nkomeje gukurikira nsanga abo bavukana ni umuryango we muri rusange nta UMUSWA ubavukamo.
None muri iki icyumweru gishize umubyeyi we(ISE WE) yagize gutya ahita apfa mu urupfu rutunguranye atarwaye,ku buryo wibaza niba atali twa UTUZI tw’intore.
Ibi rero bya Politike mbi yo KWAMBURA,GUKENESHA no KWICISHA ABANTU URUBOZO birarundura ingoma y’agatsiko RPF-KAGAME-NYIRARUMONGI!
Ndasaba urubyiruko kwamaganira kure ibi bikorwa by’amafuti ingoma y’IGITUGU ya Kigali ikomeje kugaraguzamo agati urubyiruko. Ndasaba ABACURABWENGE ba RPF abenshi bita ABAKADA(Tito Rutaremara,Ngarambe Francois,Sebasoni,Mugesera Antoine,Polisi Denis,Bwiza Connie,Musoni James n’abandi) guhaguruka bakitandukanya na APARTHEID bashinze naho ubundi nkuko birirwa baca inkoro ku UMUCRIMINAL Kagame ntazabarebera izuba nabo kandi nkuko ajya abyivugira ntawamenya uwo UTAZAYOBERWA IKIMUKUBISE! Wasanga ariwe utazabimenya kandi ngo ntagahora gahanze. Ibyo bacuze ni byinshi nibasigeho cg bibe aribo byirenza!
Twe urubyiruko twamaganye APARTHEID ya Kagame-RPF kandi nibadasigaho turahaguruka tubarwanye twivuye inyuma naho ibyo kutwica urusorongo ntibishoboka ibyo yakoze imyaka 20 yose birahagije!
Bikorewe i Kigali-Gacuriro
Gakwandi Pierre