Ibihe turimo: Thomas Nahimana yahaye umwitangirizwa guverinoma y’agatsiko

Padiri Nahimana Thomas

Nk’uko yari yabisezeranije Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, Padiri Thomas Nahimana yashyizeho Guverinoma ikorera mu buhungiro, ku wa 20 gashyantare 2017. Zimwe mu nshingano z’iyo guverinoma ngo harimo no kwirukana isanzweho ubu mu Rwanda, mbere y’uko yiyongeza indi manda ya gatatu. Uyu musaserdoti wa Kiliziya gatolika asa n’uwemeza ko mbere y’italiki ya 05/08/2017, guverinoma arwanya igomba kuzaba yatanze imihoho. Bimwe mu bibazo n’ibisubizo ku nshingano z’iyi Leta abereye Perezida wa Repubulika, afatanije na Akishuri Abdallah (Minisitiri w’Intebe), murabisanga muri iki kiganiro. Ni ikiganiro cyateguwe, kinatunganywa n’umunyamakuru Amiel Nkuliza, utuye mu gihugu cya Sweden, mu majyaruguru y’Uburayi.

Imwe mu nshingano za Leta yanyu ngo ni «ugusimbura Guverinoma itagishakwa n’abaturage, iyobowe na Paul Kagame», muteganya kuyisimbura mukoresheje izihe mbaraga ?

Nibyo koko Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ifite inshingano yo kwitegura kuzasimbura Guverinoma ya Kagame, itagishakwa na rubanda. Guverinoma irenganya abaturage bayo, ikabafungira akamama, ikabagabaho ibitero ikabarasa, ikavangura urubyiruko, ikabicisha inzara, ikabambura amasambu yabo, igahombya abacuruzi, igatorongeza bamwe, abandi ikabacira ishyanga …., ntabwo ikwiye gukomeza kwitwa Guverinoma. Niyo mpamvu ubu twiteguye gusimbura icyahoze cyitwa « Guverinoma y’ubumwe » iyobowe na Paul Kagame, binyuze mu nzira ebyiri : Amatora anyuze mu mucyo cyangwa Revolisiyo idasesa amaraso. Izo nzira zombi zishingiye ku mbaraga z’ubushake bw’abenegihugu, biyemeza guhaguruka bagahindura ubutegetsi bubi, cyane cyane nk’ubu bwa Kagame. Na none ariko burya Guverinoma igira umwihariko irusha amashyaka ya politiki asanzwe; umwihariko w’uko ishobora kwibyaramo n’izindi mbaraga zidasanzwe, mu rwego rwo gukemura ibibazo bikomeye, bibangamiye abaturage.

Indi mu nshingano za Guverinoma yanyu ngo ni «ugushishikariza abaturage kwisuganya, bagahaguruka, bagasezerera Guverinoma y’Agatsiko binyuze mu nzira ya Revolisiyo idasesa amaraso». Kuri mwebwe aya magambo «kwisuganya» na «Revolisiyo idasesa amaraso» asobanura iki ?

Aya magambo «kwisuganya» na «Revolisiyo idasesa amaraso» nibyo bitekerezo- shingiro twakwita umutima w’impinduka twifuza. Burya impamvu abaturage batsikamirwa igihe kirekire ariko ntibashobore kwivumburira icyarimwe  ngo bahindure ubutegetsi, ni uko baba babuze «ukwisuganya», ari nabyo izindi ndimi zita  «organisation». Iyo nta «organisation» ihari,  buri muturage akomeza kuremererwa n’akarengane agirirwa mu nguni ye, wenyine. Umuntu umwe rero ntahirika ubutegetsi. Ibintu bihinduka iyo abaturage barenganywa n’ubutegetsi bashoboye kubona uburyo bwo kwishyira hamwe, bakibyaramo ingufu zirenze kure iz’umuntu umwe, ku giti cye. Uko kwishyira hamwe no kumvikana ku cyo bagiye gukora n’inzira bazanyuramo bagikora, nibyo byitwa «kwisuganya» (organisation). Na none ariko ukwisuganya ntibisaba ubushake gusa; binasaba ko habaho «umuhuza» ndetse n’«abahuza» bamwungirije, ari nabo bitwa «Abalideri» (Leaders). Ni yo mpamvu, niwitegereza neza, uzasanga ubutegetsi bw’igitugu nk’ubwa FPR, bushaka kuramba, nta kindi bukora uretse guhora bucungacunga ngo «umuhuza» wese uvutse, buhite bumuca umutwe, bityo abaturage bisubirire ku kabo.

Naho «Revolisiyo idasesa amaraso» isobanura inzira y’impinduka zikomeye, zitangira wa munsi abaturage bariye karungu, biyemeza guhaguruka bagatangira gukora ibikorwa bigaragara byo kwanga ubutegetsi bubangamiye cyane inyungu zabo. Ubundi uretse abishuka, bizwi ko nta ngabo z’igihugu, n’iyo zaba zitunze indege z’intambara amagana n’ibindi bibunda bya kirimbuzi bitabarika, zishobora gutsinda abaturage bariye karungu, biyemeje guhindura ubutegetsi badashaka ! Twibutse ko iri banga ari irya kera cyane, rivugwa no muri Bibiliya: ngo hari ibintu bitatu umwana w’umuntu aba atagishoboye guhagarika : (1) imvura y’amahindu yazindukiye ku muryango; (2) umukobwa washatse kurongorwa, n’ (3) abaturage bahagurukiye gukora Revolisiyo !

«Kwemera no kwihutira kuganira na Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro». Muzakoresha izihe mbaraga zo gutegeka Guverinoma ya Kagame kugirango yemere kuganira n’abagize guverinoma yanyu ?

Ntabwo Leta ya Kagame tuyitegeka, nta n’ubwo tuyitongoza ngo itugirire impuhwe, yemere kuganira na twe. Izemera kuganira na Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro kubera ko Paul Kagame azagera aho akabona neza ko na we ubwe yakungukira byinshi muri ibyo biganiro, akaba ashobora kuzabura byose, aramutse akomeje kunangira umutima no kwigira indakoreka. Bene izo mbaraga, zemeza n’abanyagitugu, sinabona uko nzisobanura mu magabo, ariko zibaho. Nzi neza ko zizabyarwa n’ibikorwa byiza, byitondewe kandi bifatika duteganya gukora muri iyi minsi iri imbere.

«Gufungura amarembo bitarenze tariki ya 23/03/2017, abanyarwanda bose bari hanze y’u Rwanda babyifuza bagataha mu mahoro, imfungwa za politiki zigafungurwa». Ibi musaba Leta ya Kagame nitabikurikiza, muzakora iki ?

Leta ya Kagame ifite inyungu nyinshi mu kubikurikiza, iramutse igamije ineza y’Abanyarwanda bose. Nitabikurikiza izaba yibeshye, kandi ntizatinda kubona ko yibeshye.

«Mu gihe byarenga tariki ya 23/03/2017 nta gikozwe : «muzimura gahunda y’amatora ya Perezida wa Repubulika, yari ateganyijwe muri Kanama 2017, agashyirwa muri Kanama 2019; naho amatora y’intumwa za rubanda agashyirwa mu Ugushyingo 2019». Ibi musa n’abategeka ubutegetsi bwa Kigali, mubifitiye ubuhe bubasha ?

Mu by’ukuri ntabwo turi gutegeka Leta ya Kagame; gusa ukuri kwacu ni ahangaha nyine kugaragarira : turirinda gufunga amarembo tugaha rugari inzira zifatika zo gukemura ibibazo. Icyo tuzi neza ni uko Kagame nta nyungu na busa azakura mu gukinga amarembo burundu, akiyamamaza wenyine kugira ngo yongere ategeke  Abanyarwanda wenyine, mu nzira y’igitugu gikaze, nk’uko yabikoze mu myaka 23 ishize. Ntabwo bizashoboka. Oya rwose ntabwo bizakunda. Niba ugira ngo ndavuga ibyo ntazi,  uzongere umbaze iki kibazo ku italiki ya 5/8/2017; nzagusubiza, nuba utaribonera igisubizo.

«Gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho, ihuriweho n’amashyaka menshi, igahabwa manda y’amezi 24, akaba ariyo itegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’intumwa za rubanda». Ibi bivuga ko guverinoma mwashyizeho ari iy’agateganyo, cyangwa nta mbaraga yaba ifite, ku buryo itashobora kugera kuri izi nshingano mwifuza muri iki gihe ?

Guverinoma yo mu buhungiro iba ari agateganyo buri gihe, kuko ishyirwaho kubera impamvu zidasanzwe. Iba ifite intego yihaye. Intego yacu nyamukuru ni ugufungura amarembo y’igihugu n’ay’urubuga rwa politiki mu Rwanda. Iyi Guverinoma nishobora gufasha Abanyarwanda bari hanze gutaha n’abari mu gihugu kwisubiza uburenganzira bwo kuba bagira uruhare mu kwihitiramo abayobozi binyuze mu matora adafifitse, izaba yatunganyije inshingano zayo, ku buryo ntashidikanya ko yazagira uko igirirwa icyizere na rubanda, igahabwa kuyobora igihugu binyuze mu matora.

Guverinoma yanyu ntigira minisiteri y’Ingabo. Bivuga ko nta ngabo u Rwanda rugikeneye muri iki gihe, cyangwa mwiteguye gukorana n’iza Paul Kagame ?

Guverinoma yacu izagenda ishyiraho izindi nzego uko zizagenda zikenerwa, mu gihe gikwiye. Kuba nta Ministeri y’ingabo twahise dushyiraho, bifite igisobanuro. Kugeza kuri iyi saha turateganya gukemura ibibazo mu nzira y’amahoro. Ntibivuze ko tuyobewe uko ikibazo cy’ingabo z’u Rwanda gihagaze muri iki gihe. Hari byinshi bizabanza kwigirwa mu rwego rwa Komisiyo y’Umutekano twashyizeho.

Guverinoma yanyu igizwe na zimwe mu mfungwa za politiki, zirimo Déo Mushayidi na madamu Victoire Ingabire. Aba bombi mwaba mwaravuganye na bo, mbere y’uko mubashinga imirimo ikomeye nk’iriya? Niba ari byo, bamwe mu bagize amashyaka aba bombi baturukamo, kuki bamaganye icyemezo mwafashe ? Aha ndavuga FDU-Inkingi na PDP-Imanzi.

Victoire Ingabire na Deogratias Mushayidi ni abantu dukunda kandi dufata nk’intwari z’igihugu. Intwari y’igihugu ntiba ikiri akarima k’umuryango ikomokamo, cyangwa ishyaka rya politiki ikomokamo. Na none ziriya ntwari zombi ziri mu kaga gakomeye kuko zakatiwe igifungo kiremereye, kandi zizira ubusa. Ni inshingano ya buri wese kuzitabariza no kuzigoboka. Hari n’abanyamahanga nabonye bagenera izo ntwari zombi imidari n’ibihembo binyuranye. Guverinoma yacu yasanze igomba kuzivuganira ku buryo budasanzwe. Kuzishyira mu myanya nk’Abaministri kandi bizwi neza ko zifunze, umunyapolitiki utumva icyo ibyo bisobanuye, n’akamaro byagirira ziriya mfungwa zacu,  arigiza nkana, cyangwa se akeneye amahugurwa.

Niba byari ngombwa gushyira muri Guverinoma yanyu imfungwa za politiki, hari izo mwibagiwe nka Dr Théoneste Niyitegeka, ndetse na Kizito Mihigo. Aba bombi mwasanze badakenewe ?

Gereza z’u Rwanda, izizwi n’izitazwi, zituwe n’ibihumbi byinshi by’abenegihugu, bakagombye kuba bari hanze, bafasha abandi kubaka igihugu. Hari abafunzwe badafite amadosiye, hari abakatiwe hashingiwe ku madosiye atekinitse, yewe hari n’abarangije ibihano byabo ariko ntibahabwe uburenganzira bwo gutaha iwabo. Siniriwe mvuga abafungiye mu myobo n’ahandi hatagera izuba, imiryango yabo ikaba itazi niba bakibaho, ndetse ikaba yarambuwe uburenganzira bwo kubageraho. Gushyira Victoire Ingabire Umuhoza na Deogratias Mushayidi muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, ni uburyo bwo guha icyubahiro izo nzirakarengane zose no kwerekana ko akarengane kabera muri ziriya gereza tukazi, kandi twiteguye guhangana na ko, abarenganye bose bakazarenganurwa. Kandi amaherezo tuzabigeraho.

Ni iki iyi guverinoma yanyu izakora kugira ngo Abanyarwanda bashire ubwoba, nkuko Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA, akigera mu Rwanda muri 2010, yari yabibashishikarije ?

Iyi Guverinoma izafasha Abanyarwanda gushira ubwoba mu buryo bubiri:

Icyambere ni uko abagize iyi Guverinoma ubwabo ari abantu b’abihanduzacumu, badakorera kuri ”Baranyica cyangwa baramvugangwiki”, kandi bakaba barihaye intego yo kubishishikariza abandi benegihgu, cyane cyane urubyiruko. Umulideri w’umunyabwoba yaba amaze iki niba ari we urusha ubwoba abo ayoboye? Uwifitemo icyifuzo cyo gushira ubwoba ajye yitegereza ibyo dukora atwigane; azamenya bidatinze ibanga dukoreraho.

Icya kabiri ni ibiganiro bizahabwa abaturage n’amahugurwa yabugenewe, azahabwa Abalideri begereye rubanda mu gihe gikwiye.

Madamu Victoire Ingabire, akigera mu Rwanda, yanasuye urwibutso rw’abazize génocide, ndetse ahavugira amagambo akomeye, ko n’abahutu bishwe n’ingabo za FPR bagombye kwibukwa. Aya magambo ye Leta yanyu iyavugaho iki ?

Mu mpamvu zibuza Abanyarwanda kwiyunga, ikibazo cyo kwibuka abacu bose bishwe, gifite umwanya ukomeye. Burya abantu bakigoswe n’icyiyumviro cy’agahinda, kubera gutakaza ababo, ntibaronka intege zihagije zo kubaka igihugu. Ni byiza ko imiryango yose yapfushije abantu yahabwa uburenganzira busesuye bwo gukora icyunamo uko ibyumva, ikayagirwa, iki kibazo kikarangira kugira ngo iyo miryango ikomeze kubaho. Guverinoma yacu ishyigikiye ko abaturage bose bibuka ababo, kandi yiteguye kubibafashamo.

Mu kwezi gutaha kwa mata, tuzatangira icyunamo ngarukamwaka cyo kwibuka abazize génocide yo mu 1994. Ukwibuka buri mwaka hari ababibonamo kuba imbohe z’amateka no gushinyagurira abacu, mu kwanika ku gasozi imibiri yabo mu nzibutso. Wowe n’abagize Leta yanyu, iki kibazo mukibona mute ?

Guverinoma yacu ntiramara ukwezi igiyeho kuko yatangajwe taliki ya 20/2/2017. Ntabwo rero irabona umwanya wo kuganira birambuye kuri icyo kibazo. Ariko mu rwego rw’Iteganyabikorwa ry’Ishyaka ISHEMA, hari haremejwe ko tuzashyiraho urwibutso rumwe rukumbi mu gihugu cyose, rugashyingurwamo iriya mibiri yose, mu butaka, kandi rukitwa ”INGORO Y’UBWIYUNGE”(Temple de la Réconciliation). Nyuma hakabaho umunsi umwe ngarukamwaka wo kwibuka mu rwego rw’igihugu. Guverinoma yacu izafata umwanya wo kuganira kuri icyo kibazo no gufata umwanzuro wafasha Abanyarwanda kudakomeza kugirwa imbohe z’amateka ababaje, ahubwo bagashyira imbaraga mu kwiyunga no kubaka ejo hazaza, hatekanye.

Ni izihe ngamba iyi Leta yanyu iteganya mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gusimburana ku butegetsi (alternance politique), ibi bikaba byarananiranye uhereye kuri Rucunshu mu myaka ya za 1896, 1959, 1973 na 1994 ?

Leta yacu iracyubaka politiki yayo ariko icyerekezo yarangije kwiha ni ugushyigikira ubutegetsi bushingiye ku mahame ya demokarasi, aho ”ITORA” rizahabwa agaciro cyane kandi rikubahirizwa. Muri Repubulika hayobora abo rubanda yihitiyemo. Nicyo twifuza kandi nicyo turwanira. Ntabwo twemera ko hariho abenegihugu bavukiye gutegeka ngo abandi bavukire kubabera abagaragu, nk’uko Paul Kagame n’abambari be bashaka kubicengeza mu mitwe y’Abanyarwanda ku ngufu.

N’ubwo politiki ya guverinoma yanyu isa n’aho idashyigikiye intambara zikoreshwa nk’inzira y’ubusamo mu gufata ubutegetsi mu Rwanda, iyi ntambara iramutse ishojwe n’abatari ku murongo wa politiki yanyu, mwayirwana mute ?

Kugeza uyu munsi u Rwanda nta ntambara rurimo; sinzi niba hari n’umuntu ushyira mu gaciro wayifuriza Abanyarwanda. Intambara irasenya, ntiyubaka. Gusa intambara y’amasasu nayo ni imwe mu nzira zishobora kwitabazwa, n’ubwo ari amaburakindi. Haramutse rero hagize abashoza intambara, Guverinoma yacu ntiyaterera agati mu ryinyo ngo yibere indorerezi, mu gihe abenegihugu bicwa cyangwa bicana. Yakora ibishoboka byose kugira ngo intambara ihagarare vuba, ibisubizo biboneke, biciye mu nzira y’ibiganiro. Ikindi rero ni uko, nk’umuyobozi wa Guverinoma, ntashobora kongera kuvuga ko ”intambara ari ikizira”. Inzira z’amahoro zigeragejwe bihagije, ntizigere ku gisubizo gishimishije, bikaba ngombwa ko umunyagitugu, uzahaje rubanda akurwa ku butegetsi, hitabajwe ingufu za gisilikari, ntabwo tuzazuyaza gusuzumana ubushishozi  ”iyo nzira” no gufata umwanzuro, hagamijwe kurengera inyungu rusange z’Abanyarwanda.

Ni izihe ngamba mwaba mufite mu gukorana n’imitwe y’abarwanyi ivugwa, nka FDLR na CNRD ? Mwaba mwemera ko iyo mitwe ibaho, niba iriho se, mwiteguye kuganira n’abayiyoboye, mukaba mwafatanya muri uru rugamba rwa demukarasi?

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ishishikajwe no kwegera Abanyarwanda bose, aho bari hose, cyane cyane abahejwe, bakisanga bagomba kuba mu buhungiro, kandi bakagombye kuba bari mu gihugu cyabo. Ntawe rero iyi Guverinoma iteganya gusiga ku ruhande. Muri urwo rwego, abenegihugu bari mu mashyamba ya Kongo, ntabwo dushobora kuvuga ko tutabazi. Igikwiye ni uko twashobora kumvikana ku nzira ikwiye kandi yubaka, yo gutaha mu gihugu cyacu. Niyo mpamvu iyi Guverinoma yiteguye kuganira n’amashyaka yose y’Abanyarwanda, amashyirahamwe ya sosiyete sivile ndetse n’abantu ku giti cyabo, bifuza gutanga umuganda wabo mu gukemura ikibazo gitera Abanyarwanda benshi gukomeza guhunga igihugu cyabo. Ku rundi ruhande kandi, ntihakagire ishyaka cyangwa ishyirahamwe rigira ipfunwe ryo kugaragaza ko rishyigikiye iyi Guverinoma, cyangwa ko ryifuza kuganira nayo. Icy’ingenzi ni uko hashyirwa imbere inyungu rusange z’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Guverinoma yanyu ntirimo amashyaka yandi akorera mu buhungiro nka RNC, ABASANGIZI, FDU zombi… Abahagarariye aya mashyaka baba baranze kujya muri guverinoma yanyu, niba ari byo se, mukeka ko byaba byaratewe n’iki ?

Icyemezo cyo gushyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro si icyemezo cyoroshye. Hari abacyumvise bwangu, abandi batinda kucyumva, cyangwa kucyemera. Guverinoma yagiyeho taliki ya 20/2/2017 kandi ifite inshingano yo kuvuganira abenegihugu bose. Niko kazi kayo kandi yaragatangiye. Ikindi gikwiye kumenyekana ni uko iyi Guverinoma yiteguye guha ikaze abatacyemera Leta y’igitugu ya Paul Kagame, bifuza gufatanya natwe kuzanira Abanyarwanda impinduka nziza, basonzeye.

Urwego rw’ubutabera, ubu rwabaye ikibazo gishingiye kuri «munyangire» n’inzika ubutegetsi bwa FPR bugenderaho, mwarushinze umuntu ufungiye ubusa. Hari ibisobanuro bihagije mwatanga kuri Déo Mushayidi, mwashinze urwo rwego ?

Urwego rw’ubutabera ni nka moteri y ‘ubutegetsi ubwo ari bwo bwose. Iyo inzego z’ubutabera zikora mu bwisanzure,  zigakiranura abashyamiranye, zikirinda ruswa, igihugu cyose  kigenda neza. Iyo ubutabera buhinduwe igikoresho cyo kurenganya rubanda, igihugu cyose kihabonera ishyano.

Mushayidi Deogratias ni urugero n’ikimenyetso cy’umunyarwanda warenganyijwe n’inzego z’ubutabera, zikorera mu kwaha kwa Paul Kagame. Uwo akarengane katarageraho, hari ubwo atamenya ibibazo by’abarenganye ! Burya ngo habaho ibibazo bibonwa n’amaso yarize yonyine. Na none ariko si Deogratias Mushayidi wenyine ushinzwe iriya Ministeri, ahagarariwe n’umunyamategeko, Minisitiri Venant Nkurunziza, tuziho ubutwari n’ubunyangamugayo, kandi akaba ashobora gufasha igihugu mu kazanzamura urwego rw’ubutabera, rukareka gukomeza kuba igikoresho cy’umuntu cyangwa agatsiko gaharanira inyungu zako gusa.

Nyuma y’amarorerwa yabaye mu Rwanda muri 1994, umuryango w’abibumbye wemeje ko ayo marorerwa ari génocide nyarwanda. Leta ya FPR iyo nyito ntiyikozwa kuko iyita ahubwo génocide yakorewe abatutsi, gusa. Mwebwe n’abagize guverinoma yanyu, mwemera iyihe nyito ya génocide ?

Igishishikaje Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ni akaga k’iterabwoba n’ubukene Abanyarwanda barimo muri iki gihe, no gukora ibishoboka byose kugira ngo bakavemo. Umushinga dushyize imbere ni «Ukunga abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere». Dukeneye inkunga ya buri wese kugira ngo uwo mushinga mwiza uzajye mu bikorwa.

Hari abashobora kuba bashaka gutanga inkunga yabo yo gushyigikira ibyo mukora, ariko bakaba bashaka kubikora mu ibanga. Aba mwaba mwiteguye mute kuborohereza iki gikorwa, kubera impungenge z’umutekano wabo ?

Kubera ko Guverinoma igikeneye byinshi kugira ngo ishobore gusohoza inshingano yihaye, ikeneye rwose guterwa inkunga n’Abanyarwanda bose bifuza impinduka. Abashaka kudufasha mu ibanga turabumva, kandi tubakira neza. Umuntu ashoboye kungezaho ubwo butumwa cyangwa akabunyuza ku mu Minisitiri uwo ari we wese yisangaho, bwaba bwashyitse mu isanduku ya Guverinoma.

Abanyarwanda barenga ibihumbi 85 bandagaye isi yose. Abenshi muri bo usanga bavuga ko hari abanyapolitiki babibabereyemo, ngo bazabacyura. Bene aba ni iki mwababwira kugirango bumve ko intambara murwana na bo ibareba ?

N’iyo wahirwa cyane n’ubuzima bwo mu mahanga, ntihabura ikiza kikwibutsa ko utari iwanyu. Abanyarwanda baba mu mahanga ntibakwiye kuba aka wa mugani ngo ”Umukobwa wagashize aryama aheneye iwabo”. Iyi Guverinoma ikorera mu buhungiro ije kwibutsa buri wese ko dukwiye guhora dutekereza igihugu cy’inkomoko,  kandi tugahora twiteguye kuba twagifasha kugira ngo nacyo gitere imbere. Ingufu Abanyarwanda bari hanze bafite ni nyinshi cyane kurusha uko babikeka. Gusa zishobora gupfa ubusa tudashoboye kuzibyaza umusaruro.  Turamutse tuzishyize hamwe, ntitwahindura ubutegetsi bubi gusa; ahubwo zanafasha mu kwihutisha amajyambere y’igihugu cy’u Rwanda. Ni yo mpamvu tuzakomeza kubabwira ko inkunga ya buri wese ikenewe, ko nta wundi ubitubereyemo. Abanyapolitiki bonyine ntacyo bageraho, mutabafashije. 

Byagaragaye ko inkunga zihabwa u Rwanda zicungwa nabi na Leta iriho. Mukeka ko izo nkunga zikwiye guhagarikwa kubera ko abayobozi bazisesagura mu nyungu zabo, aho gukoreshwa mu nyungu rusange z’igihugu ?

Ibyerekeye guhagarika inkunga zihabwa igihugu kikiri mu nzira y’amajyambere, bigomba kwitonderwa cyane, kuko bitabura kugira ingaruka ku baturage b’inzirakarengane. Niba inkunga zicungwa nabi, kuzihagarika si wo muti; igikwiye ni ukuvugurura imicungire y’ibya rubanda, ubutegetsi bubi bugakurwaho, hagashyirwaho ubunyuze rubanda. Iyo ni yo ntego ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

Hari ikibazo wenda kijyanye n’ubuzima bwawe bwite, nk’umuyobozi w’iyi Leta yo mu buhungiro. Bamwe mu banyapolitiki bavuga ko Padiri Thomas Nahimana ari umunyagasuzuguro, n’ibindi byenda gusa n’ibyandagaza indangagaciro yawe. Ibi bikuvugwaho, wabisobanurira ute abasomyi ?

Kumvuga neza, ntibingwa nabi; ariko no kumvuga nabi, nta bwoba bintera. Icy’ingenzi kuri njye ni ugukomera ku ndangagaciro nshyize imbere. Mu by’ukuri indangagaciro ebyiri nkomeyeho, mbona ko zifitiye Abanyarwanda akamaro muri iki gihe,  ni ugukunda abaciye bugufi n’ubutaripfana. Njyewe ubwanjye nkomoka mu muryango uciye bugufi, ntawe nshobora kubihora. Gusuzugura abandi rwose si ibyanjye; biramutse binambayeho nk’incuro imwe, nahita njya gusaba penetensiya !

Gusa niba koko hari abanyapolitiki bavuga ko ngomba kuba ndi umunyagasuzuguro, cyangwa umuntu wiyemera, nkeka ko bashobora kubiterwa n’impamvu ebyiri z’ingenzi. Impamvu ya mbere ni ukuba batarigeze babona uburyo bwo kumenya uko nteye, by’ukuri. Abo turamutse tugize amahirwe yo guhura, tukamenyana, tugasabana, yenda bambona ukundi. Impamvu ya kabiri ni uriya muco nanjye niyiziho w’ubutaripfana, utihanganirwa na bose.

Birangora kwihanganira umuntu uyoboza abandi igitugu, kandi bigaragara ko na we ubwe ari impumyi, itazi iyo iva n’iyo yerekeza abandi. Niba icyo ari icyaha, ndacyemera. Undi muntu ungora ni uwo tugomba gufatanya umurimo, bikaza kugaragara ko ari mu mwanya usaba impano cyangwa ubushobozi adafite; akaba atemera ko adashoboye, bityo aho kwishakamo ubutwari bwo kwifashisha cyangwa se bwo kwihugura, ngo yiyongerere ubushobozi, agahitamo kwiyemera gusa. Gukorana n’umuntu wiyemera ubushobozi adafite, biramvuna; si ukubeshya. Ak’ubutaripfana na ko iyo kabyivanzemo, nshobora kumubwiza ukuri, uko mbona ibintu, yenda bikaba byanamubabaza. Uko byamera kose, ak’ubupadiri na ko, ntikabura; niyiziho ubushobozi bwo gutega amatwi, kwihanganira abandi, no kwubahiriza impano zabo.

Ni iki mwavuga ku bagabo basa n’inganzwa mu mago yabo, bemera, ariko wenda batemeye ko abagore babo bihebera ibikorwa bya politiki, aho kwihebera inyungu z’imiryango yabo ? 

Muri Guverinoma yacu umubare w’abagore ungana n’uw’abagabo; iki kikaba ari ikintu cyiza cyane. Nibyo koko kwitangira umurimo wa politiki ntibisaba kubigirira impano gusa, ahubwo bitwara n’igihe cyinshi, ku buryo umwanya wo kwita ku byo mu rugo, ushobora kugabanuka cyane. Gukora politiki muri opozisiyo byo binatwara amafaranga asohoka mu rugo, kandi ntagaruke ! Niyo mpamvu bisaba ubwumvikane bukomeye mu rugo, iyo umwe mu bashakanye yiyemeje kwinjira muri politiki. Kuvuga rero ko umugore yitangira ibya politiki kubera ko umugabo we ari inganzwa, simbyemera na busa,  kuko byasa no kuvuga ko umurimo wa politiki ukwiye guharirwa abagabo bonyine. Iyi ni imyumvire ishaje, nyamara ihuriweho n’abagabo b’Abanyarwanda, batari bake. Bijyana no kuvuga ko umugore winjiye muri politiki aba ahindutse indaya na birihanze, byanze bikunze. Siko bimeze rero. Ndetse njyewe nakubwira ko nkurikije ibyo niboneye n’amaso yanjye, ugutoteza abakobwa n’abagore b’Abanyarwandakazi, bakabuzwa kwitabira ibikorwa bya politiki, nibyo bitinza urugamba rwo kwibohoza, kuko bizwi neza ko umugore umwe “ushoboye” atunganya ibyo abagabo 10 batakwigezaho. Mbwira abumva, akumva beneyo.

Wiyemeje gukora politiki, nyamara urakiyita na padiri. Abasobanukiwe n’ibyitwa «droit canon» bavuga ko iyo umupadiri yinjiye muri politiki, cyangwa ahagaritswe ku murimo w’ubusaserdoti, nta rindi garuriro; ko n’iyo yasaba kugaruka mu bikorwa by’idini yahozemo bitakoroha, kubera ko ngo hagomba kuboneka uburenganzira bwihariye, butangwa na Musenyeri «de tutelle». Waba ukeka ko, uramutse wifuje kureka politiki, ukigarukira mu murimo w’Imana, Mgr Bimenyimana yabikwemerera, cyane cyane ko ngo, hakurikijwe amahame ya Kiliziya Gatolika, ari we ukigushinzwe ndetse n’uzamusimbura ?

Kugeza kuri iyi saha ndacyabarwa mu bapadiri ba Kiliziya gatolika, kandi nta pfunwe binteye. Uzarebe mu gitabo cy’abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu, uzasangamo izina ryanjye, n’ubwo bongeraho ko ndi ”suspendu”, bitewe n’impamvu z’uko muri iki gihe nahisemo kwitangira Abanyarwanda muri iyi nzira ya politiki. Igihe cyose nashakira gusubizwa imirimo y’ubupadiri, nabisaba. Ariko ikimpangayikishije muri iki gihe si ugusaba ’akazi’ k’ubupadiri muri paruwasi cyangwa diyosezi runaka. Ntabwo ndi kwiyamamariza kuba Padiri mukuru cyangwa Musenyeri ! Icyo ubu nshyize imbere ni ugutunganya neza ibyo niyemeje: ni ukwitangira iyi Guverinoma ikorera mu buhungiro kugirango turebe ko yafasha Abanyarwanda kwibohoza ingoma y’igitugu, no kubaho bishyira bakizana mu gihugu cyabo. Ibi ntituzapfa tutabigezeho.

Abagize Leta yanyu baba ari abakorerabushake cyangwa baba bazagenerwa imishahara ? Niba se ari abakorerabushake gusa, ko bamwe bafite imiryango bagomba kwitaho, bazabangikanya bate ibikorwa by’imiryango yabo n’ibya politiki itagira icyo ibinjiriza mu mufuka ?

Abagize Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro bose, kimwe n’abayobozi b’amashyaka ya opozisiyo muri rusange, ni abakoranabushake, biyemeje kwitanga, kenshi na kenshi bakanasahura ingo zabo, bitangira inyungu rusange. Niyo mpamvu bibabaza kubona tudashyigikirwa bikwiye, ahubwo ukabona abitanga bahora ari bake, kandi bamwe, ndetse bikagera n’ubwo bananirwa burundu. Muri rusange, intege nke za opozisiyo, ni aho zituruka. Ntibikwiye rwose ko Abanyarwanda bakomeza kwishuka ko guharanira inyungu rusange byaharirwa abantu bake. Iyo hitanze bake, bakirya bakimara, bagashobora kugera ku butegetsi, barema Agatsiko, kikubira ibyiza byose by’igihugu, ndetse bakanga kuva ku butegetsi. Abanyagitugu ni uko bavuka. Niyo mpamvu nshishikariza Abanyarwanda gutora umuco wo kwigomwa, bakajya bakurikiranira hafi kandi bagashyigikira Abalideri babo : kwirirwa dutuka Abanyapolitiki, nta n’icyo twabafashijeho kigaragara, nta musaruro bitanga.

Mwiyemeje guhangana n’indi Leta y’u Rwanda, kandi ishobora kuba ifite imbaraga ziruta izanyu. Mufite ngamba ki zijyanye no kwicungira umutekano wanyu ?

Nibyo koko Leta ya Kagame duhanganye imenyereye gusahura ibya rubanda, ikabikoresha mu kwirirwa ineka impunzi, hagamijwe kuzigirira nabi. Kuko tuzi neza ko batubonye urwaho batazuyaza kutugirira nabi, tugerageza kwimenya no kuba maso, uko dushoboye. Gukora politiki yo kurengera inyungu za rubanda muri Afurika, si ibintu byoroshye,  bijyana no kwiyemeza kuba wanakwicwa, isaha iyo ariyo yose.

Mbere y’uko mushinga iyi Leta, habayeho ibibazo by’igongana hagati y’ubuyobozi bw’ishyaka ryanyu n’itangazamakuru. Mwaba mwemera ko itangazamakuru ari umuyoboro w’ibitekerezo bitandukanye by’abakora uwo mwuga ? Niba atari ibanga, mwaba mufata mute abanyamakuru b’Abanyarwanda muri rusange ?

Nta gongana nzi ryaba ryarabayeho hagati y’Ishyaka ryacu n’itangazamakuru. Abantu ku giti cyabo, biyitirira itangazamakuru, bakikorera ibyo bishakiye, bihabanye n’umwuga bakora, twe ntitubitiranya n’itangazamakuru.

Umwuga w’ubunyamakuru ni umwuga w’ingirakamaro muri sosiyete iyo ariyo yose. Umunyamakuru ni ijisho rya rubanda. Abanyamakuru bazi umwuga wabo, ni abantu nubaha kandi nifuriza ko bakorera mu bwisanzure bwuzuye. Gusa habaho n’abanyamakuru batajijutse, cyangwa basa n’abatesi, batazi cyangwa batita ku mategeko abagenga, n’agenga umwuga wabo, bakumva ko bashobora gutangaza ibyo biboneye byose, batitaye ku ngaruka bishobora kugira ku buzima bw’abandi benegihugu. Bene abo nibo bafata impuha, bakazigira ukuri kw’impamo, bagasuka hanze, bigasenyagura ubuzima bw’abandi bantu b’inzirakarengane. Hari n’abazwiho gushyira imbere ukwishakira amaronko, batazuyaza ”guharabika” bikomeye, kandi  nkana; abo bashaka gutesha agaciro cyangwa gukuramo amafaranga ku ngufu.

Muri make, Itangazamakuru ryagereranywa n’inkota y’amugi abiri: iyo rikoreshejwe neza, rirubaka; ryakoreshwa nabi, rigasenya bikomeye. Niyo mpamvu uburenganzira bwo gutangaza icyo ushatse, bugomba kujyana n’amategeko asobanutse, ahana by’intangarugero umunyamakuru, uteshutse ku nshingano ze, akabangamira uburenganzira bw’abandi, na bwo burengerwa n’amategeko.

Ndagushimiye, Bwana Padiri Thomas Nahimana, kandi wowe n’ikipe yawe, mbiifurije amahoro n’amahirwe muri iki gikorwa mwatangije.

Amiel Nkuliza, Sweden.