URUBANZA VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA AHANGANYEMO NA LETA Y’URWANDA MU RUKIKO NYAFURIKA RWIMURIWE KUYA 22.03.2017

FDU-Inkingi, ishyaka ritavuga rumwe na Leta iri ku butegetsi mu Rwanda, iramenyesha Abanyarwanda n’abantu bose ko urubanza rw’umukuru wayo Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA uhanganye na Leta y’u Rwanda ruzasubukurwa taliki ya 22/03/2017 imbere y’Urukiko Nyafrika ruharanira uburenganzira bwa muntu ruli Arusha muli Tanzaniya.

FDU-Inkingi irizera ko uku kwimulira urubanza taliki ya 22/03 rwari rwarashyizwe taliki ya 16/06 kutazaba urwitwazo kuli Let aya FPR ikanga kwitaba Urukiko.

Twibutse ko Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA yatahutse i Rwanda taliki ya 16/01/2010 akubutse mu Buholandi igihugu yari yarahungiyemo. Yari acyuwe no kwandikisha ishyaka FDU-Inkingi akazanahatanira umwanya w’Umukuru w’igihugu mu matora yo muli 2010. Yahise atabwa muli yombi arafungwa nyuma y’aho avugiye ijambo ku Rwibutso rw’itsemba-bwoko ku Gisozi. Muli iryo jambo yahavugiye, bwari ubwa mbere umunyapolitike utavuga rumwe na Leta asaba ubutabera busesuye, kubera ko ibyaha byibasira inyoko-muntu byakorewe Abahutu mu Rwanda bitigeze biburanishwa. Ishyaka FDU Inkingi na Madamu Victoire INGABIRE bagasanga rero ari ishyano rwose, kuko mu mahame y’ishyaka ryacu, ubutabera nyakuli ari yo nkingi y’amahoro arambye n’ukwiyunga kw’Abanyarwanda.

Witegereje neza, usanga Madamu Victoire INGABIRE yarakatiwe mbere y’uko anaburanisha rwose. Twibutse ko kuli 23/03/2010, Perezida KAGAME yavuze ati : « Uriya mugore agombe azajye aho akwiye kuba (muli gereza) ; none ubwo hari abanyamahanga bifuza cyane ko INGABIRE yaba umukuru w’abatavuga rumwe na Leta ahubwo nyuma akazanaba Perezida, abongabo bazabe bihanganye

Iryo jambo rya Perezida KAGAME ryahaye itegeko abashinzwe gutoteza Madame Victoire INGABIRE. Nibwo hadaciye n’iminsi, ijambo rimukatira ataranaburana ryasubiwemo n’abayobozi bakuru ba Leta, Madamu Luwiza MUSHIKIWABO Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Bwana Maritini NGOGA wari Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda. Ni muli urwo rwego rero Madamu INGABIRE yakatiwe ku italiki ya 30/10/2012, imyaka umunani y’igifungo n’urukiko rwa Kigali hanyuma kuli 13/12/2013 agakatirwa imyaka 15 y’igifungo n’urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda.

Iryo katirwa rya Madamu Victoire INGABIRE ryamaganywe na benshi :

AMNESTY INTERNATIONAL, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ufite icyicaro i Londres ugakorera ku isi hose, watangaje ko : « Urubanza rw’umukuru w’abatavuga rumwe na Leta Madamu Victoire INGABIRE, rwabaye icyitegererezo y’imiburanishirize ibera, kuko ibirego byarimo byari bishingiye ku mpamvu za politike ».

INTEKO ISHINGA AMATEGEKO y’Uburayi yo, mu cyemezo n° 2016/2910 (RSP) cyo ku italiki ya 06/10/2016 yagize iti : « Twamaganye dukomeje imanza zishingiye ku mpamvu za politike, gutoteza no gukulikirana abatavuga rumwe na Leta bagakatirwa bataranaburanishwa, tukaba twibutsa dukomeje ko imanza n’ibirego bitagomba gushingira ku mategeko yanditswe nabi akanasobanurwa nabi nkanankana nk’uko byagaragaye mu rubanza rwa Victoire INGABIRE. »

HUMAN RIGHT WATCH umuryango w’Abanyamerika uharanira uburenganzira bwa muntu wagize uti : « Twasanze urubanza rwa Victoire INGABIRE rwararanzwe n’ukubera gukabije, kuko yakurikiranyweho ibirego bya politike n’ibimenyetso byatanzwe bikaba bitafatwaho ukuli ; Madamu Victoire INGABIRE kandi bamuvukije ihamye ry’ubwere riteganywa n’amategeko bamufata nk’umunyabyaha ataranaburanishwa, ku buryo urubanza narwo rutaciwe mu buryo butomoye

Madamu Victoire INGABIRE amaze kurangiza ubujulire bwe bwose mu gihugu, yiyambaje Urukiko Nyafrika rwita ku burenganzira bwa muntu, ku italiki 03/11/2014, ashingiye ku ngingo ya 34(6) y’amategeko agenga imiburanishirize yarwo. Urubanza rwashyizwe ku italiki ya 04/03/2016.

Ni uko mu buryo butunguranye, taliki ya 29/02/2016, Leta y’u Rwanda mu ijwi rya Ministiri BUSINGYE Jonsoni ushinzwe Ubutabera, yasohoye itangazo irishyikiriza Urwego rukuru rw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika imenyesha n’Urukiko Nyafrika rurengera uburenganzira bwa muntu, imenyekanisha ko itacyemera amategeko yihariye ashyiraho Urukiko Nyafurika, ko yihakanye ingingo ya 34(6) y’amategeko agenga imiburanishirize y’Urukiko Nyafurika. Ubwo kandi Leta y’u Rwanda isaba ko urukiko ruhita ruhagarika imanza zose zirimo u Rwanda, ruhereye ku rubanza rwa Madamu Victoire INGABIRE. Iryo tangazo Urukiko rwararisuzumye rubwira ababurana ari bo Leta y’u Rwanda na Mme Victoire INGABIRE ko urubanza rugumishijwe ku italiki yarwo ni ukuvuga 04/03 /2016.

Nibwo rero u Rwanda rubujije Madame INGABIRE kujya Arusha, ruba rumubujije kugera imbere y’abacamanza be. Aliko urubanza rwabaye nk’uko biteganijwe kuli 04/03/2016 n’ubwo Leta y’u Rwanda ititabye hakavuga gusa abunganizi ba Madamu INGABIRE. Nyuma, mu nteko yarwo ya 41 kuli 03/06/2016, Urukiko rushyira ahagaragara icyemezo cyarwo n°AFCHPR/Reg/APPL.003/2014/036 rwemeza ko : « Itangazo ridasanzwe Leta y’u Rwanda yasohoye ivuga ko ivuye mu Urukiko ikaba yihakanye ingingo ya 34(6), ryagombaga kuza byibura amezi 12 mbere, ko rero iryo tangazo rya Leta y’u Rwanda ridashobora kuburizamo urubanza rwa Victoire INGABIRE n’izindi manza zose u Rwanda rurimo muli uru Rukiko ».

Leta y’u Rwanda rero, ibonye itishimiye iki cyemezo ihita ihindura, ibyo kuva mu Rukiko irabireka, ahubwo itoresha umucamanza w’umunyarwandakazi mu kwa kalindwi 2016 ubwo Inteko y’Ubumwe bwa Afurika yari iteraniye i Kigali. Uwo mucamanza, Madamu Mariya-Tereza MUKAMULISA, yari asanzwe ari mu Rukiko rw’Ikirenga. Nguko uko u Rwanda rubaye uregwa ari nawe uregerwa !

BIKOREWE I LONDERE MU BWONGEREZA KUYA 15 WERURWE 2017

Justin BAHUNGA,

Komiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa FDU-Inkingi.

[email protected]

ITANGAZO KU IYIMURWA RY’URUBANZA

1 COMMENT

  1. Nyamara uru rubanza rukomeje, uyu Victoire Ingabire yahura nizindi gihamya (Facts) ziruta ibyo ayaba atekereza.

    Urugero: Victoire Ingabire yamusabye gutunganya website ya FDLR
    mu mwaka wa 2005.

    Ngaho nimwisomere:

    2005 bat die damalige Präsidentin der RDR – B. nennt ihren Namen nicht,
    aber es war Victoire Ingabire, die heute in Ruanda inhaftiert ist und von
    der Hutu-Diaspora als politische Gefangene bezeichnet wird – ihn, der FDLR
    beim Aufbau ihrer Internet-Präsenz zu helfen. Daraufhin entwickelte B.
    zusammen mit anderen die Software „Rafiki“ und betreute den
    Internet-Auftritt danach.

    http://taz.de/FDLR-Unterstuetzerprozess-in-Stuttgart/!5394786/ http://taz.de/FDLR-Unterstuetzerprozess-in-Stuttgart/!5394786/

Comments are closed.