IBIJYA GUCIKA BICA AMARENGA: "AHAMANUKA" HAFITE UMUVUDUKO MWINSHI, KAGAME TURINDE IMPANUKA.

Ibyo nabonye kuwa gatandatu sinzi niba aribyo namwe mwabonye, ariko igihe cyose nkomeje kubabazwa n’u Rwanda rwacu, nibaza igihe tuzaba igihugu cyiyubashye nk’ibindi byose bikanyobera. Ikibabaje kurushaho, nuko na Kagame nizeraga mbona noneho amaze guhinduka “RUVUMWA” kuburyo we na FPR ye bamaze guta ibaba, ahubwo nkaba nibaza gahunda bafite yo kwikura muri aka kaga bishoyemo kuko, amakosa yabo sibo bonyine agira ho ingaruka, ahubwo niba bakunda u Rwanda, nibatange ubutegetsi babusubize ABATURAGE bitaragera aho Somalia igeze, buriya njyewe sinishimiye biriya byakorewe umutegetsi w’u Rwanda, kuko bitampesha “AGACIRO” nk’umunyarwanda urukunda, nkaba nabashije kubona ibiri mu mitima ya benshi, ndetse mpinda umushyitsi ubwo nabonaga urwango abakongomani bafitiye abanyarwanda, gusa igiteye kwibaza ni uburyo abanyarwanda bo bamerewe mu mititma yabo, doreko ziriya ntore zose nta n’umwe wakomye imbere aba bavandimwe bahindutse abanzi bakomeye kubw’ibikorwa byuzuye UBUSWA bya Kagame na FPR ayoboye.

Icyo nabasaba bavandimwe, murebe kure kurenza aho inyungu z’aka kanya zibereka, ibihe si byabindi, burya ubuza abantu amahoro nawe ntayo aba afite, mugire ubutwari bwo gusaba abanyarwanda IMBABAZI kuko urwango mwabibye muri Congo nibo ruzagiraho ingaruka, burya iyo umuntu atinyutse gukorera Nyakwubahwa Perezida Kagame biriya bidakorwa, aba akweretseko agize ububasha yakorera u Rwanda ibirenze ibi, nukuri niba muri abategetsi mukunda u Rwanda, nimusabe abanyarwanda imbabazi kuko mwadusebeje, mutubuza ishema n’isheja mu ruhando rw’amahanga, kandi mugire ubutwari bwo gusaba abanyekongo imbabazi z’ibibi mwabakoreye, maze muzisabe n’abanyarwanda mukomeje kwicisha INZARA, ITERABWOBA no GUSAHURIRA inshuti zanyu twabonye iyo muri Rwanda Day, mufate ingamba zo kugabanya UMURENGWE no GUSESAGURA ahubwo murebe uko twakwicara tukigira hamwe kurinda AKAGA gashobora kugwirira u Rwanda gatewe n’amafuti yanyu.

Ndangije mbifuriza gusubiza amaso inyuma mukareba ibyababayeho mubirebesheje amaso y’ubwenge atari amwe yuzuye UBWIBONE, kuko iherezo ry’UBUTEGETSI bwanyu riri bugufi, kandi mudahinduye inzira zikigendwa bishobora kuba bibi kurenza uko Kadafi, Sadam, Mobutu n’abandi BANYAGITUGU byabagendekeye, doreko wowe Nyakwubahwa Kagame Paul na FPR muyoboye, mutarageza kw’iterambere Libiya yari igezeho igihe abaturage bafataga Kadafi bakamwica urw’AGASHINYAGURO, bityo kwitwaza iterambere ryanyu bwite mugahonyora uburenganzira bw’abaturage bikaba byaragaragaye ko bidakumira UMUJINYA wa RUBANDA, cyane ko benshi mbona bashimishijwe n’ibyakubayeho, gusa njyewe ndabanenga kuko batagira ubutwari bwo kukugira inama isumba izindi, ariya ni amarenga, niba mugifite agatima k’ubwenge mufate ingamba, kandi usabye imbabazi arazihabwa, naho ba James MUSONI, Jack NZIZA, DMI, Special Force, GASANA wa Police n’abandi uzi barakubeshya, umunsi w’urubanza bazaba bakwitakana kandi baragushimagizaga, naho se INTORE… Zizaba ZIGUHA URW’AMENYO ziyobowe na RUCAGU w’umucanshuro, reka ndekeraho kuko itariki ya 18 Gicurasi, 2013 uzajya wibuka ko ingoma yawe yahirimiye mu gihugu cy’inshuti yawe Tony Blair, akaba atarabashije no kukugira inama y’uburyo wari gukwepa ABANYEKONGO.

Byose ni amaco y’inda, ABATURAGE BAZAGUMANA UBUBASHA kuko babuhoranye utaraza, barabugutiza ubyitiranya no kubugabana, nutahaba bazabuha n’undi kandi we ashobora kuzibukwa igihe yakora neza inshingano ze, wowe uzaba ntanushaka kukuvuga ngo atitera IBYAGO (umwaku), ayo niyo mateka abenshi batinya kukubwira, njyewe kuko ngukunda nkaba nkunda n’u Rwanda, ndabivuze, hindura nonaha kuko ugifite amahirwe ya nyuma, wikwihagararaho kuko UBWOBA nabusomaga mu maso hawe kimwe no mu maso y’ikigirwamana MUSONI James, mwari mwicaye ariko imitima yanyu iri ahandi… Muhumure biracyashoboka, gusa bisaba ko mushyiramo AKARIRO GAKE NA FERI, mukosora kuko igihe mwabizambyaga mwabikoranye UMWETE, nkuko wabyivugiye tugeze AHAMANUKA, kandi uyu MUVUDUKO turiho ushobora kutujyana MU KAGA gakomeye, gashobora kwaduka igihe cyose ugatungurwa.

Njye ndi INJIJI YIZE.