Ibimenyetso by’ uko bajegeye!

Yanditswe na Mimi Kagabo kuri Facebook

Ubusanzwe nk’ uko amateka abivuga, ingoma iratangira(naissance),igakura ikagera mu bushorishori(apogée) hanyuma ikagwa(chute,fall).

Izi ntambwe zose ntayo iba mu munsi umwe bifata umwanya (process).

Aha rero reka turebere hamwe ibimenyetso byo kujegajega k’ubutegetsi bwa system:

Reka tubanze turebe uko bazamutse, biswe intwari zakoze ibidasanzwe, zihagarika ubwicanyi, zirokora abantu, zizana ubumwe n’ubwiyunge, zishyiraho ubutabera bwunga, abantu benshi bajya mu ishuri bariga, bateza imbere abari n’abategarugori, bagabanya SIDA igera kuri 3% n’ibindi…

Ibi byabahesheje inkunga nyinshi bihaza mu byo benshi batari barigeze kubona, bigwizaho imitungo sinakubwira.

Kuko ikinyoma kidahora ku ntebe, baje kuvumburwa, ko inkunga zikoreshwa mu gufasha inyeshyamba mu baturanyi zirahagarikwa bitunguranye, abaturage icyo gihe barahagorerwa

Byamenyekanye ko statistics (imibare) zatangwaga zitari iz’ukuri ibyo babatije umuco w’itekinika, ibi birazwi neza

Byamenyekanye hose ko mu mvugo nyayo( vrai sens), batahagaritse ubwicanyi kubera impamvu nyinshi harimo kuba barangiye UN gutabara kare bitewe nuko hari ingabo zabo (abatechniciens), zari mubicanyi zagombaga guhindura igice zigasanga bene wabo (pull back), ibi bikaba byaragaragaje ko nabo bagize uruhare rutaziguye (responsabilité indirecte) mu bwicanyi bwakozwe.

Byaratinze ku isi hose bamenya ko bakoze ubwicanyi ndengakamere aho bageze ubwo bica nabo bavugaga ko baje gutabara.ibi nabyo tuzasohora inyandiko igaragaza ahantu ubwo bwicanyi bwagiye bukorerwa, kandi si ibyo nsoma kuko mbifite mu mutwe. Sinshaka kuzabipfana byamvunnye imyaka myinshi, kdi nibasanga mbabangamiye nzabaha adress batege bahansange, nimwe mwarushigishe reka musome.

Nyuma gato umuryango wacitsemo ibice, abajyanama ibukuru barahunga, abasoda bakuru nuko batwara amabanga menshi atari kuzamenyekana iri naryo ryabaye ijegezwa rikomeye, (amakuru avuga ko hari uwo barashe hirya hariya South Africa basanga Imana imuhagazeho, noneho bamusaba imishyikirano nawe abasubiza ko “igukanze itaba inturo” )iyi yo ni inkuru ntavuze ahonayikuye

Byaje kumenyekana ko ireme ry uburezi ryapfuye nizera ko no muri UNESCO bizwi, bifishije benshi batazi na kimwe, kugeza ubwo umunyeshuri arangiza Licence ngo atazi kwandika ibaruwa isaba akazi(application letter).nyamara abana b’ibukuru bose biga iyo…

Isi yose izi ko nta bumwe cg ubwiyunge byabayeho kuko byakozwe mu buryo buri unilateral aho abicanyi bamwe bahanwe, barahigwa karahava abandi bo batuje bambikwa imidari y’ishimwe.

Ingingo y’uburinganire ntacyo nyivuzeho kubera impamvu yanjye bwite, no kubahiriza ababyeyi na bashiki bacu

Reka nsoreze aho isi yose ejobundi yabavugirije induru kubera inzu zibanga bafungiramo abantu bakabakorera iyicarubozo(torture) bazita safe houses ziri henshi mu gihugu…numvise hari uwazitunze akatoki zose. None bigeze aho abaturage bibutsa leta inshingano ibi nabyo ni ukujegera ndabarahiye!

Ibi byose tuvuze ruguru n’ibindi byinshi ni ibimenyetso ntakuka ko bari mu gice cya gatatu cyo guhirima(fall cg chute), bizafata agahe ariko amaturufu yose yarabashiranye, nabonye umuvugizi wa leta yabize icyuya bamubaza ibijyanye n’ikandagirwa ry’uburenganzira ry’ikiremwamuntu, ndumirwa…

Ubundi bisobanuke neza, twe ntidushaka kubambura intebe, icyo dushaka nuko bahindura imigenzereze, kandi nitumara gushyira amakuru yose hanze tuzaceceka, turuhuke mu mutima, icyo twifuza nuko aya makuru yagera kure. Abantu bakamenya ukuri yewe n’abiyita intore bigiza nkana, bajye bagerwaho n’ukuri kutavugwa n’abatoza babo.