Ibirari by’Amateka: Rwabutogo Fransisiko, Rwubusisi, Padiri Gafuku Baltazari na Padiri Reberaho Donati.

Iyi nyandiko ijyanye n’umushinga twise Ibirari by’Amateka, ugamije gushyira ahagaragara abanyarwanda bamenyekanye cyane ku mpamvu zinyuranye, bakaza kwitaba Imana mu kinyejana cya makumyabiri. Abavugwa aha ni: Rwabutogo Fransisiko, Rwubusisi, Padiri Gafuku Baltazari na Padiri Reberaho Donati.

RWABUTOGO FRANSISKO (1907 – 24.12.1945)

rwabutogo.jpg

 Rwabutogo Fransisko ni mwene Kabare(1).  Yize mu ishuri ry’abana b’abatware ry’i Nyanza(2). Abamumenye bavugako ngo yakundaga kwiga cyane kandi ngo n’imyitozo ngororamubiri akayikora neza kurusha abandi. Bashingiye ku buryo yari ashishikajwe no kumenya akaba kandi yari umutoni i bwami, Abapadiri bera baramwiyegereje bamubaza niba yakwemera kwiga gatigisimu akaba yabatizwa ndetse akaba yanashaka abayoboke muri bagenzi be. Ibyo yabyakiriye neza, azirikana ko bishobora kumuviramo gutotezwa no gucibwa. Ni we wa mbere wabatijwe mu Bega, abatirizwa rimwe na Semutwa wa Cyitatire cya Rwabugiri wabaye uwa mbere mu babatijwe b’Abanyiginya. Ibyo byabaye mu mwaka w’1917. Ubwo Rwabutogo yari afite imyaka 10.

Amaze kubatizwa no gukura, Rwabutogo yigishirizaga gatigisimu rwihishwa iwe. Mu bo yigishije harimo Rudahigwa na Rwigemera abana b’umwami Musinga. Umwami yamenye ko mu bayoboke be harimo abakristu ngo bamaze kuba benshi cyane ku buryo atashoboraga kugira icyo abakoraho. Igihe ngo byari bitangiye kugaragara ko Rwabutogo aramutse agumye i Nyanza yahagirira ingorane ndestse akaba yahasiga n’ubuzima, Musenyeri Lewo Kalase ngo yasabye umwami Musinga kumugira umutware w’uBuganza. Musinga ngo yarabikoze, ariko abikora agononwa. Yari umutware w’uruyange, ingabo zaremwe na Rugaju rwa Mutimbo ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro. Yari kandi n’umutware w’u Buganza.

Nkuko Musenyeri Bahujimihigo Kizito(3) abivuga, Rwabutogo yagize uruhare rukomeye mu buzima bw’umwami Mutara III  Rudahigwa. Igihe uyu hamwe na nyina babaga ku Rwesero rwa Muhazi(4), ngo babayeho nabi cyane, Rwabutogo yegereye umwami Musinga maze ngo amubaza niba hari icyo yamucumuyeho. Umwami amaze kumusubiza ko ntacyo, Rwabutogo ngo yamusabye kumwemerera kugaba inka yari yaramuhaye. Ibyo umwami yarabimwemereye. Ubwo ngo Rwabutogo yahise agabira Rudahigwa inka 80, bityo we na nyina Kankazi bongera kubona amata. Kuva icyo gihe ngo Rudahigwa yirahiraga Rwabutogo agira ati “Yampaye inka Rwabutogo!”

Nyuma y’aho ababiligi bafatiye icyemezo cyo gukura Musinga ku ngoma bakamusimbuza umwana we, Kayondo, Rwabutogo na Rwubusisi ngo nibo batware bakuru bagishijwe inama maze bose uko ari batatu ngo bahitamo Rudahigwa washakwaga cyane n’abapadiri, mu gihe Rwigemera we yashakwaga n’abakoloni bari barakoranye nawe kuva kera ari umunyamabanga wabo. Rwabutogo na Rwubusisi ni nabo kandi baherekeje Rudahigwa amaze kwima ingoma, ubwo yasangaga se i Kamembe kugira ngo amuhe umugisha w’imitsindo y’Imana y’i Rwanda.

Rwabutogo yabaye nk’umubyeyi n’umujyanama mukuru wa Rudahigwa. Yapfuye kuya 24 ukuboza 1945. Apfa akurikiye Musinga witabye Imana mu mpera z’umwaka w’1944 na Musenyeri Kalase witabye Rurema mu ntangiriro z’umwaka w’1945. Musinga na Musenyeri Kalase bamaze gupfa, Rudahigwa ngo yagiye gusura Rwabutogo iwe mu Buganza. Yageze kwa Rwabutogo asanga ngo yagiye gusenga. Yamutumyeho incuro eshatu amumenyesha ko amutegereje. Ku ncuro ya gatatu nibwo Rwabutogo yaje, abwira umwami ko atabashije kuza mbere kubera ko ngo yari ari gusenga Umwami w’isi yose. Mu kiganiro bagiranye Rwabutogo yagiriye Rudahigwa inama yo gutura u Rwanda Kristu umwami. Iyo nama ya Rwabutogo Rudahigwa yarayizirikanye, kuko yaje kubikora mu mwaka wakurikiye itahuka kwa Rurema rya Rwabutogo(5).

rwubusisi (1).jpg

RWUBUSISI

Yategekaga umutwe w’ingabo witwaga Indengabaganizi. Niwe wari uyoboye ingabo z’umwami zarwanyije abigometse ku mwami Musinga mu majyaruguru y’uRwanda. Afatanyije na Rezida Godiyusi yashoboye gukiza Musinga ba Ndungutse, Rukara na Basebya. Yayoboraga uBuliza n’uBuganza.

PADIRI GAFUKU BALITAZARI (1885 – 14/06/1959)

Gafuku.jpg

Padiri Gafuku Baritazari(6) yabaye umwe mu bapadiri ba mbere b’abanyarwanda bahawe ubusaseridoti. Yavukiye muri misiyoni ya Zaza muri Diyosezi ya Kibungo. Bivugwa ko akiri muto, yarwaragurikaga, ndetse rimwe ababyeyi be baza gukeka ko yapfuye baza kumujugunya mu gishanga. Akaba ariho abamisiyoneri bamutoraguye maze baza kuzamugira umwe mu banyeshuri babo.

Mu 1904, bivugwako ngo “Gafuku Balitazari yari mu basore 15 Musenyeri Hiriti yohereje mw’iseminari y’i Hangiro muri Diyosezi ya Bukoba kugira ngo bige ibyerekeye ubusaseridoti.” (7)

Inyigisho za gatigisimu yazikurikiraniye muri misiyoni ya Zaza, ariko yaje kubatirizwa i Mibirizi (Cyangugu) afite imyaka 18. Yaherewe ubusudiyakoni i Kabgayi muwi 1913 arinaho yakoreye umwaka w’igeragezwa. Yahawe ubudiyakoni ku ya 08/10/1916, naho ubupadiri abuhabwa kuwa 07/10/1917 na Musenyeri Yozefu Hiriti.

Imirimo ye y’ubupadiri yayikoreye mu duce tunyuranye tw’uRwanda. Akimara guhabwa ubupadiri, yatangiriye ubutumwa bwe mw’iseminari nkuru ya Kabgayi. Yahamaze imyaka ibiri. Mu 1919, yoyerejwe i Murunda, muri Diyosezi ya Nyundo. Mu 1922 yabaye muri misiyoni ya Kagbayi. Mu 1925 yagarutse mw’iseminari nkuru ya Kabgayi, nyuma y’uko kujya i Rulindo byanze. Kuwa 17/12/1927, mu muhango w’itangwa ry’ubusaserdoti ku bapadiri babiri b’abarundi – Bazahuha Matiyasi na Harushakamwe Gaburiyeli, padiri Gafuku Balitazari niwe wavuze ijambo ryerekeye ibyo birori.

Mu 1930, yaje koherezwa i Mibilizi. Mu 1932 yagarutse i Kabgayi. Mu 1941 yoherejwe i Mugombwa, ahakorera na yubile y’imyaka 25 (1942) na 40 (1957) y’ubusaseridoti. Muri iyi misiyoni ninaho yaje gupfira mu 1959 afite imyaka 74. Yatabarutse abapadiri b’abanyarwanda bamaze kuba 140 harimo n’umwepisikopi Musenyeri Aloyizi Bigirumwami.

Padiri Gafuku Balitazari, uretse umwuga we w’iyobokamana, yaranzwe nanone n’impano yo kuvura indwara. Yari umuvuzi gakondo. Yari kandi n’umwanditsi. Yanditse ikibonezamvugo k’ikinyarwanda. Mu 1929 yanditse igitabo yise “Igitabo cy’abanyekori bo mu Rwanda” cyari kizwi cyanne kw’izina rya Nyirambohera.

PADIRI REBERAHO DONATI  (1884 – 01.05.1926)

Padiri Reberaho Donati yavukiye i Save mu mwaka w’i 1884. Kuya 25 ukuboza 1903 yabatirijwe muri kiliziya y’i Save. Mu mwaka w’i 1904, yoherejwe hamwe n’abandi bayoboke ba kiliziya gatolika i Hangiro muri Bukoba muri Tanganyika (ubu ni Tanzaniya) kwiga ibijyane no kwiyegurira Imana mu sakararamentu ry’ubusaseridoti. Amasomo bayigaga mu kidage no mu giswayire. 

Kuya 20 ugushyingo 1913, Reberaho yagarukanye na bagenzi be gukomereza amashuri yabo muri seminari nkuru yari imaze gushingwa i Kabgayi mu Rwanda. Nyuma y’imyaka irindwi yiga ibyerekeye filozofiya na tewolojiya, amaze kandi n’umwaka w’igeragezwa, kuya 7 ukwakira 1917 Reberaho Donati yahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti na musenyeri Yozefu Hiriti. Iryo sakaramentu yariherewe i Kabgayi aho yahise agirwa umupadiri wungirije padiri mukuru wa paruwasi. Nyuma yaje kugirwa padiri mukuru wa paruwasi ya Murunda(8) mu burengerazuba bw’u Rwanda. Padiri Reberaho Donati yitabye imana ku tariki ya 1 gicurasi 1926 afite gusa imyaka 42. 

Nkuko twakomeje kubisaba abasomyi b’izi nyandiko tubagezaho zijyanye n’umushinga wo kwandika Ibirari by’Amateka yerekeye abanyarwanda bamenyekanye cyane mu kinyejana cya makumyabiri, uwaba azi amakuru ahamye kubo twandikaho kuturusha yazayatugezaho abinyujije kuri emails zacu ziri aho iyi nyandiko irangirira. Nanone mubo twaba tutavugaho, kandi nabo barabaye ibirangirire, mwazabatubwira, mukaba mwanatubwira impamvu mwumva nabo batakwibagirana. Ikindi kandi, mu gihe mwaba musanze hari ibyo twanditse bidahuye n’ukuri, mwatunyomoza, mwerekana aho ukuri nyakuri guherereye. 

Byanditswe na

Maniragena Valence
email : [email protected]

Nzeyimana Ambrozi
email : [email protected]

__________________________________

1 Kabare ni musaza wa Kanjogera. Afatanyije na mwenenyina Ruhinankiko na mushiki wabo Kanjogera, ari mu batunganyije umugambi wo gukura Rutalindwa ku ngoma, agasimbuzwa Musinga wari mwishywa we.

2 Iri shuri ryafunguwe ku busabe bwa Kabare, ngo ryatangiye gukora mu mwaka w’1903. Bivugwa ko ngo n’umwami Musinga ubwe yaryigiyemo gusoma no kwandika.

3 Bahujimihigo Kizito, Myr: Mutara III Rudahigwa – Uwatuye u Rwanda Kristu umwami; Kigali, Palotti-Presse, 2012.

4 Kayondo wari umukuru w’Abega akaba na nyirarume wa Rudahigwa, nyuma ya Musinga niwe wari ufite ijambo rya nyuma ku nka zose z’Abega. Ngo yashatse kwigarurira Rudahigwa biranga, ndetse na nyina wa Rudahigwa Kankazi yanga kumwumvira amubwira ko atakiri umututsi, ko ubututsi yavukanye ari umwega yabutaye amaze gushaka ibwami. Ibyo ngo byatumye Kayondo ategeka ko Kankazi n’umuhungu we batongera gukamirwa mu nka z’Abega. Ibi ni byo byatumye umwamikazi Kankazi n’umuhungu we Rudahigwa bajya gutura ku Rwesero kuri Muhazi. 

5 [Bahujimihigo Kizito, ibidem, page 66-83]

6 http://www.diocesekibungo.com/rw/2017/04/30/padiri-barthazar-gafuku-umupadiri-wa-mbere-wumunyarwanda-avuka-muri-diyosezi-ya-kibungio/ ishakiro murandasi ryarebwe tariki 6/7/2019.

7 Ibidem, footnote 6.

8 Paruwasi ya Murunda yashinzwe mu mwaka w’1909.