IBITERASONI BIMAZE KWOKAMA LETA YA KAGAME MW’IZINA RYO GUTEZA IMBERE UMUGORE.

    Ubusanzwe Leta mu bindi bihugu iba ifite inshingano z’ibanze zo kurinda umuco w’abanegihugu bayo, bigakorwa hashyirwaho amategeko abungabunga akanateza imbere inzego zitandukanye z’abaturage bacyo cyane cyane abanyantege nke, ni muri urwo rwego abanyarwandakazi bagiye bakandamizwa na politiki mbi zagiye ziranga u Rwanda kugeza ubwo Leta ya Kagame iziye igashyiraho amategeko atandukanye agamije guteza imbere icyo gice cy’abanyarwanda b’abanyantege nke bari barakandamijwe igihe kirekire, hatowe amategeko menshi ndetse no mw’itegekonshinga byemezwa ko abanyarwandakazi bagomba kuzajya bahagarirwa mu nzego za Leta kuri 30%, ibi bikaba byubahirizwa cyane, ndetse imibare duhabwa ikaba igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere kw’Isi mu guteza imbere abanyarwandakazi.

    Iki gitekerezo ubwacyo si kibi ndetse nanjye ndi mu bantu bagishyigikiye, ku buryo abantu benshi bagiye banyishyiramo ngo nemeye kuba inganzwa, nta bugabo bwanjye, nahawe inzaratsi n’ibindi byinshi kubera uburyo mbanyemo n’umugore wanjye, igitangaje ariko ni uko nyuma y’iyi gahunda naje gusangamo umugambi mubisha wizwe neza, ukanategurwa n’agatsiko kayoboye u Rwanda aho kabikoze atari uko gakunze icyo gice cy’abanyarwandakazi ahubwo babiterwa n’ibintu byinshi turi bubone nyuma y’ingero nyinshi turi bwifashishe muri iyi nyandiko. Igihe hashyirwagaho amategeko agamije kurengera abanyarwandakazi hari amakosa menshi yagaragaye atuma umuntu yibaza niba uyu mugambi mubisha utarateguwe na Leta ya Kagame ugamije gusenya umuryango nyarwanda, bawuhereye mu mizi, aribyo gutsemba umuco.

    Iyo mvuga gutsemba umuco w’abanyarwanda mvuga kuba Leta ya Kagame igenda isibanganya amateka y’u Rwanda bayatobanga uko bukeye n’uko bwije, aha ntawuzibagirwa uburyo amazina yarangaga uturere bagiye bayasubiramo, gukuraho ikoreshwa ry’Igifaransa, guhindura ibirangantego bya Leta, gukuraho amoko y’abanyarwanda bagamije kuduhuma amaso, nyamara bikaba bigaragara mu migirire yabo, kwangiza ururimi nkana baruvagitiranya n’urugande, icyongereza n’ibindi kandi ukabona ntacyo bibabwiye, kutuzanira abanyamahanaga mu butegetsi bwite bwa Leta, no kwica nkana amategeko y’ururimi bahinduranya inyito zisanzwe nk’aho babifitiye uburenganzira n’ibindi…

    Ni muri urwo rwego ikintu cya mbere giteye kwibaza icyo kwita abanyarwandakazi ABAGORE byabongereye usibye kubatesha agaciro n’icyubahiro bari basanganywe, aha nkaba nibutsa abantu ko abanyarwandakazi ubusanzwe barimo ibyiciro bitandukanye, habamo abakobwa nabo bagizwe n’inzego zitandukanye, abangavu, abari cyangwa se inkumi bitewe n’ikigero bagezemo, tukagira icyiciro cy’abashatse kirimo abategarugori, n’abagore (ijambo rikunzwe gukoreshwa ku bantu bisanzuranyeho, nk’aho umugabo avuga ati: “umugore wanjye tubanye neza”; nyamara iri jambo warikoresha ku wundi muntu bigasa n’igitutsi kuko byafatwaga nko kumusuzugura umwereka ko yatakaje ubusugi…), kubwa Leta ya Kagame rero yo yasanze iri jambo “umugore” rigomba gusimbura “abari n’abategarugori” ku mpamvu tutasobanuriwe ariko ushobora gusanga muri gahunda mbisha bari bafitiye abanyarwandakazi bitwaje kubateza imbere.

    Ejo nibwo nagize amahirwe yo gusobanukirwa n’ibibazo bitwugarije ubwo natumirwaga n’umusaza w’inshuti yanjye iwe ansaba inama mu kibazo cy’umukobwa we wateshejwe ubwo yaragiye kwiyahura kubera ko yatewe inda n’umwe mu banyembaraga babarizwa muri Leta ya Kagame, nyuma ikibazo kikaza kuba ko uwo munyembaraga (amazina twagize ibanga kubera impamvu z’umutekano w’uwatewe inda) akaba amusaba kuyikuramo yitwaje ko afite urugo kandi akaba adashaka kugaragara nk’uwaciye inyuma umugore, ibi bishobora kumuviramo gutandukana n’umugore we w’isezerano, n’ubwo bizwi ko babanishijwe gusa n’isoni zo gutinya ikinegu mu maso y’abanyarwanda dore ko afatwa nk’umuntu ukomeye cyane w’umunyacyubahiro. Ibi byanteye amatsiko yo kumenya impamvu umukobwa mwiza nka nyiramama wanjye uwo yemeye kuryamana n’uwo mugabo unazwiho kuba umurwayi, kugeza ubwo amuteye inda, nibwo namwegeraga antekerereza amavu n’amavuko y’umubano wabo wabagejeje ubwo biyambura icyubahiro cyabo dore ko umukobwa anagana n’ubuheta bwa sekibi uwo ugiye kumara abanyarwandakazi yitwaje kubashakira akazi keza mu bigo bya leta no hanze mu bigo mpuzamahanga aho baba bafite inshuti zikomeye, umukobwa ambwira ko uwo nyakwubahwa bamenyaniye muri za ngando z’abanyeshuri babanzamo mbere yo gutangira kaminuza, baza kuba incuti ku buryo yajyaga amujyana hanze kwinezeza, yitwaje akazi keza yari yaramushakiye mu kigo gikomeye twagize ibanga, ubwo akaba yarabwiraga iwabo (dore ko ataragira urugo rwe) ko agiye muri mission y’akazi. Batembereye za Dubai, Afurika y’Epfo, bajyana i Burayi mu bihugu birenze 3 ndetse bajyana no muri Rwanda Day yaberaga Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amahoteri y’i Kigali yo ntibakundaga kuyagendamo kubera gutinya amagambo, ahubwo ngo yari yaramukodeshereje inzu, aho umukobwa yayimukiyemo mbere gato y’uko atwita ubwo yitwazaga inshingano nshya na “promotion” yaramaze guhabwa mu kigo ubu akoramo.

    Nkimara kwumva ibi bintu, numvise umusatsi umvuye ku mutwe nibuka izindi nkuru maze iminsi numva z’abagabo bubashywe cyane bamaze igihe batandukana n’abagore babo mw’ibanga, bagategekwa kugumana bya nyirarushwe kuko Kagame ubwe ababuza gutana burundu kugirango abaturage batabatera icyizere, aho usanga umugabo agirwa nyakwubahwa n’umugore agashakirwa umwanya ukomeye ngo bakunde bihanganirane hagamijwe gukinga akenda mu maso y’abaturage, ingero ni nyinshi, ndetse bimaze kugaragara ko abategetsi bakomeye i Kigali nko kukigereranyo cya 95%(Mfatiye ku rugero rw’abagabo bagize Guverinoma y’u Rwanda) bafite inshoreke zirenze imwe bakodeshereza, ndetse n’abandi barihira amashuri aho usanga umusaza w’imyaka 50 afite umwana w’imyaka 19, 20 kugeza ku bagore bubatse ho inshoreke, kandi ugasanga ikibahuje ari ibikorwa by’URUKOZASONI bishingiye ku kamaro baba bafitiye aba banyarwandakazi, nko kubishyurira amashuri, kubaha amafaranga menshi atuma bagura ibyo bakeneye, kubahesha akazi mu mirimo bwite ya Leta ndetse no bigo mpuzamahanga bikomeye kw’isi harimo na Banki y’isi, ibi bakabikora badashingiye ku bushobozi izo nshoreke ziba zifite ahubwo bagashingira ku bwiza (uburanga) n’ikimero bafite, ubundi barangiza bakabitwikira umwenda wo guteza abagore imbere.

    Ku bijyanye n’abari mu myanya ikomeye ya Leta byo ni agahomamunwa, kuko uzasanga ikigenderwaho ari ubushobozi buke, bagaragaza mu myigire, kuba bashobora gukoreshwa imirimo yose harimo ubugambanyi, kuneka no gusenya bagenzi babo b’abagabo batemera gukomera yombi nyakwubahwa mukuru, ibi bikaba byaragiye byamamara aho n’abo mu nzego zikomeye nka Meya w’Umujyi yavuzweho ibikorwa biteye isoni n’undi munyabubasha w’Umuminisitiri, kandi aho guhanwa cyangwa gukorwaho iperereza bakagororerwa indi myanya yisubuye, uwavuga ibyo guteza abanyarwandakazi imbere na none ntiyakwibagirwa ko hari indi ngingo y’ingenzi ishingirwaho aho uzasanga baha ABAPFAKAZI imyanya ikomeye cyane, ugasanga mu by’ukuri intege nke zabo zikoreshwa mu kuba ikiraro cyo gushimangira IGITUGU kiranga akazu, ubu bikaba bimaze kwamamara cyane ku buryo abazi gusesengura basanga uburyo ibi byiswe guteza imbere “abagore” bisa na gahunda mbisha igamije gusenya umuryango nyarwanda, aho ABAKOBWA B’AMASUGI BAGOMBA KUBANZA KUBA ABAGORE kugirango babone imirimo.

    Abasaza bagiye bahura n’ibi bibazo bakaba bakomeje kwibaza aho iri TERAMBERE RY’ABAGORE ritwerekeza niba ikigenderwaho kugirango batezwe imbere ari uko bagomba kubanza guteshwa agaciro bambikwa ubusa n’abakabaye babarengera, kandi bigakorwa ku manywa ntihagire igikorwa, aha niho umwe yageze ubwo anyongorera ati: “ubwo se ntubyumva nyine, gahunda niyo kubahindura abagore, nta mwari ukibaho nta mutegarugori, ese ntuziko n’umugore wanjye aherutse kwirukanwa azira ko yanze kumenera ibanga shebuja, barangiza bakabyita ubushobozi buke n’imyitwarire idahwitse?”, ibi byatumye nibaza aho UMURYANGO NYARWANDA urimo kugana, niba abana b’abakobwa bakomeje kwangizwa n’abanyacyubahiro aho kurengerwa no kwigishwa kugirango babe ababyeyi bizihiye u Rwanda.

    Nkaba nibaza kandi mbaza abanyarwanda batandukanye nti, niba Ministre agiye kuzajya asogongera ubusugi bwa bashiki bacu, akabahindura ibirara, akabagira abagore atadukwereye ngo binyure mu mucyo, murumva barumuna bacu, abana bacu n’abazadukomokaho turimo kubaremera uruhe Rwanda? Ese ni iki twakora ngo duhangane n’iki kibazo ko kimaze kurenga imbibi, aho ruswa yahinduriwe isura, iy’UBUSAMBANYI ikaba igiye kurimbura u Rwanda? Ese ubu ntitwaba turimo GUSIBA INKOMOKO YACU tutabizi, tubyita ITERAMBERE RY’ABAGORE? Nyabuneka musigeho kwicisha abantu izo ndwara zanyu, kuko biteye ubwoba iyo ntekereje u Rwanda rw’ejo hazaza nsanga ibi dukora bidukungurira, ikibabaje ariko nuko bihabwa umugisha bigashyirwa mw’Iterambere ry’Igihugu twazaniwe na FPR ya Kagame.

    Kanyarwanda.

    Comments are closed.