Uganda : Umukuru w’urwego rw’ubutasi General Tinyefuza yafashwe ashinjwa gushaka guhirika Museveni

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yagiriwe inama yo guhita atanga amabwiriza yo guta muri yombi Jenerali David Sejusa bita Tinyefuza, wari umuhuzabikorwa mu biro bishizwe ubutasi, kubera imyitwarire mibi irimo ukutumvira amategeko agenga igisirikare no guteza umwiryane mu gisirikare cy’icyi gihugu.

Amakuru dukesha Chimpreports avuga ko mu nyandiko y’inshamake ku mutekano wa Uganda, yo kuwa 7 Gicurasi 2013, Museveni yasabwe guhita afata icyemezo ku kibzazo cyo guhora hagaragara inyandiko zisebya kandi zigamije gucamo ibice ingabo za Uganda n’ubuyobozi bwa zo, kandi byose bikozwe na Tinyefuza.

Arashinjwa gushishikariza abasirikare basanzwe kwamagana ubuyobozi bwa bw’umutwe w’ingabo udasanzwe (Special Force command), ibi bikaa bishobora gukurura umwuka mubi hagati y’imitwe yombi y’ingabo.

Byari byitezwe ko Museveni ayobora inama y’abayobozi bakuru b’ingabo (senior army officers) muri State House, Entebbe ubwo azaba avuye I London, aho yagiye kwitabira inama mpuzamahanga ku kibazo cya Somaliya.

Amakuru aturuka mu ngabo no mu iperereza rya Polisi ya Uganda avuga ko babonye ibindi bimenyetso byemeza ko Tinyefuza afitanye imikoranire yo mu bwihisho na Col Kizza Besigye umuyobozi w’umutwe urwanya ubutegetsi muri Uganda, ngo ibi bikaba nta kindi byabagezaho kitari ugucamo ibice igisirikare cy’iki gihugu.

Tinyefuza anashinjwa kurema no gushyigikira igico cya bamwe mu basirikare bakuru, agamije kurwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Ibindi bimenyetso, ni ukurenga ku mategeko, akagirana ibiganiro n’itngazamakuru atabanje kubiherwa uburenganzira n’ubuyobozi bw’ingabo. Biravugwa kandi ko kuwa mbere hatawe muri yombi Capt. Patrick Ssemujju, umwe mu nkoramutima zakoranaga na Tinyefuza.

Source : Chimpreports

1 COMMENT

Comments are closed.