IBUKA irifuza ko Agatha Habyarimana yaburanishirizwa i Kigali

Perezida Habyalimana n'umufasha we mu mpera z'imyaka ya 1980

Yanditswe na Frank Steve Ruta

Nyuma y’aho ubusabe bwa Mme Habyarimana Agathe Kanziga bwo kudakurikiranwa ku byaha bya Jenoside akekwaho bwigijwe inyuma, umuryango wa IBUKA wo urabyishimira, ukanasaba ko ibirenzeho yafatwa akoherezwa mu Rwanda akaba ariho aburanishirizwa.

Umuyobozi wa IBUKA ifatwa nk’umuryango uharanira inyungu n’ubutabera ku barokotse jenoside, Bwana Egide Nkuranga yabwiye abanyamakuru i Kigali ko IBUKA yakiranye yombo ibyo kutakirwa kw’ubujurire bwa Agatha Habyarimana.

Umwunganizi mu mategeko wa Agatha Habyarimana, Me Philippe Melhak, we yavuze ko atumva impamvu umukiliya we agikurikiranywe kandi imyaka yo gukurikirana icyaha kitaraburanishwa yararangiye, hagendewe ku mategeko akoreshwa ku mugabane w’Uburayi. Uyu munyamategeko Me Philippe Melhak, afite icyizere ko uru rubanza rutazigera rubaho, kuko ikirego cyo kumukurikirana cyatanzwe kuva mu mwaka wa 2008, kugeza uyu munsi hakaba harabuze ibimenyetso.

pastedGraphic.png

Me Philippe Melhak n’uwo yunganira Agatha Habyarimana

Perezida w’Agateganyo wa Ibuka, Egide Nkuranga  n’ubwo nta cyaha kiramuhama imbere y’inkiko, ntatinya kwita Agatha Habyarimana umwe mu bateguye jenoside, akavuga ko bibaye ibishoboka bazamuboherereza akaburanishwa n’inkiko z’u Rwanda.

Egide Nkuranga yagize ati : « Amaze igihe kirekire akurikiranwa n’inkiko zo mu Bufaransa, twe turifuza ko yakoherezwa mu Rwanda akahaburanishirizwa kuko ari ho ibyaha byakorewe… arashinjwa ibyaha bikomeye, dukeneye ko ubutabera butangwa, agacibwa urubanza »

Perezida wa Ibuka Egide Nkuranga akomeza yikoma madame Habyarimana, avuga ko atiyumvisha ukuntu we akidegembya, mu gihe nyamara ngo abaturage bo hasi bahawe amabwiriza, barakatiwe bakaba bagifunzwe, ngo ababahaye amabwiriza yo gutsembatsemba bo bakaba badakurikiranwa cyangwa se bakingiwe ikibaba.

pastedGraphic_1.png

Egide Nkuranga, Perezida wa Ibuka

Kwifuza ko Mme Agata Kanziga akurikiranwa, byaba ibishoboka akajyanwa mu Rwanda byongeye kugarukwaho i Kigali no kuvugwa cyane ubwo Perezida Macron aherukayo mu mpera za Gicurasi 2021, icyo gihe Perezida Kagame akaba yarasabye Macron gukora ibisumbyeho mu butabera ngo akarushaho gukurikirana «abajenosideri» bakihishe mu Bufaransa. Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yavuze ko agiye kubihagurukira, yizeza Kagame impinduka zigaragara.

Me Philippe Melhak atangaza ko ikibazo cya Agatha Habyarimana  kirimo politiki yo ku rwego rwo hejuru cyane kuruta uko ari ikibazo cy’inzira z’ubutabera. 

Hagati aho, n’ubwo iki kibazo kirimo amacenga menshi ya politiki, nta masezerano u Rwanda rufitanye n’u Bufaransa mu guhererekanya Abanyabyaha cyangwa abakekwaho ibyaha.