Iburanisha ry’ibanze ry’urubanza rwa Munyenyezi rizabera mu muhezo

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Abunganira Béatrice Munyenyezi ushinjwa ibyaha bitandatu birimo icyaha cyo gukora jenoside n’ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore ku ngufu, bagaragaje inzitizi zatumye basaba ko habaho iburanisha ry’ibanze kandi rikazabera mu muhezo.

Nyuma yo kugorwa bikomeye n’ikoranabuhanga muri uru rubanza rwaburanishirizwaga ku Rukiko rwisumbuye rwa Huye ruri mu majyepfo y’u Rwanda, Munyenyezi aburanira aho afungiye kuri Gereza Nkuru ya Kigali mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nka Mageragere, abamwunganira bagaragaje inzitizi zatumye iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mutarama 2022 risubikwa.

Munyenyezi wagaragaraga nk’ufite intege nke kandi avuga ijwi rito cyane. Yasomewe umwirondoro we, arawuhakana kuko ubushinjacyaha bwavuze ko ku mazina ye hiyongeraho irindi rya ‘Komando’.

Akimara gusomerwa umwirondo we, yahise avuga n’ijwi rituje ati “amazina niswe na data na mama arazwi, iryo zina ntaririmo ndasaba ko umwirondoro wanjye muwandika neza.”

Me Bruce Bikotwa umwunganira nawe yunze mu ry’umukiriya we, asaba ko umwirondoro w’umukiriya we ubanza ugakosorwa, urubanza mu mizi rukazatangira hatari iyi nzitizi.

Ubushinjacyaha bwareze Munyenyezi ibyaha bitandatu birimo gukora jenoside n’ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore ku ngufu, abamwunganira bavuze ko ubushinjacyaha “budasobanura neza uko yakoze ibyo byaha n’igihe nyacyo yakoreye’’.

Me Bikozwa yavuze ko ibi bifatwa nk’ibipapirano kandi ko bigoye ko umukiriya we yazabyireguraho.

Yakomeje yerekana ko hari n’aho ubushinjacyaha bwirengagije amategeko nkana. Ati “ikirego cy’ubushinjacyaha bwagitanze mu buryo budasobanutse kuko bwafashe ibyaha bitandatu bubibumbira hamwe, kandi mu mategeko buri cyaha gifite amategeko agihana, ikindi kandi abashinjura urengwa ntibahawe umwanya na rimwe.”

Impamvu hagomba kubaho iburanisha ry’ibanze

Abunganira Madamu Munyenyezi bagaragaje impamvu bavuze ko zifite ishingiro zigomba gutuma haba iburanisha ry’ibanze. Impamvu ya mbere ngo ni ugukosora umwirondoro, inyandiko y’ikirego idasobanutse, guha umwanya abatangabuhamya bashinjura.

Aba bunganizi kandi banasabye ko uwo bunganira yazaburana imbonankubone kuko ikoranabuganga ryakomeje kugorana ndetse ngo mu iburanisha ry’uyu munsi, umukiriya wabo yumvise ibitarenze 30% gusa.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwabanje kwikoma abunganizi ba Munyenyezi ko birengagiza ibyo amategeko ateganya, buvuga ko icyaha kimwe gishobora kubyara ibyaha byinshi. Bwanavuze ko umuntu ashobora gukorera ibyaha byinshi bigize impurirane mbonezamugambi cyangwa impurirane mbonezabyaha.

Abunganira Munyenyezi babwiye urukiko ko nabo batabona aho bahera baburanisha uru rubanza bashingiye ku miterere y’ikirego cy’ubushinjacyaha, bagasaba ko butanga umucyo ku kirego cyabwo kuri buri cyaha kugirango munyenyezi azabashe kwiregura.

Aba banyamategeko kandi bazamuye inzitizi y’uburyo bw’iburanisha bushingiye ku ikoranabuhanga bavuga ko ribuza uwo bunganira uburenganzira bwo kwiregura yisanzuye, bakamusabira kuburana imbonankubone kubera ko aburana ibyaha bidasanzwe biri ku rwego mpuzamahanga bigira amahame abigenga.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko kuburanisha hifashishijwe ikoranabuhanga, biterwa n’ibihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya covid-19, bakabvuga ko kumukura muri gereza ya nyarugenge ajya kuburanira inyanza byagorana. Ibi ariko abunganizi ba munyenyezi babiteye utwatsi.

Umucamanza yavuze ko iyi ngingo azayifataho icyemezo nyuma yo kurangiza iburanisha ry’ibanze rizaba tariki 24 Gashyantare 2022.

Munyenyezi w’imyaka 52 ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobali, we na nyina Pauline Nyiramasuhuko wari minisitiri mu 1994 bombi bafungiye ibyaha bya jenoside bahamijwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Yoherejwe mu Rwanda na leta ya Amerika amaze gufungwa imyaka 10 ahamijwe kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka, ashinjwa ko yakoze jenoside mu mujyi wa Butare, ibi byaha byose ariko we arabihakana.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda, Eric Bagiruwubusa yakurikiranye uko byagenze mu rukiko.