Yanditswe na Arnold Gakuba
Hashize iminsi havugwa inkuru y’uko Leta ya Niger yahaye iminsi ntarengwa abanyarwanda bari baroherejweyo n’Urwego rushinzwe kurangiza imanza z’urukiko mpuzamahanga ishami ryarwo rya Arusha muri Tanzaniya kurangiza. Nyuma y’uko abo banyarwanda bandikira urwo rwego, umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche yafashe umwanzuro w’uko basubizwa ibyangombwa byabo kandi bagahabwa umudendezo nk’uko bikubiye mu masezerano Leta ya Niger yagiranye n’urwo rwego.
Abanyarwanda 8 boherejwe muri Niger, nyuma y’uko bafatwa nk’imfungwa kandi bakamburwa ibyangombwa byabo ni aba bakurikira: Col Alphonse Nteziryayo, Major François-Xavier Nzuwonemeye, Prosper Migiraneza, Protais Zigiranyirazo, Col Anatolie Nsengiyumva, André Ntagerura, Col Tharcisses Muvunyi na Capt Innocent Sagahutu.
Kuri uyu wa 14 Mutarama 2022, umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche washinzwe gukurikirana ikibazo cy’aba banyarwanda, yafashe umwanzuro ku kibazo gifite nimero MICT-22-124, ko bagomba gusubizwa ibyangombwa byabo byose kandi bagahabwa umudendezo wabo. Ibibazo by’abo banyarwanda bikaba byaragejejwe kuri urwo rwego hagati ya 29 Ukuboza 2021 na 10 Mutarama 2021.
Umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche arerekana ibibazo abo banyarwanda bagejeje ku rwego uko biteye:
Protais Zigiranyirazo yandikiye Urwego ku itariki ya 7 Mutarama 2022 arumenyesha ko uburenganzira bwe bw’ibanze bukomeje guhonyorwa. Mu nyandiko ye, yasabaga ko ibikubiye mu masezerano yo kubimurira muri Niger byakomeza kubahirizwa kugera hafashwe umwanzuro wa nyuma ku kibazo cye. Protais Zigiranyirazo akaba yarasabaga Leta ya Niger guhagarika kumufunga, kumusubiza ibyangombwa no kumuha umudendezo. Ikindi yasabye Leta ya Niger gukora inyandiko yiyemeza kubahiriza icyemezo cy’umucamanza cyo ku wa 31 Ukuboza 2021, kiyitegeka kuba ihagaritse kwirukana abo banyarwanda.
Col Alphonse Nteziryayo nawe yandikiye Urwego ku ya 10 Mutarama 2022. Col Alphonse Nteziryayo nawe akaba yarashimangiraga ibyacuzwe na Protais Zigiranyirazo ndetse akanavuga ko icyemezo cya Niger cyo kubirukana kidahuye n’umwanzuro w’umucamanza wo ku wa 31 Ukuboza 2021 wategekaga ko abo banyarwanda baguma muri Niger kugeza hafashwe umwanzuro wa nyuma.
Abandi bagejeje ubusabe kuri urwo rwego ni Capt Innocent Sagahutu na Col Tharcisse Muvunyi bandikiye umucamanza ku itariki ya 31 Ukuboza 2021 n’iya 1 Mutarama 2022. Abo bagabo babiri basabye umucamanza kuvanwa vuba muri Niger bakajyanywa mu gihugu bafitiyemo umutekano.
Nyuma hiyongereyeho ubusabe bwa Col Anatole Nsengiyumva bwo ku wa 4 Mutarama 2022 nawe wasabaga ko, ibihugu bifite intebe mu kanama ka Loni, hashingiwe ku ngingo ya 28 y’amasezerano ashyiraho urwego rushinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga, byafata umwanzuro wihuse ku gihugu cyamwakira.
Muri rusange, abo banyarwanda barasaba ko igihugu cya Niger cyakubahiriza ibikubiye mu masezerano cyagiranye n’urwego, bitaba ibyo bagasubizwa Arusha cyangwa bakajyanwa i Lahe ku cyicaro gikuru cy’urukiko.
Umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche yibukije ko ibihugu byashyize umukono ku masezezerano byagombye gushyira mu bikorwa ingingo ya 28 nta yandi mananiza. Yanibukije kandi ko umwanzuro wa 1966 w’Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano wo ku itariki ya 22 Ukuboza 2010, wasabye ibihugu byose byashyize umukono ku masezerano kubahiriza ibyemezo nk’ibyo. Yanongeyeho ko Akanama ka Loni katahwemye guhamagarira ibihugu byose guha ubufasha urwo rwego no gukorana narwo mu gutuza abagizwe abere kandi ko urwo rwego rushinzwe kureba niba aho bimuriwe babayeho neza.
Agendeye kuri izi ngingo zatanzwe haruguru, umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche yemeza ko afite ububasha bwo kwakira ibirego yagejejweho. Bityo ashimangira umwanzuro wo ku wa 31 Ukuboza 2021, wategekaga ko abanyarwanda 8 bimuriwe muri Niger bahaguma, hagendewe ku masezerano icyo gihugu cyagiranye n’urwego yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 15 Ugushyingo 2021, hagategerezwa umwanzuro wa nyuma kuri icyo kibazo. Muri uwo mwanzuro, umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche avuga ko igihe abo banyarwanda bagomba kumara muri Niger atari iminsi 30 gusa aho kizagenwa n’igihe umwanzuro wa nyuma ku kibazo cyabo uzafatirwa, bakaba bashakirwa ahandi boherezwa, ngo kandi ibyo bikaba binakubiye mu nyandiko Leta ya Niger yagejeje kuri urwo rwego ku itariki ya 4 Mutarama 2022.
Umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche yagarutse kubyo Leta ya Niger yakoze byo kwaka abo banyarwanda ibyangombwa yari yabahaye no kubashyira mu mazu irinzwe n’abitwaje intwaro. Avuga ko ibyo binyuranije n’amasezerano abimurira muri icyo gihugu. Bityo arasaba Niger gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano uko biri kandi ikita ku mutekano n’imibereho myiza yabo kugeza igihe hafatiwe umwanzuro wa nyuma ku kibazo cyabo.
Bidasubirwaho, umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche yasabye Leta ya Niger gusubiza abo banyarwanda ibyangombwa byabo kandi ikabareka bakidegembya nta nkomyi, hagendewe ku ngingo ya 5 y’amasezerano Niger yagiranye n’urwego rushinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahangau gihe hagitegerejwe umwanzuro wa nyuma kuri iki kibazo.
Ku bijyanye n’ubusabe bwa bamwe muri aba banyarwanda bwo gushakirwa ikindi gihugu cyabakira, umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche yabutesheje agaciro. Kuri we, ngo bagomba kuguma muri Niger kugera igihe ikibazo cyabo kizakemurirwa burundu. Ikindi kandi ngo umwanditsi w’urwo rwego agomba gukomeza gukoranira hafi na Leta ya Niger areba ko uburenganzira bw’abahimuriwe bwubahirizwa. Muri ubwo harimo gutembera nta nkomyi no gusubizwa ibyangombwa.
Mu gosoza, umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche avuga ko agitegereje inyandiko ya Niger kuri uyu mwanzuro we kandi akaba yiteguye kwakira ikibazo cyose cyakurikira uyu mwanzuro.