IBYEMEZO BYA LETA YA FPR BIBANGAMIYE ABANYARWANDA MURI RUSANGE ARIKO CYANE ABANYANTEGE NKE BARIMO ABANYURURU

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO N°003/PS.IMB/NT/2021

Kuwa mbere taliki ya 04 Mutarama 2021, inama ya Leta yafasha icyemezo cyo guhagarika ingendo hagati y’Umugi wa Kigali n’Intara n’ingendo hagati y’Uturere.Muri iyo nama hemejwe kandi ko amasaha y’umukwabo azajya atangira saa mbili za nijoro kugeza saa kumi za mu gitondo ariko yongeraho ko ibikorwa byose bigomba guhagarara saa kumi n’ebyiri za nimugoraba.

Iki cyemezo cyamaganywe n’Abanyarwanda muri rusange ndetse n’Ishyaka PS Imberakuri rikaba ryaracyamaganye by’umwihariko nk’uko bikubiye mu itangazo ryaryo N 001/PS.IMB/NB/ 2021 ryo kuwa 13 Mutarama 2021.

Aho kumva ijwi rya rubanda ikomeje kuzahawza n’ibyemezo bya Leta yitwaje icyorezo cya COVID-19, Inama ya Leta yo ku italiki ya 18 Mutarama 2021 yafashe ibindi byemezo bikarishye maze yongera gufungira abatuye mu Mugi wa Kigali mu ngo zabo muri gahunda yuje urujijo yiswe ‘’guma mu rugo’’.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga iki cyemezo cyo gufungira mu ngo abatuye mu Mugi wa Kigali cyafatwa nko kwica aba baturage bucece cyane cyane ko nta ngamba zihamye Leta yafashe zo kubashakira ikibatunga dore ko benshi ari ba nyakababyizi bakora ku mumwa ari uko bagiye guca inshuro.

Ikindi giteye urujijo rwuje agasuzuguro ni uko nyuma yo kwambura Abanyarwanda uburenganzira bwo kwidegembya mu gihugu cyabo gakondo,Leta yafashe icyemezo cyo kwemerera abanyamahanga gutembera u Rwanda nta nkomyi.Ibi bikaba byibutsa Abanyarwanda amateka asharira y’ubukoloni aho bagashakabuhake bababuzaga gukandagiza ikirenge hamwe mu bice by’u Rwanda.

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba Leta ya FPR gukura abatuye i Kigali muri guma mu rugo kuko bigaragara neza ko nta bushobozi ifite bwo gutunga abo baturage nk’uko bikorwa n’ibihugu by’i Bulayi iba yiganye.Ibi kandi birumvikana kuko amafaranga y’imfashanyo yahawe yayacunze nabi igura za robo,indege za drone n’ibindi none yabuze ubushobozi bwo kugoboka Abanyarwanda bari kwicwa n’inzara.

Ishyaka PS Imberakuri riratabariza kandi abanyururu bafungiwe mu magereza y’u Rwanda cyane cyane abafite uburwayi budakira bakomeje kuzahara kubera ko gereza zidashobora kubabonera indryo yuzuye yihariye bagenewe n’abaganga.Aha,Ishyaka PS Imberakuri rirasanga gahunda yo kugemurirwa n’imiryango yabo igomba gusubukurwa mu maguru mashya cyane cyane ko amafaranga imiryango yabo iboherereza atabageraho uko bikwiye.Iki kibazo kibangamiye abanyururu bari mu magereza yose kuko imiryango yabo ikomeje gutakamba ko itamenya irengero ry’amafaranga boherereza ababo.Si bwo COVID-19 ibaye ‘’COVID-19 business’’!

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba rikomeje Leta ya FPR guhagarika igikorwa cy’ubushinyaguzi cyo kwaka imisoro abaturage kandi bigaragara ko nta bushobozi bafite bwo gusora kuko nta mirimo ibyara inyungu bari gukora muri iki gihe cya guma mu rugo.Aha,Ishyaka PS Imberakuri riributsa amahame agenga imisoro ashimangira ko umusoro ubaho iyo hari igikorwa nyirabayazana cyawo.Ibi Leta ya FPR irabyirengagiza maze ikiyambura ishingano zayo zo kugira icyo yigomwa ahubwo igasaba Abanyarwanda ko aribo bitangaho igitambo mu gihe abayobozi bakomeje kubaho nk’abagashije bahabwa amafaranga y’ingendo, ayo kwakira abashyitsi n’ibindi bagenerwa kandi bari muri guma mu rugo nyamara Abanyarwanda bicwa n’inzara.

Mu gusoza,Ishyaka PS Imberakuri rirasanga gufungira Abanyarwanda mu mazu nta bushobozi bwo kubatunga ari ukwigiza nkana cyane ko kuva icyemezo cya guma mu rugo cyafatwa icyorezo cya COVID- 19 nticyigeze kigabanya umuvuduko ahubwo amakuru afitiwe gihamya ni uko u Rwanda rwugarijwe n’ubundi bwoko bwa COVID-19 buteye ubwoba.Ibi bikaba bigaragaza ko Leta icurika ibintu. Yakagombye kubuza abo banyamahanga kuza mu Rwanda kuko ari bo bari gukwirakwiza ubwo bwoko bushya bwa COVID-19.

Bikorewe i Kigali, kuwa 01 Gashyantare 2021

Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri (Sé)