Ibyo Tshisekedi na umufasha we bizeje abanyecongo kuri Noheli

Mu butumwa bwo kwifuriza abanyecongo Noheli nziza Perezida Felix Tshisekedi wa DRC yavuze ko azarinda umutekano wabo n’ibyabo mu gihugu hose.

Mu butumwa bwateguwe kandi yasomaga yakuranwa n’umugore we Denise Nyakeru, bavuze ko mu 2022 igihugu cyabo cyaciye “mu byiza n’ibitari byiza”.

Uburasirazuba bwa DR Congo bukomeje kuba isibaniro ry’intambara z’imitwe yitwaje intwaro, ubuhunzi, ubusahuzi, n’ubwicanyi bukorerwa abasivile ahatandukanye.

Muri uyu mwaka, amakimbirane mashya n’imirwano hagati y’amoko y’aba-Yaka na Teke nabyo byaguyemo ababarirwa mu magana mu ntara ya Mai-Ndombe mu burengerazuba.

Mu gihe ingabo za leta n’izindi nzego z’umutekano zinengwa kunanirwa kubungabunga umutekano no kurwanya imitwe y’inyeshyamba, Tshisekedi yizeje ko ibi azabikora.

Ni ubutumwa byumvikana ko ari bwa politiki muri iki gihugu aho abarenga 50% by’abaturage miliyoni 95 ari abakristu gatolika bizihiza uyu munsi.

Yagize ati: “Mu mwuka wa Noheli, ndashimangira intego zanjye zo kurinda umutekano wanyu n’ibyanyu ku butaka bwose bwa RDC, ni ibyo niyemeje kandi ndateganya kubyubahiriza.”

Akomoza ku mirwano n’inyeshyamba za M23 ubu zigenzura 80% bya teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru, atagize uwo atunga urutoki, yagize ati: “abanzi b’amahoro bongeye guhaguruka babiba amarira, imfu, n’agahinda aho baciye.”

Yongeraho ati: “Turagetekereza ku bahunze intambara bagiye guca muri noheli bari mu bihe bikomeye.”

ONU ivuga ko abantu barenga 400,000 bahunze imirwano y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 muri teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo.

Mme Denise Nyakeru yavuze ko mu mwaka mushya ntacyo bazarekura, ati “habe na centimetero kare y’ubutaka bwacu, cyangwa se rugamba rwacu ku bukene.”

Tshisekedi yavuze ko umwaka utaha Congo irimo kwitegura ibintu bikomeye birimo uruzinduko rwa Papa, imikino ya Francophonie, n’amatora ya perezida ateganyijwe mu Ukuboza(12) gutaha.

BBC