FPR yakoze amahano menshi, irica,irasahura irafunga, ihindagura amateka yu Rwanda reka si nakubwira.Ifata umunsi w’ubwigenge iwugira zero,iwuhindura umunsi wo kwita ingagi amazina. Yafashe abantu iboza mu mutwe irabunyuguza reka sinakubwira, abiyitaga ko baminuje, yarabafashe ibamesa mu bwonko irangije ikoresha icyo bita (bleaching chemicals) mu cyongeleza.iyi bleaching chemicals ituma imyenda ihindura ibara.Dore ni ibi FPR isigaye ikoresha mu koza ubwonko bwa barya biyita abanyabwenge. Kera baravugaga ngo umugabo ahindukira mu buriri ariko ntahindukira mu magambo. Kuri FPR, si ko biri, abiyemeje gukorera FPR, nta n’umwe ugihindukira mu buriri,ahubwo babaye ba kabuhariwe mu guhindukira mu magambo kugira ngo bakunde baramuke.Imana izandinde umugabo uzanananirwa kwihindukiza mu buriri ahubwo akihindukiza mu magambo.
Gusa Imana tugira ni uko mwene abo bagabo ari bake cyane, bivuga ko chance z’uko nzagwa ku mugabo nk’uwo ari nkeya cyaneeeee. Iby’umugabo witwa Evode Uwizeyimana,byanteye kwibaza byinshi. Ariko rero ntabwo natangazwa n’ibya FPR birasanzwe. Gusa,umuntu asubije amaso inyuma akareba amagambo iriya njajwa y’umuhutu yirirwaga avugira kuri BBC, atuka leta ya FPR ko ari agatsiko k’amabandi n’ibindi byinshi ntakwirirwa ndondora hano,agahindukira akaba umuvugizi w’iyo leta y’amabandi kandi agakoresha BBC yabivugiragaho, niko se badi,iyo leta yaba yarahindutse?
Ariko ibigoryi biragiwra koko, Evode rwose reka kwiha urw’amenyo,nawe ubwawe ibyo urimo ntabwo ubizi gusa you are too excited for nothing. Urajya ku ma radio reka sinakubwira ,ugafata opposition ukayigira zero,abakurungurutse ubugoryi bwawe bakaguha amashyi nawe aho wicaye reka sinakubwira ugashyekerwa!! Cisha make wangu, bucya bwitwa ejo. Ayo mashuri wize abandi batize ni ayahe? ukagera n’aho uvuga ngo aba avocats b’aho bize amashuri ya saa munani??? Wa mugabo we wacishije make ukareka kwirata no kwiyemera! Yewe, aho ndakugarukiye ariko.Yes, aba avocats bari aho mu Rwanda bize aya saa munani,bakabaye batarayize, nta buryo leta yari kwemera guhamagara umuntu w’injajwa nkawe wirirwaga utuka iyo leta ku ma Radio mpuzamahanga, iyo leta watukaga ikarenga ikaguhamagara ngo uyibere umuvugizi mu mategeko! aAho nemeranyijwe nawe Evode, wakoze kubahindura zero, nzi neza ko nabo baguhaye ako kazi ejo uzaba wabahinduye ibishwi bifite mu mutwe harimo Mayonaise,iyo umaze kuba excited rwose uvuga n’akari i Murori ntuhisha uvuga uvuye inyuma. Nari ngiye kukwita Umutaripfana, ariko ntabwo ubikwiye kuko mu bwonko bwawe hara curamye ejo utazavangira abataripfana orginal. Ndabona urimo wihuta cyane,ese uwo muvuduko urikugendaraho niwo bagutegetse kugenderaho? kuri bwangize byinshi? Donc, aho wagombaga kugendera muri 20, uri kuhagendera muri 90!!!??.urakora accident, sigaho.
Wihinduye urw’amenyo, nawe ubwawe ibintu urimo uvuga ntubizi. Gusa ujye ucisha make,don,t be too excited,there is nothing to be excited about, ejo uzaba wabaye ikigarasha kibi cyane, simbikwifurije ariko ni yo nzira. Ingero ni nyinshi nta mwanya wanjye nakwirirwa nta nzitanga, posterity will judge you,and it will judge you hashly. Ubutaha nibongera kugutuma kuvugira kuri BBC, ngusabye kutazongera gushinyagurira iriya Ntwari, Madame,Victoire Ingabire Umuhoza, kuvuga ngo amashyaka yanga kwandikwa n iuko aba atujuje ibisabwa harimo n’abayoboke, urashaka kuvuga ko Victoire yahagurutse akava mu Buholandi ibyo byangombwa byose yasabagwaga bituzuye? Nta soni ugira, ejo bundi wakoresheje press conference,uragenda utuka amashyaka ya opposotion uyihanagurizaho, nta n’umwe wagusubije, kuba bataragusubije si uko ibyo wavuze bitababaje cyangwa ngo bagire uburenganzira bwo kugusubiza,bagufashe nk’umusazi bahitamo kukwihorera, ariko ndabona washyekewe cyane aho ujya gushinyagurira uwo mubyeyi wafunzwe n’iyo leta iyobowe n’agatsiko k’amabandi nawe urimo ukorera,birababaje cyane. Sigaho.
Wavuze ko waje kuvugurura amategeko ngo ataboneye muzayatera umugeri, nuko nuko di. Ndagira ngo nkwibutse ko mandat y’ako gatsiko k’amabandi kayoboye u Rwanda izarangira muri 2017,ni yo manda ya ko ya nyuma nk’uko itegeko nshinga ribyemeza. Ejo utazaba excited ugatera umugeri ibyo itegeko nshinga rivuga kuri iyo manda, dore ko iyo migeri yawe imeze nabi! Mu byo ugomba gutera imigeri, nyamuneka witonde aho ntukahakoze umugeri. 2017 MANDA YA NYUMA Y’AGATSIKO K’AMABANDI KAYOBOYE URWANDA IZABA IRANGIYE! Evode, mbikwandiye mu nyuguti nkuru kugira ngo ejo utazabyibagirwa ugatera umugeri itegeko nshinga ribyemeza, dore ko buriya ari na cyo wahamagariwe kuko ubanza muri abo bose bize aya saa munani nta n’umwe washobora gutera umugeri itegeko nshinga, ayiga Mana! 2017 izasiga byinshi bisobanutse!
Evode rero nakubwira iki, kaza imigeri wowe wize aya mugitondo, wiga ayo abandi baraho mu gihugu batigeze biga, ariko wabantukiye rwose, babwire di,n iuko batumva. Ni uko ye!!, ujye ubabwira rwose.
Very sad to see people like Evode being turned into a usefu idiot,very sad indeed!Ariko ngo uwigize agatebo ayora ivu!!
Umutaripfana
Jeanne Mukamurenzi