Yanditswe na Arnold Gakuba
Amakuru avugwa mu Rwanda ubu ni ay’urubanza rwa Tribert Rujugiro Ayabatwa na Leta ya Paul Kagame. Amakuru dukesha “Ijwi ry’Amerika” yo kuri uyu wa 10 Nzeri 2021, aravuga ko umunyemari Tribert Rujugiro Ayabatwa yamaganye icyemezo yafatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Rwanda.
Tribert Rujugiro Ayabatwa yamaganiye kure icyo cyemezo cyamuhamije icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no kurigisa umutungo, icyaha gifitanye isano n’inyubako y’ubucuruzi izwi ku izina rya “Union Trade Center/UTC“.
Mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka wa 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Tribert Rujugiro Ayabatwa, Uwantege Mutambuka Annick na Watson Nicolas icyaha maze ruca buri wese ihazabu irenze miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000,000 Rfw) kandi rubakatira imyaka 10 y’igifungo.
Twibutse ko ku Itariki ya 28 Ugishyingo 2020, Tribert Rujugiro Ayabatwa yatsindiye Paul Kagame mu Rukiko rw’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) aho rwemeje ko Leta ya Paul Kagame yateje cyamunara UTC ku buryo butemewe n’amategeko maze rutegeka iyo Leta gusubiza Tribert Rujugiro Ayabatwa miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika yatejemo cyamunara UTC ndetse ikishyura ubukode n’ibindi byangiritse. Tribert Rujugiro Ayabatwa akaba yarishimiye uko Urukiko ry’Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba rwakijije urubanza.
David Himbara wabaye umujyanama wa Paul Kagame, aratangaza ko Paul Kagame atiyishimiye imikirize y’urwo rubanza kuko we yahise ahindura umuvuno maze ategeka urukiko rwo mu Rwanda gusubiramo urubanza maze rugahamya Tribert Rujugiro Ayabatwa icyaha. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku mabwiriza ya Paul Kagame, rero rwakatiye Tribert Rujugiro Ayabatwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 2.2 z’amadolari y’Amerika.
David Himbara abona ko ibyo guverinoma ya Paul Kagame irimo gukora ari urucabana ndetse ko ari agahomamunwa. Impamvu ngo ni uko Leta ya Paul Kagame yafashe umutungo w’umuturage mu buryo butemewe n’amategeko, ikawugurisha cyamunara, nyuma ikaza gutsindwa mu Rukiko rwa EACJ ndetse ikajuririra urwo rubanza. Nyamara ariko iyo Leta ikongera ikaburanisha urwo rubanza mu Rukiko rw’imbere mu gihugu.
Tribert Rujugiro Ayabatwa we yatangaje ko ubu hashize imyaka umunani guverinoma y’u Rwanda ifashe ubucuruzi bwe mu buryo butemewe n’amategeko. Nyamara ariko aremeza ko agomba kwihangana kuko ngo iby’ubutabera bigenda buhoro buhoro ariko amaherezo bikarangira neza. Arizera ko UTC izasubizwa ba nyiraryo babifitiye uburenganzira hakurikijwe amategeko. Yongeyeho ati “Buri gihe ukuri kuratsinda.” Arangiza avuga ko igitangaje ari uko Paul Kagame ataremera ko yatsinzwe. Ati “Leta ya Paul Kagame si Leta igendera ku mategeko ahubwo ni Leta y’umuntu umwe”.
Mu kiganiro yagiranye na Venuste Nshimiyana, umunyamkuru w’Ijwi ry’Amerika, Tribert Rujugiro Ayabatwa yatangaje ko atemera na gato iby’urwo rubanza rwaciriwe i Kigali, rutegetswe na Paul Kagame, kandi yarayitsinzwe mu Rukiko rw’Umuryango w’Ibihugu by’Afrika y’Iburasizuba.
Ijwi ry’Amerika ryagerageje kuvugana n’umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Bwana Harrisson Mutabazi, kugirango ryumve icyo abitangazaho ariko ntiryashobora kumubona ku murongo wa telefoni. Haribazwa igihe Leta ya Paul Kagame izubaha ubutabera buyirenze, dore ko atari ubwa mbere yirengagiza imyanzuro y’inkiko mpuzamahanga?