Dr Christopher Kayumba mu kwiyicisha inzara kubwo kubura ubutabera

Dr Christopher KAYUMBA

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’umunsi umwe gusa yongeye gutabwa muri yombi, Dr Kayumba Christopher umunyapolitiki w’Umunyarwanda akaba n’impuguke mu gukora ubushakashatsi bw’ingeri zinyuranye yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara aho afungiwe, ku mpamvu z’uko atari guhabwa ubutabera.

Ubwo yitabaga ihamagazwa rya RIB ryo kuwa 08/08/2021 ariko akaba yaragiyeyo ku itariki ya 09/08/2021, Dr Kayumba Christopher yatunguwe no kuba nta cyaha na kimwe gishya yabajijweho, ahubwo akaba yarasubiriwemo ibyo yabajijwe n’ubundi agitangira guhimbirwa ibyaha, nyuma yo gushinga ishyaka rya politiki RPD mu kwezi kwa Werurwe 2021.

Dr Kayumba wari wizeye guhita ataha, dore ko hari n’abanyamakuru yari yamaze guha gahunda yo kuganira nabo akiva kuri RIB, yabwiwe ko atagitashye, ko ahubwo atawe muri yombi ku byaha byo gushaka no kugerageza gusambanya abagore ku gahato.

Ibi byaha n’ubwo atari yarahwemye kubyamagana agaragaza ko ari ibicurano, byarangiye ajyanywe muri kasho ya Polisi ku Kicukiro.

Aha rero niho Dr Kayumba Christopher yatangiriye imyigaragambyo y’amahoro n’umutuzo yo kwiyicisha inzara. Ntiyiyumvisha impamvu yimwa uburenganzira bwo kuburana adafunzwe, ntiyumva impamvu afungwa nta cyaha gishya aregwa, nta burana ryabayeho ngo akatirwe, nta n’icyo abura mu bisabwa n’amategeko ngo umuntu aburane adafunzwe.

Ibirambuye ku kwiyicisha inzara kwa Dr Kayumba n’impamvu zabyo, dutege amatwi umwunganizi we mu mategeko, Me Seif Ntirenganya Jean Bosco