ICYEMEZO CYA LETA YA FPR CYO GUFUNGIRA ABANYARWANDA MU NGO GIKOMEJE GISHYIRA BUCECE MU KAGA UBUZIMA BWABO KURUSHA COVID-19

Me Bernard Ntaganda na Mme Victoire Ingabire mu 2009

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYO KUWA 27 MATA 2020

Kuva ku italiki ya 21 Werurwe 2020, Leta ya FPR INKOTANYI yafashe icyemezo gihutiyeho cyo gufungira Abanyarwanda mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abatavugarumwe na Leta ya FPR INKOTANYI ntibahwemye kwerekana ko icyo cyemezo cyafashwe nta ngamba zateganyijwe zo guhangana n’ingaruka zo gufungira abaturage mu ngo babagenera ibyangobwa by’ibanze nkenerwa mu buzima.

Kuva iki cyemezo cyafatwa,  ubuzima bw’Abanyarwanda buri mu kaga kaganisha ku gupfa kurusha COVID-19 kubera inzara  yibasiye cyane abatuye mu mugi wa Kigali no mu y’indi migi  dore ko abenshi  bari batunzwe no kubaho kubera ko bagiye guca inshuro.

Kugira ngo u Rwanda rudahinduka irimbi, abatuvugarumwe na Leta ya FPR baba mu Rwanda barayisaba bakomeje ko yakoroshya iki cyemezo cyo gufungira Abanyarwanda mu mazu ariko kandi hagafatwa ingamba zindi  zatuma Abanyarwanda babana na COVID-19 kandi bayirinda maze ubuzima bw’igihugu  bugakomeza.

Muri urwo rwego, abatavugarumwe na Leta ya FPR barasanga :

1.Icyemezo cyo gufungira Abanyarwanda mu ngo kigomba kuvaho maze imirimo iha akazi ba nyakabyizi igasubukurwa ariko hagakomeza gufatwa ingamba zo kwirinda kwegerana kandi umuntu wese akambara agapfukamunwa ;

2.Icyemezo cyo gufungira abantu mu mazu kigomba gufatirwa agace kagaragaye ko  kibasiwe bidasanzwe  n’iki icyorezo ;

3.Abantu bafite ubuzima bwazahajwe kubera izindi ndwara  cyangwa kubera imyaka bagomba kwitabwaho ;

4.Abatuye mu migi bashaka gusubira iwabo mu byaro  Leta  igomba kubareka ariko bagataha babanje gupimwa ;

5.Imirimo yo gutwara abantu igomba gusubukurwa ariko abagenzi bakubahiriza ingamba zo kwirinda bambara udupfukamunwa no kutegerana ; 

6.Leta yakagombye guha ibiribwa  Abanyarwanda babaye kurusha abandi   kugeza bongeye kubona uburyo bwuko bashobora kwibeshaho uko bari basanzwe ;

7.Leta yakagombye gufasha ibigo byose byazahajwe  kurusha ibindi maze bikabura ubushobozi bwo guhemba abakozi nibura ikagenera buri mukozi kimwe cya kabiri cy’umushahara yahembwaga ;

8.Leta yakagombye kugabanya imisoro iziguye irimo TVA, amahoro kugira ngo ibiciro by’ibintu nkenerwa bigabanuke ku isoko.

Kugirango izi ngamba zishyirwe mu bikorwa ni ngombwa ko:

  • Leta ya FPR ihagarika kwibasira abanyamakuru bigenga ibafunga  kuko aribo jisho rya rubanda rirufasha kumenya no kwamagana abayobozi batuzuza ishingano zabo muri ibi bihe bikomeye by’amage ;
  • Gukoresha neza amafaranga aturuka ku nkomoko zitandukanye zirimo umutungo w’igihugu, imfanyo z’amahanga n’ibigega by’imari FMI, Banki y’Isi, ibigega binyuranye nk’Agaciro Funds ; 
  • By’umwihariko barasaba Ishyaka rya FPR gufata mu mutungo wayo yavomye mu Banyarwanda dore ko kuva iki cyorezo cyatangira yaruciye ikarumira ikaba nta nkunga kugeza ubu iratangariza Abanyarwanda ndetse n’amahanga yaba yaratanze.

Mu gusoza, abatavugarumwe na Leta ya FPR baba mu Rwanda barasaba abayobozi kudasesagura umutungo muke w’igihugu. Aha baragaruka ku nkunga Prezida wa Repubulika yahaye Umuryango Wunze Ubumwe w’Afurika ingana na miliyoni imwe y’amadorali mu gihe  abaturage barimo bicwa n’inzara. Ujya gutera uburezi arabwibanza.

Bikorewe i Kigali, kuwa 27 Mata 2020

Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA

Perezida w’Ishyaka  DALFA UMURINZI (Sé)

Me NTAGANDA Bernard

Pezida Fondateri wa  PS Imberakuri  (Sé)

Nyuma yo gusohora iri tangazo Me Bernard Ntaganda na Mme Victoire Ingabire bagiranye ikiganiro na Radio Urumuli basobanura ibikubiye muri iri tangazo bashyize ahagaragara.