Icyo impuguke zivuga ku rukigo rwa Corona virus mu Rwanda

Dr Emmanuel Mwiseneza ni impuguke mu buvuzi bw’amatungo. Azi uko inkingo zikorwa kubera ko batangilira ku nyamaswa kandi hakaba inyandiko yimbitse (protocole) yerekana uko bizagenda.

Urukingo ruhabwa ababishaka kandi bakabaha impozamarira kuko baba batazi uko bizagenda ku buzima bwabo. Mu Rwanda, ibyo byose ntawe uzi niba byarakozwe.

Dr Emmanuel Mwiseneza aravuga ko Corona virus isanzwe izwi mu nyamaswa, uretse ko yihinduye ikajya ku bantu.

Fidèle Kabera ni impuguke mu ijanisha mibare (statistiques). Aravuga ko ubushakashatsi kuri corona virus atari rubi ariko ko hagomba kuba umwitangirizwa bakareba niba hatari icyo bita “conflits d’intérêts” ni ukuvuga uruvange rw’imari hagati y’abantu bari muri Leta n’abandi bashaka kuzana urukingo.