ICYO MVUGA KU MPAKA HAGATI YANJYE NA OLIVIER NDUHUNGIREHE KU RUBUGA RWA TWITTER

Nkurikije ibyavuzwe n’ibyabajijwe nyuma y’impaka nagiranye na Olivier Nduhungirehe ku rubuga rwa Twitter, hagati y’itariki ya 25 n’iya 29 Mutarama 2014, nsanze ari ngombwa kugira icyo ntangariza bose.

Ntabwo aliko nazinduwe no kuvuga ku bitekerezo bya politiki bya Olivier Nduhungirehe, cyangwa kubyo ashyigikira n’ibyo aharanira mu rwego rw’imirimo ashinzwe. Ibyo nshaka kuvugaho birareba gusa uko yanyitwaheyo ku giti cye no mw’izina rye bwite.

Olivier Nduhungirehe yaranshotoye kuri Twitter tariki ya 25 Mutarama anshinja ko ngo ari njye waba warashyize kuri Interneti ifoto agaragaraho ari kumwe na Patrick Karegeya. Iyo foto avuga nayifashe koko muri Gicurasi 2003 aliko SINIGEZE nyishyira kuri Internet haba mbere cyangwa nyuma y’aho Patrick Karegeya ahotorewe.

Ibisobanuro nakomeje guha Olivier Nduhungirehe haba mu ruhame cyangwa hagati yacu twembi, nkomeza kumuhakanira ndetse mwibutsa ko atari njye njyenyine wari utunze iyo foto, byabaye impfabusa. Ahubw yarushijeho kunyijundika yemeza ko iyo foto ari njye wayohereje kuri Internet ngamije kumugirira nabi.

Kw’itariki ya 27 Mutarama, impaka zarushijeho gukaza umurego, biba ngombwa ko mwibutsa ko mfite inyandiko ze (e‐mail) zirimo amagambo ashobora kumugirira ingaruka mbi kurusha iriya foto ; ko rero iyo nza gushaka kumuserereza, aba ari zo mba narashyize ku rubuga mpuzamahanga. Nuko ati : kabi kabi, ngaho erekana izo nyandiko uvuga, ni uko amaze kunkabiriza ubugira kenshi, byabaye ngombwa ko ntangaza zimwe muri izo nyandiko ku rubuga rwa Twitter.

Gustave

Nibwo rero Olivier Nduhungirehe yanyikoreye karahava, agera n’aho ampimbira ibyaha ndengakamere, agamije gusa kuyobya uburari kubyo yanditse muri izo nyandiko. Koko rero mu kanya k’ubusa, izo nyandiko zahise zigaragariza ababikurikiraga kuri Interneti, kamere ye yo kubeshya kimwe no kwiyoberanya.

Olivier Nduhungirehe, si njye yibasiye gusa. Mu nzandiko (tweets) zigera hafi kw’ijana yadukiriye n’umuryango wanjye; bigera n’aho avuga amazina y’abatagira na busa aho bahuriye n’ayo makimbirane yacu. Nuko yungikanya ibitutsi n’ibirego by’ubwicanyi k’umuryango wanjye, yibasira cyane cyane data amushinja ibyaha kandi azi neza ko ari ibinyoma.

Ibi byo kwibasira umuryango wanjye n’ababyeyi, ni byo byanteye gutangaza iyi nyandiko kuko atari n’ubwambere. Olivier Nduhungirehe yerekanye kenshi ko ari muri ba bantu bakeya badatinya guharabika mu ruhame umuryango wose avuga ko ugizwe n’abajenosideri, kandi aliko mu muhezo abasura, abandikira ndetse aza no kubereka umugore n’abana.

Ibihe rero byarahindutse. Kugereka k’ubantu ibyaha bya jenoside ugira ngo ucecekeshe uwo muhanganye, bikwiye kwamaganwa byimazeyo n’umuntu wese, kandi k’uburyo bwose, kuko biri mu bituma akarengane n’urwikekwe byiyongera m’ubanyarwanda.

Bikorewe i Buruseli, kw’itariki ya 3 Gashyantare 2014.

Gustave Mutware Mbonyumutwa

RW version: https://db.tt/60ccIC7j