Imwe mu modoka ziherekeza Perezida Kagame yagonze umumotari i Remera

Amakuru ava i Kigali, aravuga ko imwe mu modoka ziherekeza Perezida Paul Kagame yagonze umuntu wari kuri moto ku muhanda uva ku biro by’umukuru w’igihugu muri Village URUGWIRO ugana ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga Grégoire Kayibanda i Kanombe.

Iyo mpanuka yabereye hafi ya Hôtel Chez Lando ahagana mu ma saa yine kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Gashyanyare 2014, mu gihe imodoka yarimo Perezida Kagame n’izindi ziyiherekeje zavaga kuri Village URUGWIRO zerekeza ku Kibuga cy’indege i Kanombe zigenda amasigamana.

Biravugwa ko uwari kuri moto wagonzwe n’izo modoka agahita agwa muri koma. Ababyiboneye n’amaso yabo bavuga ko uwo wagonzwe yahise ajyanwa na polisi ikitaraganya, ababibonye bakeka ko yaba yajyanywe kwa muganga.

Kugeza ubu nta makuru aratangazwa na polisi kuri iyi mpanuka, abanyamakuru bagerageje kuvugana n’umuvugizi wa polisi ariko ntibashobora kumubona.

Ubu biracyagoye kumenya niba uwo wagonzwe yitabye Imana cyangwa arimo kwitabwaho n’abaganga.

Si ubwa mbere imodoka zitwaye Perezida Kagame zigira impanuka kuko mu minsi ishize nabwo igihe Perezida Kagame yari muri Kenya imwe mu modoka zari zimuherekeje yataye umuhanda ikora impanuka mu gihe izo modoka zagendaga amasigamana.

Ubwanditsi

The Rwandan