Yanditswe na Eric Niyomwungeri
Karasira Aimable ni umucikacumu wabaye umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda, akaba yaramenyekanye cyane kuri youtube channel ye “UKURI MBONA” aho yatambutsaga ibiganiro byiganjemo ubuhamya bw’ibyamubayeho ndetse akanenga politiki y’igitugu ya FPR yamwiciye umuryango, igakomeza kugoreka amateka no gukurikirana, gufunga, gushimuta ndetse no kwica abavuze ibyabaye bihabanye n’ibyo FPR ivuga.
KARASIRA Aimable yatawe muri yombi taliki 31 Gicurasi 2021 nyuma yo gusohora video yakoranye n’umunyamakuru Agnès Uwimana Nkusi taliki 23 Gicurasi 2021 aho bayihaye umutwe uvuga ngo “KARASIRA AVUZE KU BUMWE N’UBWIYUNGE. NINDE WIYUNGA N’UNDI? NTA KURI NTA MATEKA NTIBIZAGERWAGO” aho yagarutse ku byamubayeho ndetse akavuga ku cyegeranyo cy’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko ubumwe n’ubwiyunge twabonye ari ubwa leta gusa. Ndetse akomeza yibaza ati ninde wiyunga n’undi?
Mu biganiro yagiye akora yagarutse ku buryo FPR yamwiciye ababyeyi ndetse n’umuvandimwe we; avuga n’uko FPR yahamagazaga abantu mu manama bikarangira ibahitanye, ibi akaba yaranabihimbyemo indirimbo “bitabye inama bitaba Imana.” Ibitekerezo bye bikaba byarakiriwe neza na rubanda gusa binengwa n’ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR kugeza aho bamutaye muri yombi.
Ni iki urubyiruko twiteze murubanza rwa Karasira?
Kuri ubu KARASIRA akurikiranyweho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. Akaba yarahise afungirwa kuri station ya Polisi ya Kicukiro.
Nk’urubyiruko rwavutse nyuma ya Genocide twabashije kugira amahirwe yo gukurikirana ibiganiro bya Karasira dusanga ibyo yatangaje, ibyinshi ari ibyamubayeho ndetse nibyo yanyuzemo mu gihe cya Genocide. Tukaba dusaba ubushinjacyaha ko bwanyomoza ibyo yavuze niba bitarabaye cyangwa ari ikinyoma mukadukura mu rujijo rw’amateka aho kumuhimbira ibyaha.