IDAMANGE AJURIRIYE IGIFUNGO CY’IMINSI 30 Y’AGATEGANYO (Amajwi)

Yanditswe na Ben Barugahare

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo i Kibagabaga rwasomye uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 09 Werurwe 2021 umwanzuro warwo ku rubanza ubushinjacyaha buregamo Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne.

Ubwo aheruka kwitaba urukiko ku nshuro ya mbere kuri uyu wa kane tariki ya 4 Werurwe 2021, Idamange aburanye  ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho yasabaga Urukiko ko rwamurekura agasubira mu be. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho icyaha kandi ko hari impungenge ko arekuwe yakomeza gukora icyaha akaba yanatoroka ubutabera.

Idamange Iryamugwiza Yvonne yari yaragaragaje ko nta perereza rigikenewe ku buryo yaburana afunzwe ngo wenda ataribangamira, avuga ko ibyagendeweho byose ngo ashinjwe ibyaha bigihari ko nta kizavaho (aha yashingiraga kuri Video ze zafashwe n’ubushinjacyaha nk’izakorewemo ibyaha.)

Umwanzuro w’umucamanza wabaye kwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma Idamange akekwaho bimwe mu byaha akurikiranyweho, kandi ko ibyo byaha bikomeye, bityo akaba agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Idamange utari wagize ijambo na rimwe avuga kuko yakurikiye umwanzuro w’isomwa ry’urubanza atuje ahagararanye n’umwunganizi we mu by’amategeko Me Gashema Félicien, yahise asaba ijambo. Akirihabwa Idamange yavuze ko ajuririye icyemezo cy’umucamanaza, urukiko rutegekwa ko byandikwa bityo.

Tega amatwi uko umucamanza yatangaje imyanzuro:

.

.