Uko Umucamanza yategetse ifungwa ry’Umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnès (amajwi)

Yanditswe na Ben Barugahare

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Werurwe 2021, ubwo ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo hasomerwaga umwanzuro w’Urukiko ku rubanza rwa Idamange Irtamugwiza Yvonne, umucamanza yahagaritse gato kurusoma, ategeka ifungwa ry’ako kanya ry’umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnès. 

Ubwo Umucamanza yari hafi kugera ku mwanzuro w’isomwa ry’umwanzuro w’urubanza, yahamagaye umunyamakuru Agnès Uwimana Nkusi, amubaza impamvu ari gufata amajwi kandi urukiko rwabibujije. Agnès yabanje kubihakana, umucamanza amubwira ko nasangamo ikintu kijyanye n’urubanza atari bumusubize telefone. 

Yamusabye gutanga akajambo-banga/ password, Agnès azamuka aho inteko yicaye, agifata telefone umushinjacyaha aravuga ngo arimo kubisiba. Agnès we yabihakanye, umucamanza ntiyazuyaza ahita ahamagaza umupolisi waje gutwara Agnès.

Umucamanza yahise kandi ategeka umushinjacyaha gukora dosiye ikazashyikirizwa urukiko, anongeraho ko ari we ubwe uzamurega.

N’ubwo umucamanza yasabye gukurikirana umunyamakuru Agnès, haracyariho amahirwe yo kudafungwa kwe, mu gihe umucamanza yakwisubiraho ntaregere icyatumye ategeka itabwa rye muri yombi. Icyo gihe nta dosiye ubushinjacyaha bwakora, kuko nta kirego cyaba cyatanzwe.

Nkusi Uwimana Agnès yasohokanywe n’umupolisi wagiye kumufungira aho izindi mfungwa zivuye muri kasho ziba zitegerereje kubonana n’umucamanza.

Niba Umucamanza azakomeza ikirego akakizamura, cyangwa niba Agnès aribuganirizwe akadohorerwa, tubihanze amaso.

Urubanza rwa Idamange rurimo umutekano ukomeye, ubwo rwatangiraga mu cyumweu gishize, Urukiko rw’Ikirenga rwohereje Umuvugizi w’Inkiko Harrison Mutabazi kuba ubwe ari we uza guha gasopo abanyamakuru ngo badahirahira bafata amajwi n’amashusho (Video). N’ubwo abanyamakuru basabye kubifata nk’ibyo kwifashisha bandika inkuru zabo ariko badatangaje ayo majwi na za Video, uyu munsi bwo ntibyari binemewe na gato.

Hari impungenge ko igihe kizagera urubanza rukaba rwashyirwa mu muhezo, kuko bigaragara ko Leta idashaka ko ibiruberamo bijya ku karubanda.

Urubanza rwa Idamange rukurikiranwa hejuru ya 90% n’abanyamakuru b’ingeri zinyuranye, hakabonekamo n’abandi bantu bake batamenyekana, bikekwa ko ari ba maneko baba bari kugenzura abanyamakuru ko bafata majwi, banarebuzwa ibyo bakora, kuko baba bacunzwe nk’abanyeshuri bari mu kizami.

Mwakumva amajwi hano hasi:

.

.