Idamange asabye Urukiko ko yajya aburanira mu ruhame hadakoreshejwe Videwo

Yanditswe na Ben Barugahare

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29/03/2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza Idamange Iryamugwiza Yvonne yajuririye icyemezo cy’Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, wamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Umucamanza wa mbere mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruri i Kibagabaga yafunze by’agateganyo Idamange Iryamugwiza, ashingiye ku kuba ibyaha aregwa ari ibyaha bikomeye kandi by’ubugome, bishobora gutuma atoroka ubutabera, kandi bikaba ari ibyaha biramutse bimuhamye byahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Idamange we yari yajuriye avuga ko nta mpamvu abona imuhamya icyaha, kuko ubwabyo byose uko byakabaye abihakana, akongeraho ko akurikiranywe adafunzwe nta bimenyetso yarigisa kuko ibyo bo bita ibyaha babifitiye ibimenyetso byose bashingiraho bamurega akaba atabihindura, akanongeraho ko afite adresse izwi, atabasha gutoroka ubutabera.

Mu isomwa ry’umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ntawe ufitanye isano n’uregwa wari uhari, ubushinjacyaha ntibwari buhari, mu cyumba cy’iburanisha harimo gusa Umucamanza, umwanditsi w’Urukiko n’abanyamakuru bake.

Isomwa ry’umwanzuro ryakererejwe hafi isaha yose no kuba Umucamanza i Rusororo ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo atabashaga kumvikana neza mu majwi n’uregwa wari muri Gereza ya Mageragere, hakaba habayeho gutegereza ko ihuzanzira (network) rishoboka.

Umucamanza yasomeye Idamange icyemezo cyafashwe kuri buri ngingo mu zo yajuririye agaragaza ko atanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, aho yasabaga ko zateshwa agaciro.

Umucamanza yavuze ko ku ngingo yo gufatwa no gusakwa binyuranyije n’amategeko bidafite ishingiro kuko ngo uregwa yashyize umukono ku nyandiko y’isakwa, kandi ko n’inyandiko ibemerera kujya kumufata igaragara muri sisiteme y’iburanisha.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, icyaha cyo gutambamira imirimo ya Leta, n’icyaha cya Cheque itazigamiwe, umucamanza yavuze ko Urukiko rutahawe ibimenyetso bihagije n’impande zombi, bityo bikaba bizaburanishwa mu mizi y’urubanza.

Nyuma yo gusoma ingingo ku yindi no kuyitesha agaciro ku ruhande rwa Idamange, umucamanza yavuze ko ibyo Idamange ashingiraho asaba gufungurwa nta shingiro bifite, ategeka ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Gasbo kidahinduka.

Idamange aho yari kuri Gereza ya Mageragere yasabye ijambo mu ijwi ritumvikanaga neza yagaragaje ko atishimie imikirize y’urubanza, anasaba Urukiko ko urubanza rwe rwajya rubera mu ruhame, kuko ngo n’ibyaha ashinjwa ngo yabikoze mu ruhame.

Umucamanza yamusubije ko n’ubundi rubera mu ruhame kuko ngo abanyamakuru n’abandi bantu basanzwe bemererwa kurukurikirana, ko imiryango iba ifunguye ntawe uhejwe.

Idamange yasabye ko abanyamakuru bajya bemererwa gufata amajwi n’amashusho, umucamanza amubwira ko bifite inzira bibanza gusabwamo.

N’ubwo Idamange yari akivuga umucamanza yamuciye mu ijambo amubwira ko ibyo gusaba ko urubanza rubera mu ruhame hadakoreshejwe ikoranabuhanga ry’iya kure, azandika akabisaba Urukiko rwabimwemerera bikazajya bikorwa, rwamuhakanira akabyakira.

Yahise asoza urubanza, bikaba bisobanuye ko Iryamugwiza Idamange akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, izarangira agatangira kuburanishwa mu mizi, nibaramuka batamwongereyeho indi minsi 30 y’agateganyo igenda yisubiramo, dore ko ubushinjacyaha bwavuze ko bugikomeza iperereza ku byaha Idamange akurikiranyweho, bikaba bitazwi igihe rizarangirira.