Ministre Busingye yavugirijwe induru ku bundi buswa yagaragaje ku birego byahimbiwe Dr Kayumba

Yanditswe na Ben Barugahare

Nyuma y’iminsi mike hahimbirwa ibyaha abantu ngo batuzwe mu buroko hatangijwe urubanza ruregwamo Dr Kayumba Christophe ko yaba yaragerageje gusambanya umunyeshuri yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, hakaba harahiswemo kuruburanishiriza ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko rwimukira mu nkiko, Minisitiri Busingye abihuhuye agaragaza ko we urubanza yarangije kuruca kera.

Si ubwa mbere Busingye agaragaje ubuswa bwinshi mu mikorere y’inkiko mu Rwanda, no mu mikorere y’inzigo z’ubutabera. Mu kwezi gushize yakoze amarorerwa ubwo yavuguruzaga Shebuja Paul Kagame wamye avuga ko Rusesabagina yizanye mu Rwanda ku bushake, Ministre Busingye akaba we yaremeje ko u Rwanda rwishyuye indege yamushimuse, ibi bikaba gihamya ko ibyo uwiyita “Bishop” Niyomwungeri Constantin avuga ko yakoze ku giti cye, ahubwo byari ubutumwa bwa Leta y’u Rwanda akorera.

Mu mpaka zivuga ku birego bishinjwa Dr Kayumba Christophe, Minisitiri Busingye yagaragaye atanga igitekerezo gihengamye, gishyirishamo Dr Kayumba muri izo mpaka zidafite ishingiro kuko zirimo urubanza rudakwiye gucibwa hariya kuri Twitter, ariko Minisiti Busingye yihanije Kayumba amubuza gukanga no gushaka gucecekesha abarega ihohotera, ngo kuko ahubwo ari ukuryenyegeza.  Busingye yasabye Dr Kayumba kwisobanura ku byo aregwa byo kugerageza gusambanya ku gahato, akirinda kuvuga ku mico bwite y’umurega.

Umunyamategeko waganiriye na The Rwandan kuri iyi ngingo yasobanuye ko ibyo Busingye yakoze ubwabyo bigize icyaha, ku buryo iyo biba mu bihugu byisanzuye Dr Kayumba yakamureze. Yongeyeho ko nk’umuntu ukuriye inzego z’ubucamanza, zirimo inkiko  n’ubushinjacyaha, ukongeraho ko na RIB iri mu nshingano ze, kuba yafashe uruhande ni nko gutungira agatoki izo nzego ati urubanza ruzacibwe muri iki cyerekezo.

Uyu munyamategeko asoza agira ati: “Gucira umuntu urubanza mu gihe na dosiye ye itaragira ibimenyetso simusiga bituma akekwaho icyaha ngo izamurwe mu nkiko, ni ikosa rikomeye ryakabaye rimweguza iyo aba ari mu gihugu giha agaciro ubutabera koko”.

Abatanze ibitekerezo hafi ya bose bannyeze uyu mu Minisitiri ukomeje kugaragaza intege nke mu mategeko, bannyega uburyo ajya yihenura ku bantu, bannyega uburyo amarangamutima ye asumba ubunyamwuga, akibagirwa n’umwanya ahagarariye.

Ku ruhande rw’abashyigikiye Minisitiri Busingye, harimo ka gatsiko gashaka gufungisha Dr Kayumba ngo ishyaka yatangije rizimire, kuko baba bariciye umutwe.