Idamange ati: “Bamporiki yansabye ngo twifotoranye Munyuza atamwica!”

Ku nshuro ya mbere ubwo Idamange Yvonne Iryamugwiza yitabaga urukiko ngo aburane ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo , yatangaje ibindi bishya bishobora gufatwa na bamwe  nk’uruhererekane bw’ubutumwa yari asanzwe atanga mu mbwirwaruhame ze  zikangura rubanda yafungiwe.

Nk’uko tubikesha amashusho yashyizwe ku rubuga rwa Youtube rwitwa “Inuma y’Amahoro”, urubanza rwa Idamange rwavugiwemo byinshi bitigeze bitangazwa n’ibinyamakuru bikorera i Kigali.

Ubwo Ubushinjacyaha bwatangaga impamvu bwita ko zikomeye zatuma atarekurwa ngo aburane ari hanze, umushinjacyaha yavuze ko Idamange yatoroka igihugu, kandi ko yakomeza gukora ibyaha, ngo kereka bamufunze umunwa bakanamuzirika amaboko. 

Asubiza kuri iyi ngingo, Idamange yavuze ko iyo ashaka guhunga igihugu bitari kumunanira kuko yari afite urwandiko rw’inzira / passport (batarayifatira). Yabishimangiye avuga ko nta mpamvu afite yo kumujyana hanze kuko akunda cyane igihugu cye u Rwanda, akaba adateganya kugihunga na rimwe.

Ku kibazo cyo kuba yakomeza gukora ibyaha ageze hanze, Idamange yavuze ko ibyo yavugaga muri video ze byose yabitewe n’agahinda k’Abanyarwanda yabonaga, ko atabikoreye guteza ubwega, kuko iyo ashaka kubigenza atyo aba yarasobanuye uko Bamporiki yari yaramwibasiye bikomeye, akamutera ubwoba cyane avuga ko yamutumweho n’abakomeye barimo Dan Munyuza na Perezida Kagame ubwe. 

Idamange avuga kandi ko nta muntu n’umwe yakomerekeje, ko niba atarakomeretse yurira inkuta, yaba yarakomerekejwe na bagenzi be cyangwa se akaba yarikomerekeje ubwe. Ashimangira kandi ko abamuteye iwe mu rugo bari baje kumuhemukira, ibyo yise ko bari bazanywe no gukora umugambi mubisha.

Kuba ibyaha aregwa yaragiye abyisobanuraho bugacya babihinduye nabyo yabyisobanuraho bagakomeza kubihindura, abifata nko guhuzagurika baremekanya ibyaha byo kumufunga ari nta mpamvu.

Idamange iryamugwiza yavuze ko atemeranywa n’ubushinjacyaha buvuga ko gufungwa kwe biri mu nyungu zo kumurindira umutekano, abwira urukiko ko umutekano ategereje atari uwo muri gereza, ko n’abandi bawufite batagombye kubanza gufungwa. Aribaza ati “Ese igihugu cyacu ntigifite ubushobozi bwo kurindira umuntu umutekano ari hanze?”

Yavuze ko umushinjacyaha amushinja ibinyoma abigambiriye. Yasabye Urukiko kumurekura akajya kurera abana be.

Hano hasi mwakurikirana ibyo Idamange yasubije ku byar bivuzwe n’ubushinjacyaha: