Mu Rwanda igitima kiradiha ku basabwa gukingirwa babanje kwirengera ingaruka zikaze

Yanditswe na Frank Steven Ruta

None tariki ya 03 Werurwe 2021, nibwo u Rwanda rwakiriye inkingo z’imfashanyo zatanzwe muri gahunda ya COVAX, igikorwa kishimiwe n’abatari bake, ariko kikaba cyanahise giteza impaka z’urudaca ku mubuga nkoranyambaga ku batagishira amakenga.

Ubwo inkingo zagezwaga i Kigali mu Rwanda

Abashima ko urukingo rwageze mu Rwanda ni abakeneye ko ubuzima busanzwe bugaruka, imikino igatangira, utubari n’utubyiniro bigafungurwa, insengero zikongera kwakira abantu bose bakeneye kuzinjiramo  hatitawe ku bwinshi bwabo, abakeneye guhagarika ikoreshwa ry’agapfukamunwa n’abakeneye kumva babohotse “Guma mu Rugo” za hato na hato.

Bakavuga ko niharamuka hakingiwe abantu benshi cyangwa se abanyarwanda bose bagakingirwa impungenge za Covid19 zizaba zivuyeho ubuzima bukagaruka.

Ku rundi ruhande, ku badashira amakenga izi nkingo, impaka za ngo turwane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa Whatsapp zatangiye ubwo hasohokaga inyandiko y’amasezerano ugiye gukingirwa agomba gusinya, amasezerano agaragaza ko ubuzima bwe buramutse bugiye mu kaga ari nta muntu n’umwe waryozwa ingaruka z’ibimubayeho.

Dore ibyo umuntu wemeye gukingirwa agomba gusinyira:

Mu badashira amakenga urukingo harimo abibaza impamvu ingaruka zarwo zitaramenyekana ariko rukaba rutangiye gutangwa, bakabifata nk’aho ari igihe ahubwo cy’igeragezwa ryarwo, harimo abavuga ko kuba ntawe uzaryozwa ingaruka zikomeye ku wakingiwe, bazategereza bakikingiza ari uko bamaze kubona aho byerekera ni ukuvuga kubanza kureba niba abakingiwe nta ngaruka urukingo rubagizeho.

Bamwe mu bamenyereye ibibera mu Rwanda aho ibyemezo bifatwa na Leta bikunze gushyirwamo imbaraga z’umurengera, bavuga ko kwikingiza bizagirwa itegeko n’iyo ntaho byaba byanditse bikanakomeza kuvugwa ko abantu bikingiza ku bushake bwabo hagamijwe kugaragaza imibare myiza yo kwerekana mu rwego mpuzamahanga ngo u Rwanda rushyirwe kw’isonga muri bimwe mu bihugu byitwara neza mu kurwanya Covid-19.