Idamange ati: “Murahuzagurika ntimuzi ibyo mundega”

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa kane tariki 4 Werurwe 2021, Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne yagaragaye ashikamye, avuga ashize amanga, ahakana ibyaha byose aregwa anasaba ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze.

Ni mu rubanza rwe rwatangiye nyuma hafi y’ibyumweru bitatu amaze afunzwe dore ko yatawe muri yombi ku wa mbere tariki ya 15 Gashyantare 2021, urubanza Ubushinjacyaha bumuregamo ibyaha bitandatu, birimo ibyahinduye inyito n’ibindi bishya byongewemo.

Ni urubanza rwabaye hifashishijwe inzira z’ikoranabuhanga, mu rwego rwiswe urwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, nk’uko byatangajwe n’Urukiko. Iburanisha ryayoborewe mu cyumba cy’inama cy’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, ruherereye mu birometero bitarenze bibiri uvuye mu rugo kwa Idamange ari naho yakuwe ajya gufungwa.

Mu cyumba cy’iburanisha, inteko iburanisha yari igizwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko, uruhande rushinja rwari rugizwe n’abagore babiri b’abashinjacyaha, harimo kandi n’abanyamakuru benshi basaga 25.

Ku rundi ruhande, Mme Idamange Iryamugwiza Yvonne yagaragaye mu kindi cyumba giherereye i Remera ahazwi nka Kigali Metropolitan Police aho afungiwe, aho yari kumwe n’abunganizi be babiri, Me Gashema Félicien na Me Bruce Bikotwa.

Mu ikubitiro mbere y’uko iburanisha nyirizina ritangira, Umuvugizi w’Inkiko ku rwego rw’igihugu Bwana Harrison Mutabazi yihanangirije Abanyamakuru ababwira ko inyifato yose idakwiye bashobora kuyihanirwa, ababwira ko kizira gufotora inteko iburanisha, gufotora imbago z’urukiko, gufotora abashinjacyaha no gufata amajwi yabo.

Birumvikana ko icyashobokaga gusa ari ugutega amatwi ibyo bavuga, gufotora kukemerwa gusa kuri Idamange ari nawe wenyine byari byemewe gufataho amajwi. Ibi nabyo bigakorwa Abanyamakuru bafotoreye kuri Televizio yari ibateretse imbere, kuko batari bemerewe kumusanga aho ari i Remera.

Iburanisha rya none ku bijyanye n’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryaranzwe n’impaka ku kugaragaza uko Idamange yafashwe kandi akaba afunzwe binyuranyije n’amategeko, mu gihe ubushinjacyaha bwo bwashimangiraga ko buri kimwe mu bisabwa n’amategeko byubahirijwe.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, Idamange akurikiranyweho ibyaha bitandatu. Bitatu byo ibyari byaratangajwe mbere harimo gukubita no gukomeretsa, gukwirakwiza amakuru y’impuha yifashishije ikoranabuhanga, no guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Icyaha cya kane ubushize cyari cyiswe Gusenya, konona no gupfobya ahashyinguye abazize Jenoside yakorewe abatutsi, ariko uyu munsi cyahawe inyito yo gutesha agaciro inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi. Icyaha cya Gatanu cyiyongereyeho ni icyo gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo ya Leta, icyaha cya Gatandatu cyo kikaba gutanga chèque itazigamiwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko icyaha cyo gutanga chèque itazigamiye yagikoze kuwa 26 Ugushyingo 2018! (umuntu akibaza impamvu atari yaragikurikiranweho mbere y’uko atangira kugaragara ku mavideo yo kuri youtube)

Naho icyaha cyo gutambamira imirimo ya Leta akaba ngo yaragikoze ubwo abakozi batumwe n’igihugu bajyaga kumufata ahangana nabo, agatambamira akazi kabo kugeza ubwo bakoresheje ingufu ngo bamugereho.

Uruhande rwa Idamange n’abunganizi be ruhakana ibyaha byose aregwa, rukavuga ko no gufatwa nta tegeko na rimwe ryubahirijwe, ko ahubwo yagabweho igitero n’abantu batazwi.

Afata ijambo kuri iki yita igitero cyagabwe iwe mu rugo, Idamange avuga ko haje abantu bambaye gisivili bagasahinda, akanga kubakingurira, bakurira kandi aho buriraga hatari hatekanye, akavuga ko bamufashe mu buryo buhutaza, kandi ko nta kintu na kimwe bamweretse kigaragaza abo ari bo, ndetse n’impapuro zo kumuta muri yombi ntazo bari bitwaje.

Idamange akomeza avuga ko hakurikiyeho igikorwa cyo gusaka ku ngufu ibiri mu nzu byose, kugeza isaa munani z’ijoro, mu gihe nta burenganzira bwo gusaka iwe yari yabahaye, bakaba batari banafite inyandiko ibibemerera itangwa n’urwego rw’Ubushinjacyaha.

Tukiri ku burenganzira bwe avuga ko bwahutajwe, Idamange yanavuze ko aho afungiye yagumye aziritse amapingu ndetse no mu gihe cy’ukwezi kwe (imihango) kugeza inkuru y’uburyo afunzwemo yumvikaniye mu itangazamakuru.

Idamange yongeraho ko bafashe inyandiko ze zose, ibikoresho bye byose by’itumanaho, birimo na telephone ze, ati: “byose barabifite, nanjye baramfite”.

Idamange yahakanye yivuye inyuma ibyo gukubita umupolisi waje kumufata, avuga ko bari baje ari abagizi ba nabi, ko ashobora kuba yarakomerekejwe na bagenzi be ngo babone icyo bamurega, akongeraho ko iyo wenda hatagira umwe muri bo witwa ko yakomeretse bashoboraga kumuhemukira, bikitirirwa abagizi ba nabi batazwi.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko gufunga Yvonne Iryamugwiza Idamange biri mu buryo bwo kumurindira umutekano. Idamange yasubije ko ubushinjacyaha budakwiye kuvuga ko bumushakira umutekano kandi ari muri gereza. Yabajije impamvu Leta itamucungira umutekano ari mu rugo rwe.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo bukomeze iperereza, naho we akavuga ko atacika ubutabera kuko kuva mu ikubitiro yambwiraga buri wese aho aherereye, akongeraho ko nta n’ibimenyetso yarigisa kuko niba ibyaha bamushinja ari video yakoze, avuga ko ntazo azasiba, kandi ko zakwiriye hose. Akabiheraho asaba gufungurwa ngo asange abana be.

Urubanza rwatangiye isaa yine rusozwa isaa saba, umucamanza yasoje iburanisha kuri uru rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yanzura ko icyemezo kizafatwa ku wa Kabiri tariki 09 Werurwe 2021 isaa kumi.