Rwanda: ivangura mu gutanga akazi mu burezi

Dr Uwamariya Valentine Ministre w’Uburezi

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ikibazo cy’ivangura mu nzego zitandukanye z’igihugu cy’u Rwanda cyakomeje gukaza umurego. Ubu noneho cyashinze imizi mu burezi, aho bamwe batekerezaga ko kitahabona ubwanya ku mpamvu nyinshi harimo nko kuba uburezi ari rumwe mu nzego z’u Rwanda zahembaga imishahara y’intica ntikize. Abahanga mu by’uburezi bo memezaga ko uburezi ari inkingi ya mwamba y’iterambere, bityo bakibaza bati ‘’Hagiyemo ivangura mu burezi bwasubira inyuma’’. Ababitekerezaga biyibagizaga ko ingoma ya FPR ntacyo iby’ireme ry’uburezi biyibwiye.

Buri wese usoma iyi nkuru yakwibaza ati ‘’Ese ivangura mu burezi rivugwa kandi ryavuye he? Rishingiye kuki ?’’

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021, umunyamakuru wa The Rwandan yagiranye ikiganiro kirambuye n’umwe mu barimu bakoze ibizamini by’akazi, akaba atashatse ko dutangaza amazina ye ku bw’ubutekano we, maze atubwira muri make akarengane kari mu itangwa ry’akazi ko kwigisha mu mashuri yisumbuye ya Leta mu Rwanda muri iki gihe. Tubibutse ko ibizamini by’akazi ko kwigisha mu mashuri yose ya Leta byatangwaga n’uturere nyuma bikaza kwimurirwa mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (Rwanda Education Board/REB) ngo hagamijwe guca akarengane mu gutanga akazi mu burezi. Byahe byo kajya!

Uyu mwarimu ufite uburambe mu kazi ko kwigisha mu mashuri yisumbuye akaba afite impamyabumenyi cy’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) (ibyo yize nabyo reka tubigire ibanga ku bw’umutekano we), yabwiye The Rwandan ko yakoze ikizamini cy’akazi akagitsinda neza cyane (kuko yatweretse n’amanota yagize mu kizamini ari hejuru ya 90 ku ijana) kandi ku ma lisiti y’amanota tweretswe rwose hariho ko yatsinze ikizamini (Pass), nyamara hamwe na bagenzi be bafatanije ikibazo bategereza ko bahabwa imyanya y’akazi na n’ubu amaso yaheze mu kirere. 

Nyuma y’uko bamenya ko abandi bakoranye ibizamini by’akazi bashyizwe mu myanya, uwo mwarimu ndetse na bagenzi be bahuje ikibazo berekeje ku Kigo Gishinzwe Uburezi (REB), cyane cyane ko amanota bagize yari yaratangajwe, bagamije kumenya igihe bazagira mu kazi. Abo barimu bashubijwe ko batari mu bagomba kubona akazi n’ubwo bwose batsinze ibizamini. Nyuma yo gusaba ibisobanuro kenshi ari nako batakaza amatike n’umwanya, abo barimu babwiwe ko batagomba guhabwa akazi kubera ko badafite ibyangombwa byatanzwe n’amashuri yisumbuye na za Kaminuza byo mu Rwanda. Basobanuriwe ko ngo mu rwego rwo kurinda ubukungu bw’igihugu (protectionnisme économique) batagombaga kujya kwiga ahandi kandi mu Rwanda naho hari amashuri. Bati ‘’mwagiye guteza imbere ubukungu bw’ibindi bihugu niyo mpamvu tutabaha akazi’’. 

The Rwandan yifuje kumenya ny’ir’izina uko icyo kibazo giteye. Uwo mwarimu yatubwiye ko abenshi bimwe akazi ari abari bafite ibyangombwa byatanzwe n’amashuri makuru na za Kaminuza za Uganda. Nyuma yo kugira impungenge z’abanyarwanda benshi bize muri Uganda, umunyamakuru yabwiwe ko abari mu kazi mbere ya 2019 nta kibazo bafite ko bakikarimo. Ikibazo rero gifite abarimu bashaka kwinjizwa mu kazi nyuma y’uwo mwaka. Ikindi kandi ngo n’ababa baroherejwe na Leta kujya kwiga mu bindi bihugu icyo kibazo nabo ntikibareba. Mwiyumvire namwe iryo vangura mu mirimo. 

Tuributsa ko mu mwaka wa 2019 aribwo umubano w’U Rwanda na Uganda watangiye kugenda biguru ntege, aho imipaka yafunzwe abanyarwanda bakabuzwa uburenganzira bwabo bwo kujya mu bihugu bikikije u Rwanda cyane cyane igihugu cya Uganda kugeza ubwo covid-19 yaje noneho bigakaza umurego. Ikibazo cyo kwima akazi rero abarimu bafite ibyangombwa byatanzwe na za Kaminuza za Uganda byaba bifitanye isano n’umubano utari mwiza hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Uganda. Ikibabaje kurusha ibindi byose ni uko abo bimwe akazi nta n’uburenganzira bafite bwo gusohoka mu gihugu ngo bajye gushaka akazi ahandi. Ese bazabaho bate? 

Mu by’ukuri, ubukene, inzara, gutotezwa ndetse n’irindi hohoterwa ry’ubwoko butandukanye nibyo byibasiye icyo cyiciro cy’abanyarwanda bakoze iyo bwabaga babikuye mu mbaraga zabo ngo bongere ubumenyi bagamije gutegura ejo habo heza, none Leta ya Paul Kagame iti ‘’murapfe urwo mwagapfuye’’. Uburezi rero nabwo bwibasiwe n’ivangura. Ese amaherezo azaba ayahe?