IDAMANGE YABWIYE URUKIKO KO AFUNZWE MU BURYO BW’AKATO

Idamange Iryamugwiza Yvonne

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza rw’ubujurire bwa Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne, utarishimiye icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwamukatiye kuba afunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Mu kwakira ubujurire bwe, Idamange yagaragaye bwa mbere yambaye imyambaro y’abagororwa bafunzwe ariko batarakatirwa, mu ikanzu y’ibara ry’iroza, ariko agapfukamubwa ko kari mu ibara ryenda gusa n’amamesa ry’imyambaro y’abakatiwe. Idamange yagaragaye kandi yarogoshwe, n’ubwo bataharanguye ngo umusatsi bawumareho burundu. 

Yvonne yagaragaraga hifashishiwje uburyo bw’ikoranabuhanga, kuko we yari muri Gereza ya Mageragere muri Kigali ari hamwe n’abunganize be mu mategeko babiri Me Félicien Gashema na Me Bikotwa Bruce. Mbere y’iburanisha, Umucamanza yihanangirije bikomeye abakurikiranye iburanisha by’umwihariko abanyamakuru, ababwira ko nta kintu bemerewe gufata cyangwa gufotora.

Afata ijambo, Idamange Iryamugwiza yasabye Urukiko kudaha agaciro icyemezo cy’umucamanza mu Rukiko rw’ibanze rwa Gasabop wamukatiye gukurikiranwa afunzwe mu gihe urubanza rutaratangira mu mizi.  Yvonne Idamange yabwiye urukiko ko yagabweho igitero iwe, kandi akahavanwa mu masaha y’igicuku, mu gihe amasaha yo gufata umuntu akajya gufungwa yarangiye, ibyo yise ko binyuranije n’amategeko.

Abunganizi ba Idamange Iryamugwiza nabo banyuzagamo bakamwunganira, ariko baganisha ku gusaba ko urukiko rwategeka ko arekurwa akaburana ari hanze, mu gihe hagitegerejwe urubanza mu mizi.

Mu gusobanura icyo yita igitero yagabweho, yongeye gusubiramo ko abantu b’insoresore batambaye imyenda y’akazi byongeye bakaza kuri moto, bagasunika basa n’abashaka guhirika urugi rw’igipangu, batari abagenzwaga n’amahoro, mu gihe nyamara iyo baza bafite urwandiko rwo kumuta muri yombi atari kubibazaho, cyangwa ngo ajye impaka nabo, kuko yari kuba abona ko bari mu kazi koko.  Abamuteye ngo nibo bakomeje kumusaka kugeza isaa munani z’ijoro

Ikindi yavuze ni  ukuba inyandiko zisaba ko afatwa n’izisaba ko asakwa zaba zaranditswe nyuma kugira ngo bagaragaze ko igitero yagabweho cyari gikurikije amategeko.

Idamange yabwiye umucamanza ko nta na hamwe yagambiriye gupfobya jenoside, ko ahubwo bamwumva uko atabivuze, ati ndabisubiramo, icyo nasabye ni uko imibiri y’abacu yashyingurwa, bakaruhuka. Iyi mvugo yarakaje umushinjacyaha wavuze ko Idamange yagombaga gusaba ko abe ari bo bashyingurwa bakaruhuka, ko atagombaga kuvugira igihugu cyose.

Abunganizi ba Idamange Iryamugwiza bagaragaje ko guterwa kwe ajya gufatwa kwari kwapanzwe na mbere hose, ko bitari gushoboka ko afatwa byitwa ko bitewe n’amashusho ya Video yatangaje bwa nyuma, mu gihe abaje kumufata bahageze hashize iminota mike ugereranyije n’indeshyo ya Video yari amaze kunyuza ku rubuga rwe rwa Youtube. Abunganizi be banongeyeho ko muri iyo ntera y’iminota mike bitari gushoboka ko n’ubushinjacyaha buba bwamaze gutanga inyandiko yemerera ubugenzacyaha kumuta muri yombi. Ibi ubushinjacyaha bwasabye ko bitahabwa agaciro kuko ngo kumva ko hari icyaha mu byo Idamange yavuze, bitasabaga ko humvwa Video yose.

Idamange Yvonne Iryamugwiza yatakambiye Urukiko anishinganisha, avuga ko uburyo afunzwemo budasanzwe, kuko atemerewe kugira umuntu n’umwe avugisha, ko n’ubugerageje ahita asabwa kujya kwisobanura ku buyobozi bwa gereza akanabazwa icyo baba bavuganye.

Idamage yabihereyeho asaba gushinganwa, kuko uku kubaho atemerewe kugira umuvugisha habe no gusuhuza cyangwa gusuhuzwa ngo byazamuviramo guhohoterwa yakwa ubuzima bakazabeshya rubanda ko yiyahuye. Ni igikorwa yise iyicarubozo rikomeye.

Mu gihe ubushinjacyaha bwavugaga ko nta mpamvu ifatika Idamange n’ubwunganizi bwe batanga yo gutesha agaciro ifungwa rye ry’agateganyo, akanongeraho ko iperereza rimukorwaho rigikomeje, abamwunganira bibukije ko ibikoresho bye byafatiriwe, ku buryo ntacyo yahungabanya ari hanze.

Umucamanza yavuze ko bagiye gusesengura ibisobanuro byatanzwe na buri ruhande, urubanza rukazasomwa kuwa mbere w’icyumweru gitaha, kuri 29/03/2021.