Urukiko Rukuru rutegetse ko kuburanisha Rusesabagina bizakomeza adahari

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24/03/2021, Muhima Antoine, Perezida w’Urukiko Rukuru, Urugereko Rushinzwe Gukurikirana Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, yategetse ko iburanisha ry’urubanza Paul Rusesabagina n’abo bareganwa mu rubanza rumwe rukomeza Rusesabagina adahari, akazajya amenyeshwa uko buri buranisha ryagenze.

Iburanisha ry’uyu munsi ryatangijwe n’ibitekerezo by’abanyamategeko bunganira ababurana, bari biganjemo abasaba ko urubanza rwakomeza kabone n’ubwo hari umuburanyi utazarwitabira, ko bumva icya ngombwa ari uko amenyeshwa igihe cy’iburanisha.

Nyuma y’akaruhuko ko kwiga ku busabe bw’ababuranyi n’abanyamategeko babo, urukiko rwafashe akaruhuko rugena umwanzuro wo gukomeza iburanisha ry’urubanza no mu gihe cyose Rusesabagina atazarwitabira. Ku ruhande rwe, Rusesabagina na none yari yandikiye urukiko ashimangira ko atari bwitabire iburanisha, kandi atazarigarukamo.

Urukiko rwavuze ko atari ubwa mbere bizaba bibaye, kuko na Madame Ingabire Victoire ngo hari igihe atitabiraga iburanisha, kandi rigakomeza, kuko Urukiko rutari kumuhatira kwitabira iburanisha ku ngufu.

Urukiko rwatanze kandi urugero rwa Bernard Munyagishali wahagaritse kwitabira iburanisha ry’urubanza rwe, rugakomeza kuburanishwa kugeza rupfundikiwe, akamenyeshwa imyanzuro.

Urukiko rwatanze na none urugero ku rubanza rwa Dr Leon Mugesera wahagaritse ibyo kwitabira iburanisha rye mu rugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza z’ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka. Aha Urukiko rwavuze ko iburanisha ryakomeje, ariko igihe cyaje kugera Dr Mugesera yiyemeza kugaruka mu rukiko, iburanisha rikomereza aho ryari rigeze icyo gihe.

Urukiko rwatanze kandi ingero ku manza mpuzamahanga zabereye i Arusha muri Tanzania, nko mu rubanza rwa Nahimana na Bagenzi be ndetse no mu rubanza rwa Rwamakuba André, aho urukiko rwagiye rutangaza ko ari uburenganzira bw’umuburanyi kwitabira iburanisha ry’urubanza rwe, ko ariko igihe atemera kwitabira iburanisha yarimenyeshejwe, bitabuza urubanza gukomeza.

Urukiko rwanzuye rwifashisha ingingo z’amategeko, bareba ku cyo kuba urubanza rukomatanyirije hamwe ibirego bya benshi bitandukanywa, bareba ku ngingo zivuga ko mu rubanza nshinjabyaha uregwa agomba kwitabira iburanisha ubwe, banatanga ingingo zivuga ko mu gihe ataryitabiriye yararimenyeshejwe atanatanze impamvu, bitabuza iburaisha gukomeza.

Uyu niwo mwanzuro wafashwe, ko urubanza ruzakomeza, umucamanza Muhima Antoine, Perezida w’Urukiko avuga ko Rusesabagina yamaze kubona imashini na dosiye ye, ko bityo azakomeza kujya amenyeshwa uko iburanisha ryagenze, amenyeshwe umunsi n’ahantu urubanza ruzabera ku nshuro ikurikiye, kandi ko igihe cyose azashaka kurugarukamo, bizashoboka, akakirwa, akazakomereza aho urubanza ruzaba rugeze.

Kurikira urubanza hano: