Idamange Yasabiwe Kongererwa Ibihano Agafungwa Imyaka 21

Idamange Iryamugwiza Yvonne

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza gufungwa imyaka 21 muri gereza no gutanga ihazabu ya miliyoni umunani z’amafaranga.

Buravuga ko umucamanza wa mbere yagaragaje ukubogama mu cyemezo yamufatiye. Idamange uregwa ibyaha byo gupfobya no guhakana jenoside yari yarahanishijwe igifungo cy’imyaka 15 muri gereza.

Yaba Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza ndetse n’abanyamategeko bamwunganiraga nta n’umwe wagaragaye mu cyumba cy’urukiko rw’ubujurire.

Hagaragaye gusa umushinjacyaha bwana Come Harindintwari. Ni mu gihe umucamanza yavugaga ko impande zombi zari zarajuririye icyemezo cy’urukiko rukuru cyari cyarahanishije Idamange gufungwa imyaka 15 muri gereza nyuma yo kumuhamya ibyaha.

Umucamanza yavuze ko ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka ubwanditsi bw’urukiko bwandikiye uregwa bumumenyesha ko agomba gusubiza ku myanzuro y’ubujurire bw’ubushinjacyaha.

Yavuze ko ku ibaruwa imumenyesha, Idamange yayandikishijeho ikaramu agira ati “Njyewe Idamange ndabamenyesha ko ntigeze njurira na cyane ko ibyemezo nabifatiwe ntarigeze mburana”. Umucamanza akavuga ko nyuma yo kwandika ayo magambo Idamange yayashyizeho umukono.

Rushingiye kuri iyo nyandiko n’umukono w’uregwa, urukiko rwaketse ko ari yo mpamvu abagombye kumwunganira mu mategeko bahisemo kutaza mu rukiko. Rukavuga ko n’iyo bahaza ntawe byaba bigaragara ko bahagarariye mu mategeko.

Rushingiye kandi kuri iyo nyandiko urukiko rw’ubujurire rwanzuye ko ubujurire ku ruhande rwa Idamange butariho; bityo ko rugomba kuburanisha ubujurire bw’ubushinjacyaha gusa.

“N’ubwo atajuriye ntabwo byari kumubuza kuza kuburana ku bujurire bw’ubushinjacyaha kuko bumurega.” Uko ni ko umucamanza yatangaje. Yavuze ko bigaragara ko hari itariki uregwa yamenyeshejwe ko agomba kuburaniraho; gusa inyandiko imumenyesha Idamange yanze kuyishyiraho imikono nk’uko urukiko rwabivuze.

Umushinjacyaha bwana Harindintwari yahise asaba ko urubanza ruburanishwa Idamange adahari na cyane ko yahamagajwe mu buryo bwubahirije amategeko.

Ubushinjacyaha mu bujurire bwabwo buvuga ko urukiko rukuru mu Rwanda mu cyemezo rwafashe, rwahanishije Idamange igihano gito gihamanye n’uburemere bw’ibyaha bumurega.

Ijwi ry’Amerika yabajije amakuru igamije kumenya impamvu Yvonne Idamange atitabiriye iburanisha. Umwe mu bamwunganiraga ku rwego rwa mbere yatubwiye ko uwo bunganira yahisemo kwanga kuburana.

Uyu munyamategeko agasobanura ko mu cyemezo cy’umucamanza wa mbere babonagamo inenge zikomeye ku buryo iyo yemera kuburana byashobokaga ko icyemezo cyahinduka mu nyungu z’uregwa.

Uyu munyamategeko agasigarana impungenge ko uku kwanga kuburana k’uwo bunganiye ashobora kwisanga yahanishijwe igihano kiremereye kuruta icyo umucamanza wa mbere yari yategetse.

Mu mwaka wa 2021 ni bwo urukiko rukuru mu Rwanda rwahanishije Idamange gufungwa imyaka 15 muri gereza.

Idamange yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2020 mu biganiro yacishaga ku muyoboro we wa YouTube. Yumvikanyemo ahamagarira ingeri zitandukanye kwigaragambya; ubundi akumvikana mu magambo akomeye nk’aho yavugaga ko igihugu kiyobowe n’umuzimu ashaka kumvikanisha ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame atakiriho.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gutangaza amakuru y’impuha, kwigomeka ku buyobozi no gutanga sheki itazigamiye.

Ibyaha byose Idamange arabihakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki. Yakunze kwiregura asobanura ko amagambo yayavuze agamije kuvugira abari mu kaga mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyavuzaga ubuhuha hirya no hino ku isi.

Urukiko rw’ubujurire ruzatangaza icyemezo ku itariki ya 27 z’uku kwezi.

VOA