Raporo y’Abaganga Igaragaza Ko Kabuga Atagifite Ubushobozi mu by’Imitekerereze

Félicien Kabuga

Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri uyu wa gatatu rwasubukuye iburanisha mu rubanza ubushinjacyaha buregamo umunyemari Kabuga Felisiyani ibyaha bya jenoside.

Iburanisha rya none ryibanze kuri raporo impuguke z’abaganga zakoze ku byerekeranye n’ubuzima bwa Kabuga harebwa niba ashoboye gukomeza gukurikirana urubanza rwe.

Hashingiwe kuri iyo raporo ubwunganizi bwa Kabuga bwasabye ko uyu yarekurwa.

Mu gihe byari biteganijwe ko hakomeza kumvwa umutangabuhamya KAB 041 w’ubushinjacyaha, si ko byagenze. Ahubwo iburanisha ryibanze ku kujya impaka kuri raporo y’isuzumabuzima ryakorewe Kabuga, ndetse n’ingaruka z’ibiyikubiyemo ku migendekere y’urubanza.

Muri make, iyi raporo y’impuguke z’abaganga zigenga yo mu kwezi gushize kwa Kabiri, ivuga ko ibibazo by’ubuzima bya Kabuga byagiye byiyongera, ku buryo ubu atagifite ubushobozi mu by’imitekerereze bwo kugira uruhare rufatika mu miburanishirize y’urubanza rwe.

Umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko iburanisha yahaye umwanya munini impande zombi ngo bagire icyo bavuga banatange ibyifuzo byabo.

Umushinjacyaha Rupert Elderkin yavuze ko iyi raporo y’amapaji atatu idatanga ibisobanuro mu magambo arambuye, kandi itanagaragaza neza ibyashingiweho ku buryo urugereko rwabishingiraho rwemeza ku buryo buhamye ko Kabuga atazigera yongera kugira ubushobozi bwo kuba yaburanishwa.

Uyu mushinjacyaha akavuga ko gushobora kuburanishwa kwe ari ikintu gishobora guhinduka umunsi ku wundi bitewe n’uko ubuzima bwe buhagaze.

Bityo Bwana Elderkin agasanga bishoboka ko abaganga baba barasuzumye Kabuga mu gihe ubushobozi bwe bwari bwagabanutse kubera uburwayi asanganywe, ariko bitavuze ko ari ko ahora cyangwa azahora.

Umucamanza Iain Bonomy ariko yabwiye uyu mushinjacyaha ko akazi impuguke z’abaganga zakoze kajyanye n’ibyo zari zasabwe n’urwego. Kandi ko zo ubwazo zemeje ko ikibazo cy’ubuzima cya Kabuga kizahoraho.

Umushinjacyaha Elderkin yasabye ko hazabaho irindi suzumabuzima mu gihe Kabuga yaba yatangiye kwijajara, igihe iryo ryabera nacyo kikagenwa na raporo za muganga wa gereza zigaragaza uko ubuzima bwe buhagaze.

Umushinjacyaha Elderkin akanasaba ko hagati aho urubanza rushobora gusubikwa by’igihe gito hategerejwe ko Kabuga yoroherwa. Kandi hagakorwa n’irindi suzuma rigaragaza niba uku gutakaza ubushobozi mu by’intekerezo kwa Kabuga ari iby’igihe gito cyangwa se bizamara igihe kinini.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko harebwa niba nta bundi buryo bushoboka bwo gukomeza urubanza, mu gihe uregwa atagishoboye kurugiramo uruhare.

Icyakora bukanasaba ko mu gihe urukiko rwaba rwanzuye ko urubanza rutagishoboye gukomeza kubera uburwayi bwa Kabuga, mu kumurekura by’agateganyo rwamwohereza mu Rwanda.

Umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga ahawe umwanya ngo agire icyo avuga kuri iyi raporo, ndetse n’ibyasabwe n’ubushinjacyaha, yavuze ko iyi raporo ishimangira ibyo ubwunganizi bwa Kabuga bumaze amezi menshi bubwira urukiko.

Uyu muyamategeko avuga ko raporo ubwayo igaragaza mu buryo butomoye ko Kabuga nta bushobozi afite. Bityo urukiko rugomba kwakira uko kuri uko kumeze.

Maitre Altit avuga ko impuguke z’abaganga muri raporo yazo zigaragaza ko Kabuga atagishoboye gushyira ibitekerezo ku murongo, ntashobore kwibuka ibyo yabwiwe, haba vuba cyangwa cyera. Ubu burwayi kandi bukaba bwaragiye bwiyongera uko iminsi ishira.

Kubw’uyu munyamategeko, gutakaza ubushobozi mu by’imikorere y’ubwonko si ikintu kizagenda gikira, ahubwo biriyongera. Agahera aho asaba urukiko gutegeka ko urubanza ruhagarara Kabuga akarekurwa.

Umunyamategeko Altit yongeyeho ko ikindi cyakorwa kitari ibyo cyaba kinyuranyije n’amategeko, kuko uburenganzira bw’uregwa butaba bwubahirijwe.

Ku byasabwe n’ubushinjacyaha byo kureba niba urubanza rushobora gukomeza kuburanishwa hatitawe ku bushobozi bw’uregwa, Maitre Altit, mu magambo ye yavuze ko “urwo rutaba ari urubanza, byaba ari nk’ikinamico.”

Umucamanza yabajije Matre Altit igihugu Kabuga yajyamo mu gihe yaba arekuwe, uyu munyamategeko asubiza ko yajya aho ashaka, bijyanye n’ibihugu umuryango we uherereyemo.

Umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko iburanisha yavuze ko none urukiko rutahita rwanzura ku kijyanye no kuba Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana. Gusa yongeraho ko rugiye kubyigaho.

Ku kijyanye no kuba ubuhamya bwasigaye bwa KAB 041 bwakumvwa n’urukiko naho, uyu mucamanza yavuze ko ibyo bizatangwaho icyemezo kuri uyu wa kane.

VOA