IFUNGWA RYA IDAMANGE YVONNE: IKIMENYETSO CY’UKO INTAMBARA Y’UBWISANZURE MU RWANDA ITAZAHAGARARA

Kuva ibumoso ujya iburyo: INGABIRE Umuhoza Victoire, Nyakwigendera MIHIGO Kizito na IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme.

Nyuma y’umwaka umwe gusa Kizito Mihigo yishwe azira ibitekerezo bye, hari mu kwezi kwa Gashyanntare 2020, hagaragaye undi Munyarwanda utari usanzwe uzwi nawe wiyemeje kunyura mu nzira ikomeye yo kurwana urugamba no kwitangira ubwisanzure mu bitekerezo, muri iki Gihugu cy’imisozi Igihumbi, u Rwanda. Madamu IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne, yiyemeje gukomeza urugamba rwo kuvana gakondo ye, Abanyarwanda muri gereza yo guceceka bafungiwemo. Kimwe n’abamubanjiriye kuri uru rugamba, IDAMANGE Yvonne yafunzwe aregwa ibyaha bikomeye byo gupfobya Jenoside, no kugumura baturage, ariko we agerekwaho  gukubita no gukomeretsa ushinzwe umutekano! Ese uru rugamba atangiye azi aho rumunyuza, aho rumuganisha? Ese Abanyarwwanda babona bate ifungwa rya hato na hato n’iyicwa ry’impirimbanyi z’ubwisanzure bwabo, nka IDAMANGE Yvonne? Ese izi mpirimbanyi z’ubwisanzure ni ibitambo koko by’impamvu nyazo cyangwa ni abiyahuzi bikunda?

             Kuva FPR-Inkotanyi ifashe Igihugu mu 1994, u Rwanda rwajemo impinduka zikomeye zagiye zisobanurwa ko zigamiye kururinda ibintu byatuma rusubira mu ntamabara z’amoko. Icyagaragaye cyane kandi gikomeje kuvugisha menshi abantu n’imiryango inyuranye ni ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bukemangwa ko ntabuhari. Abasesengura kabaka bemeza ko kuva 1994, Abanyarwanda batswe ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bari bamaze imyaka itatu gusa bakomorewe n’Inama y’i La Baule. Kuva icyo igihe Abanyarwanda bayobowe mu bwoba buturuka ku rusobekerane rw’impamvu zibuza abantu ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no kugaragaza uko babona ibibazo byugarije umuryango nyarwanda, nyamara ibyinshi muri ibyo bibazo bikaba ari ingaruka zitaziguye zikomoka ku ntambara yamaze imyaka icumi, yatejwe na FPR, moteri ya Leta. Leta y’u Rwanda, yiswe iy’ubumwe bw’Abanyarwanda, yashyizeho umurongo wo kubuza abantu kuvuga kuri ibyo bibazo, cyane cyane ibishamikiye kuri Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu. Ngo kuko byashoboraga gutuma, umuryango nyarwanda ufite ibisebe bikimisha urugina, imitima igihahahamutse, urangara hakabaho kurengera, Abanyarwanda bakongera gusubiranamo. Ariko ngaha imyaka 27 irashize, umunsi ku wunsi, ntibyemewe kuvuga ku bibazo by’imibereho y’abaturage igenda irushaho kuba mibi, mu gihe abambari ba FPR bikubiye umutungo w’Igihugu cyose, rubanda ruhirimbira, byarimba bakavuga ibirenze ibyo bashatse birenze kuba bibi ibyo babuza abandi kuvuga! Mu murongo wo kunigana abantu ibitekerezo no kubiba ubwoba, Abacurabwenge ba FPR bageze n’aho bacura amagambo y’amuga, ngo meza yo kuvuga amabi yabaye mu Rwanda nta gukomeretsa. Amategeko anyuranye nk’iry’ingengabitekerezo ya jenoside yashyizweho, atagamije kurinda umuryango nyarwanda nk’uko itegeko ryose aricyo rigamije, ahubwo ari ayo gukangisha abatizewe! By’umwihariko hashyizweho “umurongo utukura”, umurongo ntarengwa! Intyoza z’ingoma Dr. BIZIMANA Jean Damascène na Tom NDAHIRO nibo bazi aho uwo “murongo utukura” utangiriye n’aho ugarukira, abo ureba n’abo utareba, kuko bawuhoza mu kanwa. Byongeye kandi amagambo aba bagabo bombi bagira, yuzuyemo ubugome, kwishongora, kutihanganirana (Intolérence) kubiba amacakubiri (Tribalisme) n’urwango mu rubyiruko, no kubyina ku mubyimba abantu. Amagambo yabo arasenya kuruta ibiganiro bya ba Nsengimana, Karasira na Gatanazi, bagiye bitwa ibigurasha n’abasazi, bakaregwa gupfobya jenoside nyamara baba batanga umusanzu wo kumenya uko umuryango nyarwanda ubayeho!  

Ukwezi kwa Gashyantare mu Rwanda kugiye kuba koko ukwezi kw’intwari. Mu bihe nk’ibi, tariki ya 17/02/2020, nibwo Kiziho Mihigo yishwe anigiwe muri kasho ya Polisi y’u Rwanda, kubera ko yari yagerageje kurenga wa “murongo utukura” uhora uvugwa na Dr. BIZIMANA Jean Damascene. Uyu mugabo BIZIMANA Jean Damscene yigeze kuvugira mu Karere ka Kirehe, mu mihango y’icyunamo ko kuri we Ingabo za APR, ishami rya gisirikare rya FPR, ziruta Imana inshuro igihumbi! Umwaka urashize rero, umunsi ku wundi abantu bibaza ku rupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo. Ese koko mu byo yazize harimo indirimbo « Igisobanuro cy’urupfu » avugamo ko kuba uwarokotse Jonoside yakorewe Abatutsi bidashobora kuwibagiza abandi bantu bababajwe, bazize urugomo rutiswe jenoside? Ese aho kubona muri aya magambo muri aya magambo ingengabitekerezo ya jenoside, si wari umwanya mwiza wo kwibaza impamvu, umusore nka Kiziho Mihigo, utagize icyo abuze ageze ubwo atekereza ku Bahutu bamwiciye? Aho gukora ibyo, ba bantu baciye umurongo utukura, batangiye kwibaza niba koko Kizito Mihigo ari umututsi. Ngicyo ikibazo gikomereye umuryango nyarwanda, ngicyo ikibazo gikomereye Leta ibona abantu nkabo bazana ibintu by’amoko (Tribalisme) ikarebera! Ese hari ibyo umututsi yemerewe kuvuga ku butyo iyo umuhutu abivuze byitwa ukundi? Indirimbo ya Kizito Mihigo ni umuti ugana ku bwiyunge Leta y’Ubumwe ifata nk’inkingi ya mwamba y’igihugu! Kuko ibyo Kizito Mihigo avuga nibyo biri mu mitima y’Abanyarwanda, nibyo binaganirwaho cyane, iyo abantu batagira icyo bikanga : nta kubica iruhande, FPR yakoze ibyaha by’Intambara, biracecekwa! Ntibyanashoboka rwose kuba itarabikoze kuko yari ku rugamba, byongeye abayobozi bakuru b’ingabo za FPR barabivuga. Iyo General James KABAREBE avuga ko kubera kubura uko barasa abarwanyi babarwanyaga, barasaga n’abaturage bagizwe ingwate n’abo barwanyi, harya ubwo aba avuzi iki? Ko abo basiviri se atari abantu? Ko gufatwa bugwate bikuviramo kuraswa nk’umurwanyi? Iyo imiryango yahuye n’ako kaga yategetswe guceceka, yumvishe indirimbo y’umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nka Kizito Mihigo, byibuze bumva ko hari abarokotse bazi kandi bumva akababaro kabo. Icyo ni icyomoro cy’agahinda bafite.

Madamu IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne, umuntu utazwi nka Kiziro Mihigo, yiyemeje kuva muri gereza yo guceceka Abanyarwanda bafungiwemo n’ubuyobozi. Gusa yayivuyemo abarinzi b’umurongo utukura nta kibari bamuhaye cyo kuwambuka! Tutarasesengura ibyo yavuze n’uko umuryango nyarwanda ubibona, twashimangira ko ubwabyo ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ni bumwe mu burenganzira bw’ikiremwamuntu nk’uko biri mu Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenmganzira bw’Ikiremwamuntu ryatangajwe tariki ya 10/12/1948; ndetse ubwo burenganzira bukaba bushimangirwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rya 2015. IDAMANGE Yvonne yavuze iki, gituma aregwa ibyaha birimo gupfobya no guhakana jenoside no kugumura abaturage? Ikibazo cy’agahinda k’abarokotse jenoside gaterwa n’uburyo imibiri y’ababo ifatwa, akaba yarabyise kuyicuruza, si icya IDAMANGE Yvonne wenyine, ni ikibazo cya benshi bavuga ko uko imibiri ibitswe mu nzibutso, muri za etajeri ariko cyane cyane ririya yimura ry’imibiri rya hato na hato bataryumva, ko bamwe ribatera ahubwo no kongera guhahamuka baba batangiye gukira. Kuri iyi ngingo nabajije umuntu warokotse jenoside, wansabye kutavuga izina rye. Yagize ati « Ikibazo cyo guhora bimura imibiri y’abacu ni ikibazo dusangiye twese abarokotse Jenoside, nubwo duceceka. Ibintu by’imicungire y’imibiri y’abacu ni ikibazo Leta iduhezaho cyane kuko ni ikibazo cya politiki cyane kuruta kuba icy’imibereho isanzwe. Cyokora uretse ibyo nyine ikora itabanje kutubaza, Leta idukorera byinshi. Nuwo IDAMANGE numvishe ko yize arihiwe na Leta kandi ntayobewe ko no ku musozi w’iwabo hari abana b’abahutu, bamurushaga amanota cyane, babuze uko biga! Biriya by’uko imibiri ifatwa tuba twumva nta mpamvu yabyo kuko biduhungabanya. Uretse natwe, bihungabanya n’abahutu kuko babifata nk’uburyo bwo kubabwira ko batwiciye. Ubwo twese turongera tukijima nko mu myaka ya mbere yo kwibuka kandi tuba tumaze kugera aho twisangirira ubuzima bwa buri munsi nta rwikekwe. Ibi bituma abahutu nabo batangira gutekereza ababo, tuzi neza ko bapfuye mu buryo bunyuranye n’ubw’abacu, ariko bo no kubashyingura bwa mbere ntibabashyinguye. Hari ahantu henshi mu Gihugu, mu byobo rusange, hagenda haboneka imibiri ariko iyo imenyekanye ko ari iy’abahutu, ntitumenya iyo ijyanywe. Icyo gihe ishoka y’urwango tuba tuyitaburuye kare ! Iki kintu ni inkomyi ku bwiyunge bwacu. Twemera ko hari imibiri koko yari inyanyagije hirya no hino, ariko nta mpamvu yo kuyivana mu Rwibutso rutari rugize icyo rutwaye yashyinguwemo mbere, ngo yongere yimurwe mu nzibutso zigenda zubakwa. Hari abageraho bakabyanga. Uzarebe nko ku Rwibutso rw’Akarere ka Ngoma, mu murenge wa Kibungo; hari abahafite ababo banze kwimura imibiri ngo ishyirwe mu rundi rwibutso rwuzuye muri 2017 rwegereye aho bashyinguwe. Ni abantu rwose bazwi, banakomeye. Bavuga ko barambiwe guhora bimura ababyeyi n’abavandimwe babo. Bongeraho ko imva y’umuntu atari inzu ndangamurage yo gusurwa n’abakerarugendo, kuko jenoside nibyo ni amateka ariko nta cyiza nyaburanga kirimo». Twashatse kumenya ukuri ku byo ku rwibutso rwa Ngoma/Kibungo, dusanga koko hari inzibutso ebyri, urushaje n’urushya. Mu rushaje haracyarimo imva, abantu banze kuvanamo imibiri ngo ishyirwe mu rwibutso rushyashya, izi nzibutso zombi ziri imbere y’ibitaro bya Kibungo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bukaba ntacyo bwakoze ngo bwimure iyo mibiri cyangwa ngo bwumvishe abo bantu guhindura iyo myumvire; ibyo bigasa n’aho ahubwo nabwo bwumva ko ibyo abo baturage bavuga byo kutimura imibiri ari ukuri. Mubajije ku bya IDAMAGE Yvonne, yunzemo avuga ibyo avuga birebana n’imibiri y’abazize jenoside ari ukuri, ko abarokotse Jenoside hari byinshi bakorerwa, batabanje kubazwa. Bikabababaza. Ati « Kuba Madame IDAMANGE Yvonne atinyutse akavuga uko abarokotse Jenoside bafata ibikorwa birebena n’imibiri y’ababo, ni nko guturika kw’ikibyimba kimaze iminsi cyarahiye. Kubimuziza no kubyita ukundi ni ukumuhohotera, ni ukumuziza ubusa kuko ibyo yavuze ni ibiri mu mitima yacu, twe abarokotse Jenoside. Cyokora numvishe hari ibindi bikomeye yavuze, nkeka ko yenda ari byo yazize, ariko kiriya cyo nicyo, ntiyakabomye kukizira ». 

Ku byerekeye n’uko abantu bafite inzara, n’ubukene bwiyongera kubera gahunda ya guma mu rugo yashyizweho mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19, abantu bose yewe n’umuturage mubisi bavuga ko ibi ari ukuri kwambaye ubusa. Nta buhanga bundi bisaba kugira ngo buri wese abone ko Covid-19 yakenesheje isi. Dore uko umukarani wikorera imizigo mu ku kibuga cy’imodoka z’abagenzi cya Nyabugobo i Kigali, abivuga. Yagize ati « Covid-19, yaradukomesheje kabisa ! Ariko noneho abashyiraho guma mu rugo bo sinzi niba bazi uko twiberaho. Njye kugira ngo ndye, ni uko njya hariya, kandi rwose aka kazi ntacyo kari kantwaye kuko amafaranga make ntahana ku munsi ni gitanu, mvanyemo agafunguro n’akantu ko kunywa no kwizigama mu kimina. Icyo gitanu ngihereza umugore buri munsi. Umugore ntabura igitenge n’imisatsi, mituweli nyitanga mbere, dore ko mfite abana bato babiri. Nta kindi nshora uretse imbaraga Imana yampaye. Ariko nyuma y’iminsi ine gusa, ndi murugo, twatangiye kuburara. No kuri butike baradukupiye, banga kudukopa. Gusa hari umubosi mba muri geto yubatse, niwe wangiriye impuhwe ampa ibihumbi 5, ampa n’agahunga. Yanambwiye kudahangayikira n’amafaranga y’inzu kuko yabonaga ntaho nayavana. Musabira imigisha uko ngiye kuryama kuko nari nabuze iyo nerekeza, imbere y’abana bashonje! Kuko n’ibyo Leta yatanze, byabanje gutinda, ntibyari byakaje. Ibi cyokora tukaba tubishimira cyane Leta nubwo amagarama babarira umuntu ari make cyane, ariko ubusabusa buruta ubusa.  Njye mbona batureka, tukirinda ku bundi buryo, ariko tugapakaza. Twaje mu mujyi tuje kubaho, kandi ntacyo twasize mu cyaro ngo dusubireyo. Yenda urukingo rwazadutabara. Gusonzera imbere y’abana ni ikibazo. Covid-19, iragatsindwa, yaje gusenya isi, kuko ingo zashize zisenyuka, abagore benshi barimo kwigendera ! Ikindi twibuke ko iyi nyagwa ya Covid-19 yazanywe n’abazungu, none se ko indege zigwa buri munsi ubundi ntibazazan n’izo zindi nshyashya ziri kuvuka ? Ko ibyo dukoresha byinshi se biva iyo za Bushinwa, ubundi iyo Covid nyitiyabizamo? Nibatureke, dukore hari n’igihe umubiri ukora ushobora kuyirwanya kurusha kwirirwa turyamye, tunotyagurana mu rugo ». 

Ubukene butewe na Covid-19 burahari, nibwo bwirirwa buvugwa ku maradiyo mpuzamahanga. Isi irimo iratindahara! Amatiriyari amaze gutikira ntagira ingano. Hari umwe mu bayobozi b’Ubufatanye bushya bugamije iterambere ry’Afurika, NEPAD (New Partnership for Africa’s Development), wavuze ko ntawufungirana ubukene mu rugo! (On ne confine pas la pauvreté!) Ku mukene, kumufungirana mu rugo ni ukumwica ubugira kabiri.  Ese none ko hari ibyo yavuze biriho kandi bibonwa na bose, n’iki IDAMANGE Yvonne, yavuze koko cyatumye ashyirwa mu mubare w’abo Leta yita abasazi?

Muri aba ni nde utahiwe ? Nsengimana, Karasira cyangwa Gatanazi ?

Twaganiriye n’abantu b’ingeri nyinshi abenshi bemeza ibyo IDAMANGE Yvonne yavuze byinshi ari ukuri kugaragarira buri wese, ariko yakoze mu ijisho ry’intare ubwo yavugaga ko nyir’igihugu n’ingoma KAGAME Paul yatanze, akarenzaho guhamagarira Abanyarwanda bose kwifatanya nawe mu rugendo rwo kujya ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu gusaba gusubizwa Igihugu. Aha abasesenguzi bavuga ko Madamu IDAMANGE Yvonne yarengereye, bitari ukuvuga ko KAGAME Paul yatabaruste kuko nta muntu udapfa, ahubwo kubera ko yabivuze kuri KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika, byongeye  KAGAME Paul, niwe Rwanda ! Kuvuga ko KAGAME Paul atakiriho rero ni ukuvuga ko u Rwanda rutakiriho, ko warutanze, ukaruha abanzi bahora bifuza ko apfa kuko nta bundi buryo bundi bafite bwo kumuvana ku butegetsi kubera ubuhangange bwe n’ubw’ingabo yiremeye kandi zimufata nk’Imana. Abo basesenguzi, cyokora bakemeza ko kumufunga, atari igisubizo kuko bikomeza guha u Rwanda isura mbi no ku bintu byoroshye nk’ibyo, ko ahubwo Umukuru w’Ihigu KAGAME Paul, akwiye kwiyereka Abanyarwanda, bityo agahosha ibi bintu bimaze igihe bivugwa kuko hari ababyemera. Ibyo rero byanatuma ababyuririraho bacika intege bityo n’uyu mubyeyi, agahabwa imbabazi z’uko yaba yarumvishe ibihuha agasubira mu bana be aho kumutandukanya nabo. 

Muri rusange ibyo IDAMANGE Yvonne avuga ni ukuri kw’ibiri mu Banyarwanda benshi, gusa kubera gutinya, guceceka byabaye umurongo benshi bafashe kugira ngo baramuke. Iyi nzira yo gusa no kwigaragambya iyobokwa n’abantu bimwe uburenganzira, nk’uko biri mu gika cya gatatu cy’irangashingiro ry’Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Kuvuga ukuri niyo mpamvu, yadukiriwe n’abavuga rikijyana, bakagombye muri rusange kuba baragaragaje ibi bibazo, cyangwa se bakabikemura. Ushinzwe kurwanya akarengane Mukecuru INGABIRE Marie Immaculée, ubusanzwe ushimwa kuko hari ibyo avuga bitagenda neza, yaramwanjamye aho kumwegera ngo yumve ibibazo umudamu muto yabyara, afite, bityo amuhanure. Ubusanzwe uyu mukecuru avuga ibitagenda neza, atabiciye iruhande, akabivuga akangaranya abantu, anatukana. Bizi abameya yita abasazi, ababeshyi, abatekamutwe… Atuka IDAMANGE Yvonne, Mukecuru INGABIRE Marie Immaculée, yagaragaje aho afite intege nke (Talon d’Achille), kuko uburakari bw’umuranduranzuzi yagiriye IDAMANGE Yvonne, bwagaragaje ko nawe yemera ko ntawemerewe kugira icyo avuga kuri KAGAME Paul, ko nawe amufata nk’Imana y’u Rwanda.  Ariko muri ibyo byose, agahomamunwa ni ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze. Ni gute koko urwego rwa Leta, nka Polisi, rushinzwe kurinda ubusugire bw’umuntu bwaba ubw’umubiri n’ibitekerezo rwakwihandagaza, nta suzumwa rikozwe, rukavuga ko Madamu IDAMANGE Yvonne ari umusazi? Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Polisi yanditse igira iti “Since January 31, Ms. IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne, 42, has exhibited behaviour that mixes politics, criminality and madness on different media platform”, ugenekereje mu Kinyarwanda biravuga ngo “Madamu IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne, w’imyaka 42, yagaragaje imyitwarire ivanzemo Politiki, ibyaha n’uburwayi bwo mu mutwe (gusara) ku mbuga z’itumanaho zinyuranye”. Ngiyo imyitwarire y’Urwego rushinzwe kurinda ubusugire bw’umuntu bwaba ubw’umutungo cyangwa umubiri! Urebye n’uko itangazo ubwaryo ryanditse wagira ngo ni itangazo ry’umuvugizi wa Polisi CP KABERA Jean Bosco, ku giti cye.  N’utari umuhanga mu gusesengura inyandiko yabibona vuba. Polisi y’u Rwanda cyangwa CP KABERA Jean Bosco, yari ikwiriye gukurikiranwa no guhanirwa icyaha cyo kuvogera umuntu, kumupfobya no kumutuka mu ruhame kuko kuba umuntu ari umunyagitiro ni ihame rikomeye riri mu itegeko risumba ayandi mu Gihugu ariryo Tegeko Nshinga ry’u Rwanda, ni ihame rikomeye rigize interuro ya mbere y’irangashingiro ry’Itanganzo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Byongeye mu bupfura bw’Abanyarwanda, ndetse no muri Bibiliya, gutukana, noneho ukita umuntu umusazi, ni icyaha gikomeye! Reka nibarize Polisi: kuki idakurikirana abantu bumva ikibazo cyose, bagatangira kugikururamo ibibazo bya Hutu na Tutsi, tuziko ntacyo Abanyarwanda basaruyemo? Harya ubwo hari ibyo Umututsi cyangwa Umuhutu yemerewe kuvuga undi yabivuga bikitwa ukundi; ubuhutu cyangwa ubututsi ni inkomeza cyangwa inyoroshyacyaha? Ngiryo ivanguramoko (Tribalisme), Abanyarwanda basabwa kurandura, bakiyumvamo ubunyarwanda. Harya iryo rebera ry’ibyaha bikorerwa mu ruhame ku mbuga nkoranyambaga, ryabazwa nde wundi usibye Polisi? Ubu burakari bwose no guhurura by’abavuga rikijyana, ndetse n’inzego za Leta bigaragaza ko Madame IDAMANGE Yvonne, yakanze ikibyimba. Uburemere bw’ukuri yavuze bwagaragajwe kandi n’uko Leta yohereje intumwa iwe, wa Musizi uryoshya ibitaramo, Bwana BAMPORIKI Edouard ngo ajye kumureba, amwingiye areke ibyo arimo. Ntawamenya intwaro Leta yari yamuhaye ngo ayitwaze. Ariko niba atari icumu ryo kumukangisha amwereke urugina rw’ikigembe, ni igicuma cyo kumucubya! Reka tutabitindaho, kuko Umusizi BAMPORIKI Edouard avugako yagiyeyo nk’avoka w’umuryango. Minisitiri muzima, aramama! Arakoze cyokora kumenyesha Abanyarwanda ko yize, kuko benshi bamufata nka gacamigani gusa kuko ibyo akora byose nta bwenge bwo mu ishuri bisaba, uretse kuba indyarugo gusa!

Madame IDAMANGE Yvonne, nk’umuturage usanzwe, yari arambiwe guceceka no kurebera ibibera muri gakondo ye. Ahisemo  kuvuga kugira ngo adakomeza kuba umufatanyacyaha mu bikorwa bibi bikorerwa Abanyarwanda. Nk’umuntu ujijutse kandi uzi ukuntu ugerageje kubaza Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ibitagenda neza atotezwa, akagirwa uko ifundi igira ibivuzo, ni ubutwari butagereranywa yagize, yiyemeje kwitanga, yemera koga magazi. Ntayobewe ko hari ibyiza yagejejweho na Leta, ko ndetse hari n’iterambere rishashagirana mu mijyi y’u Rwanda, ariko aziko ubukene bunuma muri rubanda rugufi kandi Leta ibufitemo uruhare rutaziguye. Leta ntikwiye gukora igikorwa kugira ngo abaturage bayiririmbe, igomba kugikira kuko Leta ni umukozi w’Abaturage. Uru  rumuri rwo gushakira ibyiza abanyarwanda, uhereye ku bwisanzure, nirukomeze rwake mu Rwanda, ntirukazime! Rwagiye rwuhirwa uhereye ku Ntwari INGABIRE Victoire arwuhiza ukwihanganira guteshwa agaciro na Leta nyamara itaziko ikamuha, KIZITO Mihigo aza asukamo ikibatsi cy’amaraso y’ubutoya. None IDAMANGE Yvonne arwongereye ikibatsi. Abanyarwanda rero ni bamugume iruhande, bakomeze kugenda nta guhagarara kuko inzira yo kugera ku bwisanzure iracyari ndende. Kandi abantu biceceka nk’ingabo zihisa zatsinzwe, ukuri iteka kuratsinda. Urumuri rw’ubwisanzure nirukomeze rukure, rucengere mu mitima ya benshi. Uru rugendo rugomba kubohora imitima y’Abanyarwanda rukabiba imbuto y’ubwisanzure n’urukundo nyarwo rw’Igihugu n’abenegihugu. Ubu nibwo bunyarwanda nyabwo. Ni urugamba rukomeye kandi rutazahagarara. Abanyarwanda nibahaguruke, cyokora birinde ibihuha.