Umuhuzabikorwa wa RNC muri Afrika y’Epfo yishwe!

Abdallah Seif Bamporiki

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021 aravuga ko uwari umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC muri Afrika y’Epfo yishwe arashwe.

The Rwandan yashoboye kumenya ko Nyakwigendera Abdallah Seif Bamporiki yari yanagaragaye i Johannesburg kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2021 mu muhango wo kwibuka Col Patrick Karegeya nawe wishwe mu 2014.

Umwe mu banyarwanda batuye muri Afrika y’Epfo yabwiye The Rwandan ko nyakwigendera Abdallah Seif Bamporiki yiciwe mu mujyi wa Cape Town, amakuru ngo agikorwaho iperereza avuga ko yishwe hari umuguzi yari ashyiriye igitanda mu rwego rw’ibikorwa bye bisanzwe.

Nk’uko ayo makuru ava muri Afrika y’Epfo akomeza abivuga ngo ntabwo biramenyekana neza niba uru rupfu rushingiye ku bikorwa bya politiki bya Nyakwigendera cyangwa ari urugomo rusanzwe.

Nabibutsa ko mu gihugu cya Afrika y’Epfo hamaze kugwa abanyarwanda benshi bishwe muri bo twavuga Col Patrick Karegeya, Thomas Ngeze, Camille Nkurunziza n’abandi…

Mu kiganiro yagiranye na Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro nyarwanda RNC, umuvugizi waryo Etienne Mutabazi yavuze kuri uro rupfu mu kiganiro musanga hano hasi: