Igihe kirageze : ISHEMA RY’U RWANDA NA NOUVELLE GENERATION BARABARARITSE MU BIGANIRO MBWIRWARUHAME BYO GUSEZERA KU BANYARWANDA BABA MU BULAYI NO MURI AFURIKA.

1. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ishyaka ISHEMA na Nouvelle Génération bihaye no kuzuza amasezerano bagiriye Abanyarwanda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda kugira ngo twegere rubanda maze dufatanye guharanira ko igihugu cyacu kigira ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi inyuze mu kuri no mu gusaranganya ibyiza by’igihugu,

2. Dushingiye kandi ku myanzuro ya Kongere isanzwe y’ishyaka ISHEMA yateraniye i Buruseli mu Bubiligi guhera tariki ya 15 kugeza kuya 17 Mutarama(1) 2016,

3. Nyuma y’ingendo zo gusezera ku batuye muri Amerika na Australia,

4. Twishimiye gutumira Abanyarwanda bose batuye mu bihugu by’Uburayi n’Afurika mu biganiro mbwirwaruhame byo gusezera biteganyijwe ku buryo bukurikira:

(1)Mu mujyi wa OSLO mu gihugu cya Noruveji (Norvege/Norway): Kuwa gatandatu tariki ya 23 Nyakanga (7) 2016 guhera saa munani z’amanywa (14h00). Hatumiwe abatuye mu bihugu bya Scandinavia bose. Icyumba bazahuriramo bazakimenyeshwa bidatinze.

(2)Mu mujyi wa BURUSELI mu gihugu cy’Ububiligi (Belgique/Belgium): Ni ku cyumweru tariki ya 31 Nyakanga(7) 2016 guhera saa munani z’amanywa (14h00). Tuzahurira kuri iyi aderesi : Rue Eloy 80, 1070 Anderlecht.

3.Mu mujyi wa MUNICH mu gihugu cy’Ubudage: Kuwa gatandatu tariki ya 3 Nzeri (9) 2016guhera saa munani z’amanywa (14h00). Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa byihuse.

4. Mu mujyi wa LILLE mu gihugu cy’Ubufaransa: Kuwa gatandatu tariki ya 10 Nzeri (9) 2016 guhera saa munani z’amanywa (14h00). Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa mu minsi ya vuba.

(5) Mu mujyi wa LUSAKA mu gihugu cya Zambia: Kuwa gatandatu tariki ya 17 Nzeri (9) 2016. Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa bidatinze.

(6) Mu mujyi wa CAPETOWN mu gihugu cy’Afurika y’Epfo: Kuwa gatandatu tariki ya 24 Nzeri (9) 2016. Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa.

(7) Mu mujyi wa AMSTERDAM mu gihugu cy’Ubuholandi : Kuwa gatandatu tariki ya 1 Ukwakira (10) 2016. Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa vuba.

Muri ibi biganiro mbwirwaruhame, Padiri Thomas NAHIMANA umukandida wa Opozisiyo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe umwaka utaha wa 2017 hamwe n’Ikipe y’Abataripfana na Nouvelle Generation bazaganirira Abanyarwanda ku mushinga “Kunga abenegihugu kugira ngo babashe kwiyubakira Rwanda-Moderne”(Together to Modernize Rwanda).

*Hazabaho umwanya wo gutanga ubuhamya, kungurana ibitekerezo no kwakira inkunga yo gushyigikira ibikorwa byo gutangiza Ishyaka mu Rwanda na gahunda zijyanye n’amatora.

*Abafite ibibazo kuri uyu mushinga wo kujya gukorera politiki mu Rwanda bazahabwa umwanya wo kubaza kandi bahabwe ibisubizo bikwiye.

*Abifuza gufatanya natwe urugendo rugana i Rwanda nabo bazaze twumvikane kuri iyo gahunda y’ingirakamaro.

Mwese murararitswe ngo buri wese atange umusanzu we wo gushyigikira impinduka nziza isonzewe n’Abanyarwanda benshi cyane.

Nta wundi ubitubereyemo.

Bikorewe i Paris kuwa 12 Nyakanga (7) 2016.

Chaste GAHUNDE,
Umunyamabanga nshingwabikorwa, ISHEMA ry’u Rwanda
Email:[email protected]
Tél :00 33 64 36 01 311

Jean Damascene NTAGANZWA,
Visi-Perezida wa UDFR-IHAMYE
Email: [email protected]
Tél : 00 31 6 20 92 52 49

Abdallah AKISHURI,
Perezida wa FPP-URUKATSA
Email:[email protected]
Tél: 00 33 7 58 17 30 72