Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru ava i HARARE muri Zimbabwe muri uyu wa gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2017 aravuga ko igisirikare cya Zimbabwe cyafashe ubutegetsi kigamije kwigizayo agatsiko cyita ko ari akabagizi ba nabi bari mu byegera bya Perezida Robert Mugabe, icyo gisirikare gikomeza kivuga ko Robert Mugabe n’umuryango we bameze neza.
Andi makuru ava mu gihugu baturanye cya Afrika y’Epfo aravuga ko Perezida wa Afrika y’Epfo Jacob Zuma yatangaje ko Perezida Robert Mugabe yamubwiye akoresheje umurongo wa Telephone ko ameze neza ariko afungishijwe ijisho we n’umuryango we adashobora gusohoka.
Abasirikare barimo kugaragara mu miranda y’i Harare umurwa Nakuru wa Zimbabwe nyuma yo kwigarurira inzu Televiziyo na Radio bya Leta bikoreramo.
Izi ntugunda biravugwa ko zatewe n’iyirukanwa rya visi Perezida Emerson Mnangagwa w’imyaka 75 wahoze ari Ministre w’ingabo ndetse n’umuyobozi w’inzego z’iperereza, mu rwego rwo guharurira inzira igana ku butegetsi umugore wa Perezida Mugabe witwa Grace Mugabe
Urusaku rw’imbunda ziremereye n’amasasu menshi byumvikanye mu majyaruguru y’umujyi wa Harare mu masaha ya mu gitondo kare kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2017.
Nabibutsa ko Perezida Robert Mugabe ari ku butegetsi muri Zimbabwe kuva mu 1980 igihe icyo gihugu cyabonaga ubwigenge bwacyo.
Ibihugu bya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza byasabye abaturage babyo bari i Harare kuguma mu ngo zabo kugeza igihe ibintu bisobanutse cyangwa igihe ibintu bigiriye mu buryo.
Igihugu cy’Ubushinwa gifite imigenderanire ikomeye na Zimbabwe mu bijyanye n’ubucuruzi cyatangaje ko kirimo gukurikiranira hafi ibibera muri Zimbabwe, ngo cyikaba cyizeye ko impande zombi zihanganye muri iki kibazo ziribukirangize mu mahoro.
Intumwa y’umuryango wa SADC irakorera urugendo muri Zimbabwe mu gihe cya vuba mu rwego two gufasha kurangiza iki kibazo.
Umusirikare mukuru mu gisirikare cya Zimbabwe Major General Sibusiso Moyo, yari yatangaje kuri Televiziyo ya Leta ko Perezida Mugabe n’umuryango we bameze neza kandi barindiwe umutekano.
Igisirikare cya Zimbabwe kivuga ko kitahiritse ubutegetsi ahubwo gishaka kwigizayo agatsiko k’abagizi ba nabi bakoze ibyaha byateye imibereho mibi mu baturage n’izahara ry’ubukungu
Ariko ndabishyimyeko Robert Mugabe avuye kubutegetsi Hanyuma Urwanda Rwagasabo bite? Habuze abagabo nka Chiwenga Constantino ?Harare Oyeeeee oyeeeeee!!