Yanditswe na Frank Steven Ruta
Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2017 aravuga ko Olivier Karekezi, umutoza w’ikipi ya Rayon Sports y’umupira w’amaguru arimo kubazwa na Polisi aho akurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira igihugu.
Benshi bakimenya aya makuru baketse ko Olivier Karekezi yaba akurikiranyweho urupfu rwa Ndikumana Hamadi Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports witabye Imana mu ijoro ryakeye azize urupfu rutunguranye. Ariko umuvugizi wa Polisi Théos Badege yabwiye ikinyamakuru Igihe.com ko Olivier Karekezi akurikiranyweho ibyaha ahanini byakozwe hakoreshejwe itumanaho n’ikoranabuhanga!
Amakuru twashoboye kubona avuga ko Karekezi Olivier wari wazindutse yumva inkuru y’incamugongo ko umutoza wari umwungirije Ndikumana Hamadi Katauti yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, yaje guhamagarwa kuri Police ishami rishinzwe ubugenzacyaha kuri uyu wa kabiri mu ma saha agana aya nyuma ya saa sita, ndetse ahita aguma mu maboko yayo. Karekezi ndetse n’itsinda ry’abandi bantu, haba hari uburyo bahererejanyije ubutumwa kuri email, bashaka uburyo u Rwanda rwasezerererwa na Ethiopia mu mukino w’amajonjora yo kujya mu gikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu gihugu (CHAN).
Iri fungwa rya Olivier Karekezi ryatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports buba bumuhagaritse by’agateganyo ku kazi yakoraga k’ubutoza.
Olivier Karekezi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya gisirikare APR yaje kujya gukina nk’uwabigize umwuga ku mugabane w’u Burayi mbere yo guhagarika gukina umupira w’amaguru akaba umutoza w’abana mu gihugu cya Sweden.
Olivier Karekezi yagarutse mu Rwanda aje gutoza ikipe ya Rayon Sports ahita anayihesha ibikombe bitatu.
Olivier Karekezi kandi ni muramu wa Lt Gen Ceaser Kayizari wigeze kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bikaba bivugwa ko yagize uruhare runini mu gufasha Olivier Karekezi gutera imbere mu mupira w’amaguru.
Olivier Karekezi kimwe na bagenzi be Désiré Mbonabucya na Nyakwigendera Hamadi Katauti bakunze kumvikana bagaya imvugo y’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Nzamwita Vincent Degaule wakunze kwibasira abakinnyi bafite inkomoko mu mahanga bakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda AMAVUBI.