Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko cyafamshe abarwanyi 19 ba RED-Tabara

Gen Vincent Nyakarundi

Igisirikare cy’u Rwanda kiravuga ko ku italiki ya 29 Nzeri 2020 abarwanyi b’abarundi bagera kuri 19 bavuga ko ari abo mu murwe wa RED-Tabara binjiye ku butaka bw’u Rwanda n’intwaro zabo maze batabwa muri yombi n’igisirikare cy’u Rwanda.

Nk’uko ibaruwa Gen Vincent Nyakarundi, ushinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Rwanda yandikiye urwego rw’abasirikare bo mu Karere rushinzwe kugenzura imipaka (EJVM), The Rwandan yashoboye kubonera kopi ikomeza ibivuga ngo abo barwanyi b’abarundi bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Ruheru, akarere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo akaba ari naho bafungiye kuri ubu.

Mu gusoza ibaruwa ye Gen Vincent Nyakarundi asaba urwo rwego rw’akarere rushinzwe kugenzura imipaka kugenzura ibyabaye no gukora iperereza mu maguru mashya kugira ngo hamenyekane icyatumye abo barundi bisanga mu Rwanda kugira ngo harebwe icyakorwa.