Igitabo cyanditswe na Cyuma Hassan kigiye gusohoka

Kuri uyu wa 31 Kanama 2022 hazasohoka igitabo cyanditswe na Niyonsenga Dieudonné uzwi kandi no ku izina rya Cyuma Hassan.

Uwo munyamakuru ubu ufungiye muri gereza ya Mageragere iri mu nkengero z’umujyi wa Kigali, igitabo cye kizasohoka mu hurimi rw’icyongereza yakise: Rwanda in the name of INJUSTICE” My attempt to become an independent reporter in a dictatorship”

Tugenekereje mu Kinyarwanda yakise: “Rwanda mu izina ry’akarengane” Ukugerageza kwanjye kuba umunyamakuru wigenga mu butegetsi bw’igitugu”

Nabibutsa ko umunyamakuru Cyuma Hassan yakatiwe imyaka 7 y’igifungo, ubu aho afungiye muri Gereza ya Mageragere amakuru atugeraho avuga ko afungiye ahantu habi cyane mu kato aho akorerwa ibikorwa by’iyicwarubozo bikabije kimwe n’abandi bafunganye nawe barimo abanyamakuru, abanyepolitiki n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.