Uncommon wealth, UnCommon Mutual Trust: Igisobanuro cya CHOGM2022

Yanditswe na Valentin Akayezu

Umuntu atarinze yandika byinshi, gusa akitegereza uburyo Igikomangongoma cya Wales Prince Charles n’umugore we bakiriwe I Kigali, uwabyitegereza neza ahita abona ko it nama ya CHOGM2022 yihariye kuba irangwa n’ikizere gike hagati y’abanyamuryango buyu muryango wa CommonWealth. Ikizere hagati y’Ibihugu biwugize, cyagombye kuba inkingi ya mwamba ngenderwaho.

Mu bihugu 54 biwugize, inama izitabirwa n’ibihugu 35, kandi mu batazitabira harimo Bimwe mu bihugu bifite ijambo rikomeye muri uyu muryango. Ariko ikigaragaza ko iyi nama iteranye idafite ubudakemwa bwari busanzwe buyiranga, ni uburyo Igikomangoma Charles yakiriwe I Kigali. Umwamikazi Elizabeth, yagombye kuba ubwe yitabiriye inama nk’uko asanzwe abikora. Ubwo inama yaherukaga kwakirwa n’igihugu cya Afrika, aricyo Uganda, Elizabeth ubwe yiyiziye Kampala. Nk’uko byagiye bitanganzwa mu itangazamakuru mpuzamahanga, uyu Mwamikazi bivugwa ko afite intege nke cyane z’umubiri, I Kigali yahagarariwe n’Igikomangoma Charles uvugwa ko ariwe ushobora gushyikirizwa inkoni y’Ubwami bw’Ubwongereza vuba.

Umuryango w’Ubwami bw’Ubwongereza ni inkingi ikomeye y’Umuryango Wa Commonwealth. Kwakira Igikomangoma Charles akaba i Kigali bikaba ari ishema n’agaciro gakomeye CHOGM 2022 yahawe. Nyamara, urebye uko Charles yakiriwe, aho ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakuriwe na High Commissioner Johnson Busingye, bigaragaza umujinya Kigali imufitiye nyuma y’aho anenze bikomeye kandi ku mugaragaro amagambo yavuze yamagana amasezerano Londres n’a Kigali bafitanye yerekeye iyoherezwa ry’abimukira mu Rwanda. Kigali kandi uburakari bwayo bwongeye kumvikana bicishijwe mu uhagarariye idini y’Abangirikani mu Rwanda Archbishop Mbanda wibasiye cyane Musenyeri wa Canterbury, ariwe mukuru w’Idini y’Abangirikani mu Bwongereza. Abo bagabo bakomeye rero, nk’uko bimenyerewe mu mikorere ya Kigali, NTA gushidikanya ko bahise binjizwa kuri Liste y’Abanzi b’U Rwanda. Iyakirwa rikonje(Cold welcome) ryagenewe Charles, akaba ari ikimenyetso cy’umujinya ukomeye Kigali imufitiye. Uwibuka ibyakorewe Koffi Annani mu 1998, yasobanukirwa neza ibyabaye kuri Prince Charles.