Ijambo rya Gervais Condo Umunyamabanga mukuru wa RNC ku Isabukuru y’imyaka 9 imaze ishinzwe, 12/12/2019

Basangirangendo bayoboke b’Ihuriro Nyarwanda RNC, Bafatanyabikorwa b’Ihuriro Nyarwanda bo muri P5 ; Nshuti z’ Ihuriro Nyarwanda,
Mpirimbanyi za demokarasi,

Banyarwanda banyarwandakazi,

Mu izina ry’Ubuyobazi bukuru bw’Ihuriro Nyarwanda no mu izina ryanjye bwite, mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro n’umugisha Imana Itanga ! By’umwihariho nkanifuriza abasangirangendo bo mu Ihuriro Nyarwanda isabukuru nziza y’imyaka 9 RNC ishinzwe.

Kuri iyi tariki ya 12 Ukuboza 2019 twizihizaho isabukuru y’imyaka 9 Ihuriro Nyarwanda rimaze rivutse, nagatangiye mvuga ko 9 ari icyenda cyeza inka n’abana ! Ariko ntabwo ari igihe cyo kumurika ibyo twagizeho ; ahubwo ni icyo kuzirikana imbogamizi twahuye na zo mu rugendo twiyemeje rwo kubohora u Rwanda n’abanyarwanda, no gusangira ingamba ncye zadufasha gukomeza urwo rugendo.

Nyakwigendera Perezida Nelson Mandela wayoboye Afrika Y’Epfo avuye mu gifungo cy’imyaka 27 yigeze kuvuga ati : “ Don’t judge me by my success, judge me by how many times I fell down and I got back up again”.

Ducishirije ni nko kuvuga ati : « Nushaka gusesengura neza ibyo umuntu yagezeho ntukarangazwe n’ibishashagira akwereka, ahubwo ujye uha agaciro inshuro yagiye agwa akongera agahaguruka agakomeza urugendo.”

Natwe rero, kuva Ihuriro Nyarwanda rivutse, twahuye na za birantega nyinshi ariko tukagwa tubyuka. Ndetse hakaba n’ababyinira ku rukoma ngo akaryo karashobotse. Ariko bajya gufungura amaso bagasanga baribeshye! Murabizi ko hari abasangirangendo bahitanywe n’ingoma ngome ku maherere. Muri abo ndavuga abavukijwe ubuzima, abarigishijwe bakaburirwa irengero, ababorera muri gereza, ababyinishwa muzunga imbere y’ubutareba bo bitiranya n’ubutabera, abagaraguzwa agati uko bwije uko bucyeye, abanyagwa ibyabo, n’ibindi n’ibindi …, ngo ngaha bafite aho bahuriye n’Ihuriro Nyarwanda cyangwa n’abafatanyabikorwa baryo. Sinakubwira! Gusa ikiri cyo ni uko ayo mabi akorerwa abanyarwanda atari umwihariko w’Ihuriro n’abafatanyabokrwa baryo, ni ibikorerwa umunyarwanda wese utavuga rumwe na Leta ya FPR, byaba ari byo koko cyangwa se bagambiriye kukwikoreza amashyiga ashyushye. Kuri ibi byose hakiyongeraho na bagenzi bacu bahisemo kwiyomora ku Ihuriro bafata gahunda zo guca izindi nzira basya batanzitse iyo bagambiriye gusiga icyasha Ihuriro Nyarwanda! Kuri aba kimwe n’abandi banga Ihuriro urunuka n’abafatanyabikorwa, hari ubwo ureba ayo bikoza,

kandi bitwa ngo bari muri opposition, ukavuga uti iyo kwibasira Ihuriro biza kuba bifite icyo biteza imbere urugamba rwabo, ukareba imbaraga babishyira muri uko kwijundika Ihuriro uko bwije uko bucyeye, bagombye kuba bararutashye cyera cyangwa bafite abayoboke babari inyuma iryaguye ! Ariko ubanza atari ko bimeze. Twahisemo kubaha rugari, twirinda gushyogoranya na bo kuko tugendera kuri rya hame rivuga ngo: Pas d’intérêt, pas d’action! Nta gishoro aho udafite inyungu! Nta mpamvu na ntoya yo kurangara ngo duteshuke ku ntego twiyemeje! Duhanganye n’ingoma y’igitugu ya Kigali, nta shyaka iryo ari ryo ryose cyangwa umuntu ku giti, uwo ari we wese duhanganye. Uwaba adacira akari urutega Ihuriro, ni uburenganzira bwe bwo kuvuga cyangwa kwandika ibyo asatse ku Ihuriro, ntibizigera biturangaza!

Basangirangendo namwe bafantanyakorwa b’Ihuriro Nyarwanda,

Muri abo gushimwa cyane kubera umuhate wanyu, ubushake n’ubushobozi, ubwitange, cyane cyane guhangana n’ibikangisho ndetse n’ibigeregezo musukwaho n’abantu b’ingeri zose.Ibi bitugaragariza ko muzi neza icyabahagurukije kandi ko mutazagitezukaho igihe cyose muzaba mutaragera ku byo twiyemeje. Kandi ni mu gihe muzi neza ko bigeze aho rukomeye, hari umugani wa Kinyarwanda mwishingikirizaho benshi dukunze gusubiramo uvuga ngo: uko umugabo aguye si ko ibisabo bimeneka, nako ngo si ko amavi akoboka!

Ariko mbere yo gukomeza, hari akantu gato nshaka kubanza gutangaho umucyo: muri iri jambo, ndifuza ko byumvikana ko nimvuga Umusangirangendo nza kuba mvuga umuyoboke n’umufatanyabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda.

Nkaba rero nkomeje mvuga nti: Wowe musangirangendo nya musangirangendo, urabizi ko bigusaba ubutwari n’ikinyabugabo byo guhagarara ku maguru yombi ngo ukomeze gufatanya n’abandi mu guhangana n’ingoma y’igitugu itsikamiye abanyarwanda, kuko ahanini uba unatekereza ko igihe icyo ari cyose bashobora kukugira nku w’ejo! Kandi ibyo ukabigerekaho no guhangana n’abandi bazira Ihuriro ny’uko imbwa izira umuheha. Ikindi gikomeye ndetse kurushaho , sinshidikanya ko muri iki gihe bigusaba ubutwari busumbyeho bwo guhagarara kuri yombi ngo uhangane n’izindi ngufu zikwega zijyana inyuma. Muri izo ngufu zikwega zijyana inyuma ushobora gusangamo abo mu muryango wawe bakubwira ko ubaterereza abo bita “bariya bantu”, inshuti n’abigeze kuba abasangirangendo bashaka kuguca intege ngo ngaha “urata igihe cyawe cyangwa se ngo urahomera iyonkeje”! Kurwana izi ngamba zombi uko ari ebyiri ntibyoroshye na gato: kugirango ubigereho, byanze bikunze ugomba kwigirira icyizere! Kandi ugahora uzirikana ko nta muntu n’umwe ushobora gutuma wemera ko ibyo urimo ntacyo bimaze wowe utagizemo uruhare rwo kubimwemerera.

Iyo tuvuga ubutwari cyangwa ikinyabugabo ntibivuga kutagira ubwoba! Ubutwari n’ikinyabugabo ni ugutsinda ubwoba n’ibigeragezo.

Muri ibi bintu turimo, nta byago bibabaza cyane nko guterwa nawe ukitera, bikagera aho utera umwanzi akanyamuneza ubabaza umusubirizo abo mwagafatanyije urugamba rwo guhangana n’umwanzi.

Etienne Eyadema yigeze guca umugani w’iwabo muri Togo, agira ati: S’il n’y a pas un traitre dans le foyer le sorcier de dehors ne peut pas vous atteindre ! Ucishirije ni nko kuvuga ngo : Kugirango umugizi wa nabi abashe gukora ishyano mu muryango agomba kuba afite icyitso cyangwa umugambanyi muri uwo muryango. Kwemeza ko natwe dukomeje guhura n’ibisa na byo ntabwo byaba ari amakuru mashya cyangwa amakabyankuru. Ku ruhande rumwe tubabazwa cyane no gutakaza umuyoboke kabone n’iyo yaba ari umwe gusa. Ku rundi ruhande tukanemera ko abatutira batongana batura ukubiri. Kandi ko limwe na limwe cyangwa kenshi na kenshi , byaragaragaye ko abacye bahuje umugambi baruta ijana rishihana ku maherere! Ariko nanone iyo tubireye mu ndorerwa z’indangagaciro zacu, twizera ko igihe kizagera tukiyunga n’abo twatanye tutangana ! Twizera ko Imana Ishobora byose izaduha ubushobozi bwo kwicisha bugufi twese imbere yayo, tukabona ku urugamba turwana rusumba kure ibitubuza kureba mu cyerekezo kimwe, tukiyunga tugakomezanya urugendo. Birumvikana ko ntawubyina « tango » ari umwe ! Bisaba ko muba babili.

Wowe musangirangendo nyamusangirangendo usa n’uri mu mayira abili, ujijinganya, fata akanya usubize amaso inyuma wibuke inzira z’inzitane wagiye unyuramo mu buzima bwawe, intambara warwanye kandi ukazitsinda, ubwoba bwose wagiye utsinda, urasangako mu ikubitiro warabonaga ari ibintu bidashoboka, kugeza ku munsi byageze aho bigashoboka! Byashobotse kubera iki? Hashobora kuba hari ibyakubayeho kubw’amahirwe, ariko ushobora no gusanga ahanini byarashobotse kubera umuhate wawe cyangwa w’undi muntu, wo kwanga kuyamanika, gucika intege cyangwa gutererayo utwatsi.

Biraruhije cyane gutsinda umuntu wifitiye icyizere, ufite umutima n’ubushake byo gutsinda kandi wiyemeje gutsinda ku kabi n’akeza, utemera guhara no gutererayo utwatsi (giving up)!

Jya uhora uzirikana ko ikintu cyose kikubayeho haba hari impamvu,(it happens for a reason)! Jya uhora witeguye ko ushobora guhura n’ibibazo, kabone n’iyo byaba ingutu bite,bimeze nko kwambuka igikombe cy’igicucu cy’urupfu, uvuge uti: ndabimira nk’amazi! Intege ncye ushobora kugaragaza muri uru rugamba, ni uguhara, kuzibukira cyanga se gutererayo utwatsi. Kugirango ugere ku cyo wifuza kugeraho, ugomba guhozaho no gukomeza kugerageza gukora ibindi mu buryo butandukanye!

Hari ubwo uzisanga mu mwijima w’icuraburindi. Ujye wibuka ko mu ijoro ry’umwijima ari bwo ubona urujeje rw’inyenyeri! Ku zuba nta nyenyeri n’imwe wabona; ku kwezi wabona inyenyeri ncye ariko ntiwabona urujeje uruhumbirajana!

Jya uzirikana ko inzira yo kwibohoza ari inzitane, ko iyo umuryango ufunze, undi urafunguka; ikibazo abantu bakunze kugira ni uko akenshi bakomeza guhanga amaso ku muryango udanangiye aho gushakisha undi ufunguye, ndetse ntibashakishe n’amayeri yo guharagata wawundi ufunze mpaka amapata acitse!

Ntituyobewe ko ikibi n’icyiza bigendana: Umwijima n’Urumuri , Ubukire n’ubukene, umubabaro n’ibyishimo, umunyabyaha n’intungane, ibibazo n’ibisubizo, urwango n’urukundo, ukuri n’ikinyoma, uburinganire n’ubusumbane, kurenganya no kurenganura, ibitwenge n’amarira…..
Muri macye, ikintu cyose kikwitambitse imbere kiba gifite uburyo bwo kukirenga, wagisimbuka cyangwa ukagica iruhande. Hari intwaro yoroshye kandi ikomeye umusangirangendo nya musangirangendo agomba kwitwaza no, kwitabaza bibaye ngombwa: gutekereza ibyiza, kugira indotoi nziza (to be positive),ukirinda gutekereza ibibi (negative).

Urugero rwa mbere, kubashaka kuguca intege: jya wibuka umusare babajije ukuntu atinyuka gusubira mu ruzi kandi ari rwo rwishe se. Yasubije abaza mugenzi ukuntu atinyuka akajya mu buriri agasinzira kandi se yarapfuye aryamye!

Urundi rugero kubashotoranyi, jya wibuka iby’umugabo abagabo bane cyangwa batanu bategeye mu nzira bakihisha inyuma y’igihuru, akigezaho bohereza akana ko kumushotora, kati urajya he wa mbwa we? Aho kugacyaha cyangwa kugacishaho igishari, ngo abandi bapfunuke mu gihuru bamubaza icyo ahoye ako kana bendereho bamudihe, wa mugabo yabajije ka kana ati: mbe sha, burya nawe wamenye ko ndi imbwa!? Abagabo babura inyendezo nyamugabo yikomereza urugendo!

Urugero rwa nyuma ku bibeshya ko Ihuriro n’abafatanyabikorwa baba bageze aharindumuka: jya wibuka igitekerezo cy’umuntu wazamukaga umusozi muremure. Ageze hagati impyisi ireba ukuntu arimo gukoza kubera umunaniro, iribwira iti:uyu ni uwanjye kabisa ntaza kurenga umutaru ataritura hasi! Impyisi umujya inyuma, ariko burya uko ari igisambo ni na ko ari inyabwoba! Noneho muri uko gukoza, ukuboko kw’ibumoso kwasigara inyuma, bihehe ikajya kugusingira igirango agiye kwihonda hasi, ako kanya kukaba kugiye imbere inyuma hakaza ukw’iburyo , bihehe ikaba irahuruye igiye kugusingira igasanga guhise kujya imbere! Bikomeza gutyo, uko amaboko ajya imbu kujya imbere n’inyuma, bihebe nayo ikava ibumoso ijya iburyo, iburyo ijya ibumoso, bikomeza gutyo , umuntu ageze mu mpinga y’umusozi ahita icunshumuka, bihehe isigara yimyiza imoso!

Ihuriro Nyarwanda ryatangiye tuzi neza ko ubufatanye n’abandi banyarwanda ari ngombwa kugirango kubohoza u Rwanda bigerweho. Tuzakomeza gusigasira umubano utagira amacyemwa Ihiriro rifitanye n’abafatanyabikorwa bo muri P5.

Dukomeje gukora ibishoboka byose kugirango ubufatanyabikorwa n’abandi batavuga rumwe na Leta ya FPR bwaguke duhuze ingufu aho gukomeza kuzitatanya. Bitabaye ibyo twazamera nk’abayisiraheri bamaze imyaka 40 mu butayu bizengurukaho , indwara z’amoko yose zarabazonze, urugendo rwo kuva muri Egiputa rukabatwara iyo myaka yose kandi rwarashoboraga gufata iminsi ine gusa. Yego abayisiraheri bageze aho barataha nyuma y’imyaka 40! Ndabarahiye nitudashyira ubwenge ku gihe, ngo twivure indwara zatwokamye zo gucanamo, ntituzigera tugeza mu Rwanda impinduka abanyarwanda banyotewe. Kandi n’iyo byashoboka bizafata amasekuru n‘amasekuruza, bibe byanageza kuri ya myaka 400 FPR ihora yigamba ko izamara igitsikamiye abanyarwanda!.

Ingamba zo kugeza mu Rwanda impinduka rucyeneye, Ihuriro n’abafatanyabikorwa baryo bazumvikanyeho mu rwego rwa P5. Kandi n’iyo urebye ingamba zo mu yandi mashyaka atavuga rumwe na Leta ya KGL, usanga hari byinshi duhuriyeho. Igisigaye, niba tudashaka guha rugari ingoma y’igisitu ngo ikomeze gukandamiza abanyarwanda imyaka 400, ni ugushyira mu gaciro tugahuza ingufu!

Basangirangendo na mwe mpirimbanyi za demokarasi,

Sinasoza iri jambo ntibukije ko ku munsi nk’uyu ni ngombwa kuzirikana ibitambo bya demokarasi . Ni ukuvuga abantu bose bahitwanywe n’ingoma ya FPR, abarigishijwe bakaburirwa irengero, abari mu mabohero ku maherere, abakijijwe n’amaguru bahungira mu mahanga, aba bose bakaba bazira kutavuga rumwe na Leta cyangwa kugirana isano n’abatavuga rumwe na yo. Twebwe abagihumeka uw’abazima dufitiye umwenda abo bantu bose maze kudomaho urutoki ! Uwo mwenda si uwundi ni uwo kwusa ikivi bari baratangije cyo kubohora u Rwanda n’abanyarwanda bakagwa cyangwa bagafatirwa ku itabaro !

Kuyamanika ni ko gutsindwa !
Iyo uguye ukaguma hasi barakuribata bakakwambukiraho !

Nimucyo rero duhane akaboko dufatane urunana, tugwe tubyuka, twishyiremo akanyabugabo, tubadukane impambara, duhorane ikinyabugabo, tube impatabugabo, tube indimbanamugabo, tube ba Rwasangabo ,ntituzatinda kuba ba Ngabitsinze !

Isabukuru Nziza basangirangendo !

Gervais Condo
Umunyabanga Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda RNC